Inteko Rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri 2022

Ku wa mbere tariki ya 21 Ugushyingo 2022, hateranye Inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri iyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yibukije abayitabiriye gukomera ku murage w’urukundo barazwe na Yezu kristu, abasaba kuwukomeraho batabarana.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Umwepiskopi yashimiye abayitabiriye. Abibutsa ko Kiliziya ihamagariwe kwamamaza Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu, gufasha abakristu gukomera ku kwemera, ukwizera n’urukundo, kumwiringira no kumwizera. Yagarutse ku bikorwa Caritas yagezeho mu byiciro byayo ari byo: ubutabazi, kwita ku buzima n’ibikorwa by’iterambere. Yagaragaje ko Caritas ya Diyosezi ari urwego rubabereye ahakomeye aho urukundo rugaragarira mu bikorwa by’ineza n’urukundo bagoboka abakene, abababaye n’indushyi. Yibukije kujya basangira ibyo bagezeho, kwihatira kumenya ibibera mu yandi ma diyosezi, Caritas Africa na Caritas mpuzamahanga (caritas Internationalis) no gufatanya.

Nyiricyubahiro Musenyeri yabahamagarariye kujya bategura abakristu hakiri kare, bakamenyeshwa gahunda z’ibikorwa biteganyijwe no kugeza ku nzego zibishinzwe uko ibikorwa byagenze n’abakristu bakamenyeshwa umusaruro w’ibyakozwe. Yabasabye kujya bategura neza ihimbazwa ry’iminsi mikuru no kubishyiramo imbaraga. Iyo minsi mikuru irimo umunsi wa Caritas, umunsi w’abarwayi uba tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka, umunsi w’Abakene uba ku cyumweru cya 33 gisanzwe, icyumweru cy’Abakene n’ukwezi k’urukundo n’impuhwe. Yabasabye guha imbaraga Caritas mu mashuri, abana bagatozwa hakiri kare umutima w’impuhwe mu butabazi; kurandura ikibazo cy’igwingira, bakiga ikibazo uko giteye bagamije kugishakira ibisubizo birambye. Yabakanguriye guharanira kongera imbaraga mu byo bakora no kubinoza.

Mu butumwa busoza iyi nteko rusange, Nyiricyubahiro Musenyeri yahamagariye abayitabiriye kujya bashyira mu bikorwa imyanzuro baba biyemeje kandi urwego rwa Caritas ya Diyosezi kujya rugakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyo myanzuro. Yabibukije ko mu mikorere yabo batagomba gukomeza gutegereza imfashanyo ziturutse hanze. Abahamagarira gushyira imbaraga mu kwishakamo ubushobozi no gutoza abantu kugira umutima w’urukundo n’impuhwe bakita ku bavandimwe babo bafite ibibazo bityo mu bushobozi bafite uko bungana kose bagatabarana. Nyiricyubahiro yakanguriye imiryango y’Agisiyo Gatolika, amatsinda n’amahuriro y’abasenga kumva ko ibikorwa by’urukundo n’impuhwe bireba buri muntu wese. Yabararikiye gukomera ku murage w’urukundo bahawe na Yezu Kristu, abibutsa ko utagomba kuguma mu bitekerezo no mu byifuzo ahubwo ukagaragarira mu bikorwa.

Abitabiriye inteko rusange ya Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri bahamya ko bungutse byinshi birimo kunoza neza ibyo bashinzwe. Mu byo bazibandaho, bagaragaje ikibazo cy’igwingira mu bana, guha ingufu Caritas mu mashuri, kwirinda amakimbirane mu ngo n’ibindi. Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Narcisse Ngirimana yagaragaje ko bashyize imbere ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa by’imyanzuro y’iyi nteko rusange. Iyi nteko rusange yitabiriwe n’inzego zose zihura n’ubutumwa bwa Caritas. Biteganyijwe ko inteko rusange y’ubutaha izaba mu kwezi k’Ugushyingo 2023.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO