Inshamake y'umunsi wo gusoza igihembwe cya mbere 2023-2024 kuri École Saint Marc Ruhengeri.

Hari ku wa 22 Ugushyingo 2023 ubwo Ecole Saint Marc Ruhengeri yasozaga igihembwe cya mbere cyumwaka w’amashuri 2023-2024. Umuhango wo gutanga indangamanota watangiye saa tatu ku cyicaro cy'iryo Shuri. Ni umuhango witabiriwe n’abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’Ubuyobozi bw’ishuri.

Umuhango watangijwe n’isengesho ryayobowe n’Umuyobozi w’ishuri, Soeur Hilarie Uwimana. Hakurikiyeho kugaragaza impano zitandukanye z’abanyeshuri. Umurishyo w’ingoma ni wo watangiye; hagaragajwe impano mu ngeri zitandukanye, twavuga nk’imbyino zigezweho, parade, karate, gusoma amakuru mu ndimi zitandukanye ndetse n’itorero ry’ikigo ryabyiniye abitabiriye kandi baranyuzwe. Abanyeshuri bagaragaje kandi ibyivugo (slogans), byanyuze ababyeyi. Nyuma y’ibyo, Umuyobozi w’ishuri yafashe umwanya, ashimira abitabiriye ndetse ashimira ababyeyi ku bufatanye n'icyizere bakomeza kugirira ishuri. Umuyobozi w’ikigo yabwiye ababyeyi ko hari byinshi byiza byakozwe birimo nko kugabanya ubucucike mu mashuri. Yatangaje ko Ishuri ryateguye n’icyumba cyo gufasha umunyeshuri cyangwa undi muntu wagira ikibazo cy’uburwayi (infirmerie). Umuyobozi yabwiye ababyeyi ko abanyeshuri bose bagomba kuzajya bakora urugendo-shuri buri mwaka. Kuva mu mashuri y'inshuke kugeza umwaka wa gatanu, bakaba bagomba gusura ahantu hatari hanze y’Intara y'Amajyaruguru. Naho umwaka wa gatandatu bo basura aho bumvikanye n'ababyeyi, abanyeshuri ndetse n 'ishuri.

Umuyobozi wishuri yashimiye umwaka wa mbere ko ariwo ufite ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru. Yahaye umwanya umuyobozi ushinzwe amasomo kugira ngo atangaze abakoze neza ndetse asobanurire ababyeyi uko ibizamini bikorwa n’uko bikosorwa. Bahereye mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatanu bahamagara batatu ba mbere. Bakabashikiriza ibihembo babageneye. Ababyeyi babwiwe ko abiga mu ishuri ry'inshuke bose batsinda neza. Ndetse bose bagomba guhembwa. Mu mwaka wa gatandatu bahamagaye batanu ba mbere.

Bamaze kubahamagara, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yashimiye ababyeyi ndetse n’abanyeshuri bose muri rusange. Yongeraho ko abanyeshuri 15 bo mu mwaka wa gatandatu bitwaye neza bazatemberezwa ku kibuga cyindege ndetse bakayigendamo. Padiri mukuru yasoje atanga umugisha. Abandi banyeshuri bafatiye indangamanota zabo mu mashuri yabo. Umuhango wasojwe saa tanu n’iminota mirongo itatu.


Iraguha Jean Pierre Lambert
Umwarimu muri École Saint Marc Ruhengeri