Ines- Ruhengeri yishimiye ibyagezweho mu myaka 20 imaze itanga uburezi

Ku wa kane, tariki ya 07/12/2023, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi-ngiro rya INES-Ruhengeri ryizihije isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe. Ibyo birori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba n'Umuyobozi w’ikirenga wa INES-Ruhengeri. Mu butumwa yagejeje ku babyitabiriye yagarutse ku mateka n’intego yo gushinga iyi kaminuza ari yo kugarura icyizere mu banyarwanda no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye binyuze mu burezi. Yabivuze muri aya magambo: “Mu gushinga iyi Kaminuza, kuva mu ntangiriro, ni ukugarura icyizere mu bantu cyane cyane muri iki gihugu cyacu cyari kiri gusohoka mu ntambara na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ingaruka zayo. Twifuje gutanga umusanzu mu kubaka no gusigasira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no gutanga umusanzu mu iterambere rirambye. Ibyo dukora byose bikaba byubakiye ku ndangagaciro za kinyarwanda, ku ndangagaciro za gikristu n’imyitwarire iboneye hamwe n’umurimo unoze bizahora bituranga”.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yatangaje ko INES-Ruhengeri yashimiye abagize uruhare bose mu iterambere y’iyo Kaminuza kuva yashingwa kugeza ubu. By’umwihariko yashimiye Prezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Agaragaza ko iyi Kaminuza yishimira ko inzozi bari bafite zo guhuza ubumenyi itanga n’isoko ry’umurimo zabaye impano. Yagize ati: “Dutewe ishema n’uko abarangiza muri Ines-Ruhengeri basohoka biteguye neza akazi ku buryo twavuye ku mpapuro tujya ku bumenyi. Twavuye mu nyigisho z’amagambo gusa duhuza ibyo twigisha n’imyitozo ngiro. Abarangiza muri Ines-Ruhengeri ubu barakora neza mu nzego za Leta n’abikorera. Ni ba rwiyemezamirimo hirya no hino.

Minisitiri w’uburezi, TWAGIRAYEZU Gaspard, yashimiye INES-Ruhengeri ibyo imaze kugeraho mu myaka 20 imaze ishinzwe, abifuriza gukomeza gukora cyane itanga uburezi bufite ireme. Yabijeje ko Minisiteri y’uburezi izakomeza kubashyigikira mu guteza imbere uburezi bufite ireme.

Padiri Dogiteri Jean Bosco Baribeshya, Umuyobozi wa INES-Ruhengeri, yagarutse ku cyerekezo bafite cyo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi. Yabivuze muri aya magambo: "Dufite icyerekezo cyo kuzamura ireme ry’uburezi, twongerera abanyeshuri bacu ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, ntitugarukire ku Rwanda gusa, ntidutekereze Afurika gusa, ahubwo tugatekereza isi yose, tugahatana n’Abanyaburayi, abany'Aziya, Abanyamerika bigaragara ko badusize.

Ibirori by’iyi sabukuru byahujwe n’ibyo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, umurinzi wa INES-Ruhengeri ndetse n’umunsi wo kumurika imishinga y’abanyeshuri uzwi nka "Career Day" mu rurimi rw’icyongereza, aho abanyeshuri bamuritse imishinga inyuranye igamije gusubiza ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda. INES-Ruhengeri ni Kaminuza mpuzamahanga yigenga. Yafunguye imiryango tariki ya 17 Ugushyingo 2003. Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho tariki ya 30 Kamena 2003 na Nyakubahwa Paul Kagame, Prezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ubu irimo abanyeshuri basaga 5000 bari mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu, barimo abanyamahanga basaga 500 baturuka mu bihugu 17.

Abamaze kuyirangirizamo amasomo bagera ku bihumbi cumi na kimwe (11000) bari mu mirimo inyuranye hirya no hino ku isi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA