Ku wa 19 Gashyantare 2025 Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Uhagarariye INES-Ruhengeri mu rwego rw’amategeko (Legal Representative) akaba n’Umuyobozi w’ikirenga wayo (Chancellor), yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro porogramu nshya esheshatu zigisha ubuvuzi muri iyo Kaminuza. Porogramu nshya zatangijwe ni izi: Iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’imiti (Bachelor of Science in Pharmacy), porogramu y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye no gutera ikinya (Bachelor of Science in Anaesthesia), porogramu y’ubuforomo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza (Bachelor of Science and Advanced Diploma in nursing), na porogramu y’ububyaza mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza (Bachelor of Science and Advanced Diploma in midwifery).
Nk’uko Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr. Jean-Bosco BARIBESHYA, yabivuze, iyo Kaminuza yari isanzwe yigisha amasomo ajyanye na laboratwari zo mu bitaro, none igiye gutanga umusanzu uruta uwo yatangaga mu cyerekezo cya gahunda ya Ministeri y’Ubuzima yiswe kane gukuba kane. Iyo gahunda igamije kongera mu Rwanda umubare w’abantu bakora mu buvuzi, bakikuba kane mu myaka ine.
Umuyobozi ushinzwe gusesengura ibijyanye n’ubufatanye muri Ministeri y’Ubuzima, JABO Nicole, yashimye uruhare rwa INES-Ruhengeri muri gahunda z’iterambere ry’u Rwanda, asaba abanyeshuri baziga ziriya porogramu nshya kubyaza umusaruro ayo mahirwe bahawe.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yafashije INES-Ruhengeri binyuze muri Ministeri y’Ubuzima, Ministeri y’Uburezi na HEC. Yashimiye n’abandi bafatanyabikorwa n’abaterankunga bose bagize uruhare mu itegurwa rya ziriya porogramu ndetse no mu iyemezwa ryazo, bakaba bazakomeza gufatanya na INES-Ruhengeri mu kuzishyira mu bikorwa.
Nyuma yo gushima no gushimira, Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko ziriya porogramu nshya esheshatu zigisha ubuvuzi zibereyeho kubungabunga impano y’ubuzima dukesha Imana idukunda byahebuje. Yasabye rero ko Fakilite y’ubuzima muri INES- Ruhengeri yagira imyitwarire mbonezabupfura n’indangagaciro zihariye ziganisha ku kubaha ubuzima, kubutabara, kubusigasira no kubuherekeza mu cyubahiro gikwiriye mu gihe bugeze mu marembera. Abanyeshuri yabasabye ku buryo bw’umwihariko kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bakagira uruhare mu guharanira ubuzima bwiza bw’abaturarwanda, kuburinda, kububungabunga no kubutabara igihe buri mu kaga.
Nk’uko biteganyijwe mu Igenamigambi rya INES-Ruhengeri (Strategic plan 2024-2029), mu myaka itanu iri imbere iyo Kaminuza izaba imaze guhamya ibigwi. Ubwo izaba yizihiza Yubile y’imyaka 25 mu mwaka wa 2028, kizaba ari n’igihe cyo gutanga diplômes za mbere za zimwe muri porogramu zigisha ubuvuzi batangije uriya munsi. Yasabye rero abarezi n’abanyeshuri gukomeza gukora ibishoboka byose, mu bumwe no mu bufatanye, kugira ngo ziriya porogramu nshya zigisha ubuvuzi muri INES- Ruhengeri, izo isanganwe n’izindi zizemezwa mu bihe biri imbere kwigishwa no kwigwa neza bityo tukagira abanyamwuga benshi bashoboye kandi bashobotse.
Abashyitsi, abarezi n’abanyeshuri bitabiriye ibyo birori byaranzwe no gusenga, gusura laboratwari abanyeshuri bazajya bigiramo ziriya porogramu nshya zigisha ubuvuzi bw’abantu, gutanga ubutumwa ndetse n’imbyino gakondo, batashye bishimye kandi bifuriza INES-Ruhengeri gukomeza gutera imbere no guteza imbere abanyarwanda.
Padiri Gratien KWIHANGANA