Nemera Imana imwe,
Data ushobora byose
waremye Ijuru n’Isi,
ibiboneka n’ibitaboneka.
Nemera na Nyagasani umwe Yezu Kristu,
Umwana w’ikinege w’Imana.
Mbere ya byose Imana Data yari isanzwe imubyaye:
Ni Imana ikomoka ku Mana, ni urumuri rukomoka
ku rumuri. Ni Imana nyakuri ikomoka
ku Mana nyakuri. Yarabyawe ntiyaremwe, asangiye
kamere na Se; ni we byose
bikesha kubaho. Icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe abantu no kugira ngo
dukire.
Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu,
Abyarwa na Bikira Mariya,
nuko aba umuntu.
Yabambwe ku musaraba ari twe agirira, ku ngoma ya Ponsiyo Pilato,
ni ho yababaye, arapfa maze arahambwa.
Nuko ku munsi wa gatatu arazuka,
nk’uko byari byaranditswe.
Maze azamuka ajya mu ijuru,
yicara iburyo bw’Imana Data
Kandi azagarukana ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye;
ingoma ye izahoraho iteka.
Nemera Roho Mutagatifu,
Nyagasani utanga ubugingo,
Uturuka ku Mana Data na Mwana;
Arasengwa agasingizwa,
hamwe n’Imana Data na Mwana;
ni We wabwirije abahanuzi ibyo bavuze.
Nemera na Kiliziya
imwe, ntagatifu, gatolika, kandi ishingiye ku Ntumwa.
Ndahamya ko Batisimu ari imwe
ikiza abantu ibyaha;
kandi ntegereje izuka ry’abapfuye,
n’ubugingo bwo mu gihe kizaza.
Amen.