Inama y’Abapadiri bakorera Ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri

Ku matariki ya 12-13 Nzeli 2022 hateranye inama ihuza abapadri bwite ba Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bo mu yindi miryango bakorera ubutumwa muri iyo Diyosezi. Nk'uko bisanzwe, iyo nama izwi ku izina rya “Presbyterium” iyoborwa n'Umwepisikopi. Bityo Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yayifunguye kuwa mbere tariki ya 12 Nzeli 2022 n’isengesho. Yakurikijeho guha ikaze abitabiriye iyo nama kandi yakira abapadri bashya bari baje bwa mbere muri iyo nama aribo Padiri BENIMANA Jean d'Amour, Evariste NSHIMIYIMANA, Cassien NSENGIYUMVA MANZI, Alphone TURATSINZE na Jean Pierre KAMARA NGABO wo mu muryango w’abapalotini. Naho Padiri Théoneste ZIGIRINCUTI wo mu Balazarisiti yongera kwakirwa kuko yigeze kwitabira inama zo mu bihe byo hambere. Nyuma yo gushimangira uburyo iyi nama ari uburyo bwo kugendera hamwe nk’uko Kiliziya ibishishikariye by’akarusho muri iyi Sinodi y’abepiskopi turimo, Nyiricyubahiro Umwepiskopi yatangaje ingingo nkuru enye zigarukwaho arizo:

  • Gusoma no gusuzuma raporo y'inama iheruka;
  • Uburyo twarushaho guha abarayiki ijambo n’umwanya mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya;
  • Kunoza uburyo ikenurabushyo mu mashuri rizitabwaho muri uyu mwaka w’ikenurabushyo;
  • Utuntu n’utundi n’amatangazo.

1. Gusoma no gusuzuma ibyemejwe muri raporo iheruka

Raporo y’inama iheruka yarasomwe irashimwa kandi hasuzumwa uko imyanzuro yayo yashyizwe mu bikorwa. Hibukijwe ko Sinodi turimo igeze mu cyiciro cya kabiri cyo guhuza ibyavuye mu bihugu bihuriye ku mugabane w’isi. Icyakora ibyakusanyijwe mu rwego rw’igihugu bizasakara nyuma y’Inama y’Abepiskopi Gatolika izaba mu minsi ya vuba iri imbere. Harebwe kandi uko hahimbazwa iminsi mikuru ikomeye cyane iba mu mibyizi by’akarusho umunsi mukuru wa Asomusiyo cyane ko aba ari n’umunsi w’ikiruhuko. Hemezwa ko abakristu bagomba gushishikarira kuyihimbaza atari uko hashyizweho amasakaramentu gusa. Hamenyeshejwe kandi ko itsinda ry’inshuti za Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima, riri kwiyubaka muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri kandi rizakura rigera mu maparuzwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri. Iryo tsinda rizwi ku izina ry’igifaransa “Fraternité Notre Dame de Fatima”.

2. Guha ijambo n’umwanya abalayiki muri Kiliiziya

Ku bijyanye n'uburyo abalayiki bahabwa ijambo n’umwanya ukwiye mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya, harebwe ingorane bahura nazo kandi hafatwa n’ingamba. Mu ngorane, hagaragaye ko hari izijyanye n'imiterere y'isi n'ibihe turimo dusangiye n’abandi ndetse zimwe tukaba nta n'icyo twazikoraho. Ariko hari n'izindi ngorane zagaragaye zisaba ububyutse haba ku ruhande rw'abakristu ndetse n'uruhande rw'abashumba ba Kiliziya. Abakristu byagaragaye ko hari abakomeye mu kwemera no kuri Kiliziya ariko bigaragara ko umubare w’abakristu ugenda ugabanuka kuva 1994. Impamvu ni nyinshi ariko, uretse ibikomere biva ku mateka Abanyarwanda banyuzemo, hagaragajwe uburyo hari abakristu bajegajega mu kwemera kwabo kubera kutitabira inyigisho za Kiliziya, kugarizwa n'amadini menshi y'ibyaduka no mu miryango yabo bwite, kwirukira abahanuzi n'aberekwa, kudakunda ubuzima buhura n'imisaraba, gushaka Imana y'ibitangaza, ubuzima bugenda buhenda mu Rwanda n'imyigishirize cyangwa imihimbarize muri Kiliziya byagakwiye gufasha abakristu kurushaho kugiramo uruhare no kwirekura.

Mu ngamba zafashwe, hemejwe gukomeza amahugurwa no kwigisha abakristu. Hasabwa kandi ko abashumba bagomba kwegera abakristu ngo bamenye uko babayeho n'icyabafasha ngo batere imbere mu by'Imana by’akarusho nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Hemejwe ko hagomba gusurwa abakirisitu kuva mu masantarari kugeza mu miryangoremezo no mu ngo zifite ibibazo byihariye ku buryo umwaka w'ikenurabushyo wazarangira horoherezwa abashaka kugarukira Imana. Abapadri nabo bagomba kurushaho gufata no kwakira neza abakristu.

3. Umwaka wo guhugukira ikenurabushyo mu mashuri

Ku bijyanye n'ikenurabushyo mu mashuri, hibukijwe ko biri mu bizitabwaho na Kiliziya mu Rwanda nk’uko ba Papa abishishikaza nyuma y’amasezerano yasinywe ku bijyanye n’uburezi (Pacte de l’Education). Gusa hari andi mabwiriza n’imirongo ngenderwaho bizava mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Bikazinjizwa muri gahunda ya Diyosezi ngo turusheho kugendera hamwe. Icyakora hari n’ibyemejwe kuko kwita ku banyeshuri ni uburyo bwo gukurikirana abana badahabwa amasakaramentu n'abayahabwa bagahita bazimira. Ni n’uburyo bwo kubakomeza mu kwemera bakiri bato. Hemejwe rero ko buri kigo cy’amashuri kigomba kugira omoniye ndetse mu bigo bya Kiliziya biri hafi ya Paruwasi abapadri bakaba bakigisha isomo ry'iyobokamana. Bizatuma amatsinda y'abakristu gatolika akora neza. Bazarushaho kandi gukorana n’abigisha iyobokamana ndetse no kubahugura ngo iryo somo rifashe abana kandi bavugane n’ibigo ngo iryo somo ridasimburwa n’andi masomo byashyizwe mu cyiciro kimwe. Ibyo bijyana no gukomeza no kwita ku matsinda y’abana b’Abagatolika ngo badakomeza kudohoka no kurekera iyo iby’Imana kubera mpamvu z’ubuzima bwabo bwite.

Inama yasojwe ku 13 nzeli 2022 Umwepiskopi ashimira abitabiriye inama ndetse yishimira n’imyanzuro yagezeho kandi iragizwa Imana mu isengesho risoza. Ubwo hari saa yine ubwo Umwepiskopi n’abapadiri berekezaga kuri Paruwasi Katedarali ngo hahimbazwe Misa yo gutangiza umwaka w’ikenurabushyo muri Diyosezi ya Ruhengeri 2022/2023. Iyo misa yitabiriwe n’abakristu ba Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, abayobozi bungirije b’inama nkuru mu maparuwasi, abakozi bakorera kuri Diyosezi, abihayimana bahatuye ndetse n’abaje baturutse aho ingo zabo ziri muri Diyosezi ndetse n’abakristu ba paruwasi Katedrali muri rusange. Hashimangiwe ubufatanye bw’ingeri zose zigize umuryango w’Imana mu Ruhengeri ngo turusheho kugendera hamwe no kwesa imihigo twiyemeje kandi twizeye ubutabazi bw’Imana n’ubuvunyi bwa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima.

Padiri Alexis MANIRAGABA


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO