Imyanzuro y‘Inama ya ba Padiri Omoniye na ba Perezida ba Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri

Kuri uyu wa mbere tariki ya 22/11/2021, mu cyumba cy’inama cya Centre Psstoral Bon Pasteur hateraniye inama yahuje ba Padiri Omoniye na ba Perezida ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Paruwasi zose za Diyosezi ya Ruhengeri.

Inama yatangijwe n’isengesho ryayobowe na Padiri Perezida wa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rwa Diyosezi, Padiri Narcisse NGIRIMANA wanabwiye abitabiriye inama ijambo ryo kuyifungura. Ku murongo w’ibyigwa hari ingingo z’ingenzi ebyiri zikurikira:

  • Kwibukiranya inshingano z’urwego rw’inama ya ba Padiri Omoniye na ba Perezida ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rwa Paruwasi no kugaragaza icyerekezo cy’ibikorwa bya CDJP mu mwaka w’ikenurabushyo wa 2021-2022,
  • Kungurana ibitekerezo ku:
  • Imiterere n’imikorere y’inzego za Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Paruwasi
  • Ubuzima bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19,
  • Gahunda y’ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu mwaka w’ikenurabushyo 2021-2022.

Abari mu nama bibukiranyije inshingano z’urwego rw’inama ya ba Padiri Omoniye na ba Perezida ba Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ku rwego rwa Paruwasi. Uru rwego ni urubuga rwo kugaragarizamo amakuru ku bikorwa cyangwa imyifatire igaragara muri kominote bibangamiye uburenganzira, ubwisanzure n’agaciro bya muntu, rukagaragaza ibikorwa by’ingenzi bigomba kwitabwaho mu gukora igenamigambi ry’umwaka cyangwa igihembwe. Iyo ari mu mpera z’igihembwe cyangwa umwaka uru rwego rurebera hamwe uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibyari biteganyijwe ryagenze, kugirango hakorwe raporo y’ibikorwa ikomatanyije ya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Ruhengeri. Ni uko muri iyi nama bagarutse ku cyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri mu myaka itanu (2020-2025) mu bijyanye n’ubutabera n’amahoro. Iki cyerekezo cyibanda ku ngingo enye, arizo :

  1. Guteza imbere ubufatanye n’imikoranire n’izindi Komisiyo, serivisi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bakora ibikorwa byo gutoza abantu umuco w’ubutabera, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
  2. Gutegura uburyo n'ingamba bigamije gushimangira umuco w'ubutabera, amahoro, imbabazi, ubwiyunge no gukiza ibikomere.
  3. Guteza imbere no gushimangira uburyo butuma abakristu bamenya kandi bishimira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa kandi buzuza inshingano zabo mu mutima wa gikristu.
  4. Gushyiraho uburyo n'ingamba zituma abakristu n’imiryango y'abakristu bagira uruhare mu kurwanya akarengane, gukumira no gukemura amakimbirane n’ihohoterwa mu ngo.

Ku ngingo ya kabiri ijyanye no kungurana ibitekerezo, abari mu nama barebeye hamwe uko inzego za Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Paruwasi zose zihagaze. Ibi babihuje n’ubuzima bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Aha niho bahereye maze bagaragaza umurongo w’ibikorwa by’ingenzi bikwiye kwitabwaho na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu mwaka w’ikenurabushyo 2021-2022.

Abari mu nama banzuye ko ibikorwa bya Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Ruhengeri bizibanda cyane ku kuzuza inzego no kuzongerera ubushobozi zihabwa amahugurwa, uhereye ku ma paruwasi aheruka gushingwa mu gihe cya vuba; kwegeranya buri gihe amakuru ku bikorwa cyangwa imyifatire igaragara muri kominote ibangamiye uburenganzira, ubwisanzure n’agaciro bya muntu no kugira uruhare mu kubikemura cyangwa kubikoraho ubuvugizi; gushyira imbaraga mu kwigisha abantu kubana kivandimwe birinda kandi barwanya ihohotera ahubwo bimakaza indangagaciro, umuco w'ubutabera, amahoro, imbabazi, ubwiyunge no kuvurana ibikomere, kubahiriza no kurengera uburenganzira bwa muntu; kubyutsa no guha imbaraga amatorero y’ubutabera n’amahoro mu rubyiruko n’ingo z’amahoro; gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze n’indi miryango.

Abari mu nama batashye biyemeje kubigira ibyabo.

HABIMANA Alexis, Umuhuzabikorwa wa CDJP Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO