Imyaka 60 irashize yiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA abonye Izuba

Tariki ya 02 Nzeri 1962 byari ibyishyimo bikomeye mu muryango wa KABIRIGI Augustin na NYIRABANANI Rose, ubwo Imana yari ibagiriye ubuntu ibahaye kwibaruka umwana wabo wa kabiri, ari we Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA none uyu munsi kuwa gatanu tariki ya 02 Nzeri 2022 imyaka 60 ikaba ishize Umwepiskopi wacu abonye izuba.

Ibirori n’ibyishimo by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa ya mu gitondo Umwepiskopi yaturiye muri Shapeli yo mu rugo rwe, ari kumwe na Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cye, abapadiri batuye mu rugo rwe ndetse n’abashyitsi 4 (abapadiri 2 n’abalayikiki 2) bari baturutse mu gihugu cy’ubutaliyani bari basuye Diyosezi yacu baje mu butumwa bw’umuryango wa “Oeuvre de l’Eglise”. Uretse iyi Misa yahimbajwe n’Umwepiskopi ashimira Imana ingabire y’ubuzima ni nako kandi mu misa zahimbarijwe hirya no hino muri za Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri bazirikanye iyo neza y’Imana ari nako basabira Umwepiskopi wabo ko Imana yakomeza kumubaha hafi no kumwongerera kuramba.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu Umwepiskopi, nk’uko byari byateguwe, ibi byishimo Umwepiskopi yabikomeje asangira n’abashyitsi batandukanye bari batumiwe muri ibi birori barimo abapadiri, abiyeguriyimana n’abalayiki bahagarariye abandi. Ubusabane bukaba bwarabimburiwe n’amasengesho ya nimugoroba yabereye muri Shapeli ya centre Bon Pasteur. Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, ari ubwatanzwe na Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU ndetse no mu butumwa bwa Bwana Laurent NSENGIYUMVA, wari uhagarariye abalayiki muri ibi birori, bose bifurije Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA isabukuru nziza, bashimira Imana yamuhaye ingabire y’ubuzima none imyaka ikaba ibaye 60. Bashimiye ababyeyi bibarutse Umwepiskopi bakamwitaho, bakamurera neza kugeza ubwo atera intambwe mu bukiristu kugeza ubwo yageze ku ntera yo kuba umushumba ya Diyosezi ya Ruhengeri ndetse imyaka 10 ikaba ishize aragijwe ubushyo bw’Imana buri mu Ruhengeri.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yashimiye Imana kubera ibyiza itahwemye kumugaragariza muri iyi myaka 60 amaze avutse., Yagarutse kandi ku byiza byinshi azirikana muri uku kwezi kwa Nzeri byose abikesha ubuntu bw’Imana. Yibukije abari baje kwifatanya nawe ko tariki ya 02 Nzeri ariho yavutse, tariki ya 28 ahabwa Batisimu, tariki ya 8 Nzeri niho yakiriyeho ingabire y’ubusaseridoti ndetse muri uku kwezi ni naho ahimbaza bazina mutagatifu we (Visenti wa Pawulo), ibi byose akaba ari ibintu bikomeye azirikana mu kwezi kwa Nzeri akaba abishimira Imana. Yashimiye abantu bose baje kwifatanya nawe mu guhimbaza iyi sabukuru anabasaba kujya bamusabira iteka kugira ngo akomeze kubera bose urugero, kwitangira ubushyo yaragijwe no kuba indahemuka n’umwizerwa muri byose.

Ibirori by’uyu munsi bikaba byarasusurukijwe n’abahanzi batandukanye biganjemo abafratri n’ababikira. Mu bihangano byabo baragaragaje uburyo iyi sabukuru bari bamaze igiher bayitegura. Umwepiskopi kandi yahawe impano zitandukanye kuri uyu munsi.

Twongeye kwifuriza Umwepiskopi wacu isabukuru nziza. Nyagasani wamwiremeye amuhe kuramba imitaga n’imitaga.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO