Noheli na Pasika ni iminsi mikuru ikomeye bihebuje. Usibye iminsi yo gushimbaza iyobera rya Pasika buri mwaka, nta wundi munsi mukuru w’imena uruta uwa Noheli, ari wo Kiliziya yibukaho ivuka n’ukwigaragaza kwa Nyagasani bwa mbere. Igihe cya Noheli ni igihe cyo gushimira Imana no kuzirikana ukuntu Yezu Kristu yicishije bugufi akavukira mu kiraro cy’amatungo, mu muryango w’abakene; abashumba ba rubanda rugufi ni bo babimburiye abandi guhamya ivuka rye. Ibyishimo bya Noheli bishingiye muri urwo rukundo Imana yadukunze bikageza aho itwoherereza Umwana wayo w’ikinege ngo atubere Umukiza, igihe yagennye kimaze kugera. Kwishimira ubwo buntu Imana yatugiriye bigomba gukorwa mu buryo bufasha abantu kwakira Yezu Kristu mu mibereho yacu yose no kugaruka mu nzira ijyana mu ngoma y’ijuru, kugira ngo igihe azaza ubwa kabiri ku munsi w’imperuka yisesuyeho ikuzo, noneho tuzagororerwe ku mugaragaro ibyiza twasezenyijwe. Nyamara muri iyi si ya none hateye igishuko cyo kwitiranya iki gihe cya Noheli kigomba kudufasha kurushaho kuyoboka Imana, n’igihe cyo kuryoshya no kwiryohereza. Muri iki gihe cya Noheli, hari abantu benshi birukira mu byo kwishimisha no kwiryohereza byagera ku ishimishamubiri ho bagasya batanzitse!
Mu ijoro ryo ku wa 24 rishyira iryo ku wa 25 Ukuboza, hari abantu benshi baba bategereje kumva akana Yezu karira kuri radiyo i saa sita zuzuye z’ijoro, maze kamara kurira bagatangira kunywa nk’abari kuhira ibiti byo mu butayu, nta no gufata akanya ko kuzirikana impamvu y’ukurira k’uwo Mwana. Iki gihe cya Noheli hari abagifata nk’igihe cyo gushyira mu mazu yabo imitako ishashagirana n’ibirugu bitarimo Yezu kandi ari ari We w’ingenzi. Hari n’abantu bashimishwa n’imitako ishashagirana ariko itagaragaza Yezu, ndetse n’amatara adasanzwe yashizwe mu migi, mu dusantere, ku mihanda, mu maduka, mu tubari no ku yandi mazu. Ayo matara yaka mu mabara atandukanye ni meza; ikibabaje ni uko, uko aba yaka ni na ko ibikorwa by’umwijima biba biri kwiyongera hirya no hino ku isi no ku manywa y’ihangu.
Hirya no hino hari abantu badukanye imvugo ngo “Twongeye twariye”, dore ko Noheri ihurirana n’Ubunani bikagera n’aho bamwe batabasha kubitandukanya. Mu kwifurizanya Noheri, biratworohera kuyijyanisha n’umwaka mushya. Ibyo bigaragarira muri ya mvugo ngo “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire”! Ni gake wumva umuntu akubwiye ati “Noheli nziza” gusa, n’iyo ubimubwiye hari ubura icyo asubiza maze agahita avuga ati “N’Umwaka mushya muhire”! Ari amakarita yandikwa, ari n’uburyo twifurizanya mu magambo cyangwa mu ikoranabuhanga, biroroha kuvuga ngo: Merry Christmas and happy New year, Season’s greetings, Meilleurs Voeux (de Noël et du Nouvel an); Noheri nziza n’umwaka mushya muhire! Uko bitubangukira mu mvugo ni na ko ibyishimo bya Noheri bikunze kwitiranywa n’ibyishimo by’umwaka mushya, ku buryo umwana Yezu agaragara nk’uwaje kuryoshya ibirori rimwe na rimwe bitarangwamo ubwizige. Ibyo bitera urujijo mu buryo bwo guhimbaza Noheli ukagira ngo igihe cya Noheli ni igihe cyo kuryoshya no kwiryohereza.
Noheli, ntabwo ari umunsi mukuru wo kwifata neza nk’uko benshi babishyize imbere. Kuba Noheli yegeranye n’iminsi ya nyuma y’umwaka ntibikadushyire mu kigare ngo twibagirwe ko Umwana Yezu watuvukiye agenzwa n’impamvu ikomeye. Imana yigize umuntu ikavukira mu nzu y’amatungo, yerekanye aho tugeze. Iryo sayo n’uwo munuko byo mu kiraro cy’amatungo Umwana wayo w’ikinege yavukiyemo ni cyo kirango cy’aho icyaha cyatugejeje. Ariko se kuki yaciye bugufi akadusanga muri uwo munuko w’ibyaha?
Iyo turirimba cyagwa tuvuga indangakwemera duhamya ko icyatumye Yezu Kristu, Umuperisona wa kabiri w’Ubutatu Butagatifu, amanuka mu ijuru ari twebwe abantu no kugira ngo dukire. Iyo ni yo mpamvu nyamukuru Jambo yigize umuntu akadusanga mu munuko w’ibyaha. Gatigisimu ya Kiliziya Gatolika isobanura uko kuri muri izi ngingo enye zikurikira:
1) Jambo yigize umuntu kugira ngo adukize ibyaha n’ingaruka mbi zabyo no kugira ngo atwunge n’Imana. Imana Data yamwohereje mu isi kuba Umukiza w’isi (1Yh 4, 14), ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu (1Yh 4, 10). Yezu Kristu yazanywe no kuvanaho icyaha (1Yh 3, 5).
2) Jambo yigize umuntu kugira ngo kugira ngo atumenyeshe Imana idukunda bityo tumenye urukundo rw’Imana. Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe : Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We (1Yh 4, 9). Koko Imana yakunze isi cyane bigera aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka (Yh 3, 16).
3) Jambo yigize umuntu kugira ngo atubere urugero rw’ubutungane n’icyitegererezo mu rugendo turimo rwo kwitagatifuza. Ibyo turushaho kubyumva neza iyo tuzirikanye aya magambo We ubwe yatubwiye : Nimwikorerere umutwaro wanjye, kandi mundebereho (Mt 11, 29). «Ni jye Nzira, Ukuri n’Ubugingo; nta we ugera kuri Data atanyuzeho» (Yh 14, 6). Mu mpinga y’umusozi yihinduriyeho ukundi, Nyagasani yadutegetse kujya tumwumva: “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizizihira, nimumwumve” (Mt 17, 5). Koko rero, Yezu Kristu ni We muhamya w’ingingo nterahirwe n’uw’Itegeko rishya ry’urukundo:«Nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze» (Yh 15, 12). Urwo rukundo rudusaba kwiyibagirwa ubwacu maze tukamukurikira.
4) Jambo yigize umuntu kugira ngo tugire uruhare kuri kamere y’Imana ubwayo. Agaciro k’umukristu wiyunze na Yezu Umwana w’Imana ni ko gatuma ashobora kuvuga mu by’ukuri ko afite uruhare kuri kamere y’Imana ubwayo. Jambo yigize umuntu kugira ngo atwinjize muri kamere-Mana (2 Pet 1, 4). Koko rero, impamvu yatumye Jambo yigira umuntu: ni ukugira ngo umuntu nagirana ubumwe na Jambo kandi akabarirwa mu bana b’Imana, abe koko umwana wayo.
Muri make, izo ni zo mpamvu zatumye Jambo yigira umuntu, akabyarwa na Bikira Mariya. Ariko ntabwo Yezu Kristu, umuperisona wa kabiri w’Ubutatu Butagatifu, yatangiye kubaho igihe Bikira Mariya yasamye inda ye. Ahubwo icyo gihe ni bwo, We wari usanzwe ariho, abana n’Imana kandi ari Imana, yafashe kamere muntu muri Mariya ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. Bikira Mariya yatanze ibyari bikenewe byose kuri kamere muntu ya Yezu Kristu ariko si we wamuhaye kamere Mana. Yezu Kristu yigize umuntu asanzwe afite kamere Mana kuko ni Imana iteka ryose. Ikindi kandi, igihe yigize umuntu yakomeje kuba umuperisona umwe gusa mu Baperisona batatu b’Ubutatu Butagatifu, afite kamere ebyiri. Kuba yarigize umuntu agafata kamere muntu ntabwo byatumye ahindukamo abaperisona babiri. Oya! Yezu Kristu ni umuperisona umwe gusa ufite kamere Mana na kamere muntu (Reba G. BIZIYAREMYE, Uwo nambaza ndamuzi, p. 47; J. RATZINGER (BENOÎT XVI), Jésus de Nazareth. De l’entrée à Jérusalem à la Résurrection, Parole et Silence, Paris 2011, p. 165). Igihe Yezu Kristu yigize umuntu akaza kubana natwe yatweretse urukundo, natwe tumwakirane urukundo n’ubuyoboke butameze nk’ubw’abantu bayoboka Imana nk’abagiye kuri ATM cyangwa muri supermarket. Muri iki gihe cya Noheli, nidufate umwanya ukwiye maze dufate ibyemezo bibereye abasanganira Rukundo uje adusanga kandi ahangayikishijwe n’uko icyaha cyaduhindanyije.
Padiri Gratien KWIHANGANA