Ijambo ry’umushumba wa diyosezi ya Ruhengeri mu muhango wo gutaha ku mugaragaro Paruwasi ya Butete

”” Nyiricyubahiro Musenyeri Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyakubahwa Munyamabanga wa leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ukaba uhagarariye Leta muri ibi birori, Banyakubahwa Bayobozi bakuru mu nzego zinyuranye z’Igihugu cyacu, Banyakubahwa Basenyeri, Basaserdoti, Bihayimana, Bapasteri muhagarariye amatorero, Bashyitsi bahire, Bakristu, bavandimwe, Ndabaramukije mwese na buri muntu ku giti cye, mbifuriza umunsi mwiza. Ndabashimira cyane kuko mwaje muri benshi kwifatanya na Diyosezi ya Ruhengeri kuri uyu munsi w’impurirane: Gutaha Paruwasi nshya ya Butete no gutangiza ku mugaragaro Yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri. Ukuza kwanyu ni inkunga ikomeye n’ikimenyetso cy’ubufatanye mu butumwa dufite bikaduha n’icyizere cy’uko ibyo twifuza kugeraho tuzabigeraho dufatanyije. Gushinga Paruwasi nshya ya Butete ni kimwe mu bikorwa byerekana icyerekezo twifuje guha gahunda yacu y’ikenurabushyo. Mu rwego rwo kurushaho kwegera abakristu, tubasanganiza ibyiza Nyagasani abagenera ku buntu, turifuza kworohereza abakristu bakora ingendo ndende dushinga za Paruwasi uko imbaraga zacu zizabidushoboza. Imirimo yo kubaka Kiliziya n’inzu y’abapadiri yatangiye tariki 07 Gashyantare 2013. Turashimira Imana ko mu gihe gito byuzuye, tukaba twaje kubitaha. Byasabye ingufu nyinshi n’umwete. Byuzuye bitwaye 294. 401. 289 Frws. Ni igikorwa cya Diyosezi ya Ruhengeri yatewemo inkunga n’abagiraneza bo mu mahanga baduhaye 63. 506. 347 Frws. Aha turashima byimazeyo umuryango “Aide à l’Eglise en Détresse”, ibiro bya Papa bishunzwe gufasha Kiliziya , Diyosezi ya Barcelona, n’abandi bagiraneza badufashije ku giti cyabo. Abakristu ba Paruwasi ya Kinoni na Butete irimo batanze 10. 400. 000 Frws, batanga n’umuganda uhwanye na 11. 003. 240 Frws. Ibyo ni byo umuntu ashobora gushyira mu mibare. Hari abatanze ibitekerezo, batanga icyizere, abiyushye akuya, abaraye amajoro, abateze imvura ibitugu. Uwavuga amazina yabo byatinda bikaba byanamuviramo ikosa rikomeye agize uwo yibagirwa. Mwese ndabashimiye kandi namwe nimwishimire ko mutavunikiye akamama. Imana yo izi guha agaciro ibikowa bya muntu izabiture iyo neza mwagiriye umuryango w’Imana. Ushaka kureba ibitangaza Imana igaragariza mu bayo ajye areba Butete. Dutashye iyi Paruwasi ya Butete kandi dutangije umwaka wa Yubile hashize iminsi 20 gusa, Papa Fransisko ashyize mu rwego rw’abatagatifu Papa Yohani XXIII washinze Diyosezi yacu ya Ruhengeri na Papa Yohani Pawulo II , umupapa wa mbere wasuye u Rwanda. Aba ni abatagatifu bo mu bihe byacu batwegereye cyane. Inyigisho biduha ni uko ubutagatifu atari ubw’ab’igihe cya kera gusa, twese twahamagariwe ubutungane kandi kubugeraho birashoboka. Avuga icyo aba batagatifu bahuriyeho, Papa Fransisko yavuze ibintu bibiri: Ubutwari aho rukomeye bakesha, n’ubuhamya bahaye kiliziya n’isi yose ko Imana ari Nyir’urukundo n’impuhwe. Aba batagatifu bayoboye Kiliziya mu bihe by’impinduka zikomeye n’ibibazo by’ingaruka z’intambara ya kabiri y’isi yose. Ubutwari bwabaranze nibwo dukeneye muri ibi bihe. Iyi si yacu, uru Rwanda rwacu, bikeneye abakristu bahagaze neza, bashinze imizi muri Kristu. Bakristu bavandimwe, ibyo Pawulo Mutagatifu yabwiye abakristu b’i Kolosi ndabibabwira none muri izi ntangiriro z’umwaka wa Yubile : « Nimushore imizi muri Kristu, kandi mube ariwe mwishingikirizaho, mukomejwe n’ukwemera babatoje, ushimira Imana ubudahwema » (Kol 2, 7). Ndifuza ko iyi Yubile yazatubera umwanya wo kuyoboka Kristu by’ukuri koko, we wenyine ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka (Reba Yh 6, 68), akaba ari we Nzira, Ukuri, n’Ubugingo, akaba ari nta we ushobora kugera kuri Data atamunyuzeho (Reba Yh 14, 6). Inkuru Nziza ye twakiriye nibe ari yo iyobora ubuzima bwacu bwa buri munsi, maze gushing imizi muri we bidufashe kuba abakristu nyabo koko, baciye ukubiri n’ibikorwa by’umwijima bishingiye ku irari ry’umubiri. Mutagatifu Pawulo Intumwa ati : « Ibikorwa by’umubiri birigaragaza : ubusambanyi, ubuhabara, ubwomanzi, gusenga ibigirwamana, kuroga, kwangana, gukurura intonganya, ishyari, uburakari, kwikuza, amazimwe, amakibirane, inzika, ubusinzi, ubusambo, n’ibindi nk’ibyo. Ndababuriye nk’uko nigeze kubibabwira : abakora bene ibyo, nta murage bazahabwa mu Bwami bw’Imana » (Ga 5, 19 – 21). Bakristu bavandimwe, nimushinge imizi muri Kristu, maze mwere imbuto za Roho. Nanone Mutagatifu Pawulo Intumwa abitubwira agira ati : « Naho imbuto ya Roho ni urukundo: ibyishimo, amahoro, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, ubudahemuka, imico myiza, kumenya kwifata. Nta tegeko ribuza imigirire nk’iyo. Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari (Ga 5, 22 – 25). Imyaka 50 ishize yerekanye urukundo rw’Imana itatuvirira, Imana ikomeza kuba indahemuka n’iyo tuyiteye umugongo tugasuzugura amategeko yayo. Uyu mwaka wa yubile uzabe igihe cyo gusubiza amaso inyuma tureba uburyo twakiriye urukundo Imana itahwemye kutugaragariza. Aho twabaye ibigwari tuhamenye kandi tuhemere nta guca ku ruhande maze dutinyuke dusabe Imana imbabazi n’abavandimwe buri wese yumve afite amahoro ku mutima aho guhozwa ku nkeke n’icyaha. Iyo mitwaro iremereye ituvunira ubusa, tuyiture turuhuke. Iyi Yubile izatubere umwanya wo gushimira Imana kubera urukundo rwayo Yo yatwimenyesheje, ikatumenyesha agakiza kayo. Izatubere umwanya wo gusubiza amaso inyuma turebe ibyagenze neza tubyishimire, turebe ibitaragenze neza tubikosore. Izatubere umwanya wo guhinduka by’ukuri, no gufata imigambi izadufasha kuba abakristu b’ukuri koko, bashinze imizi muri Kristu. Nibwo imyaka iri imbere izarangwa no kwivugurura no kunoza iyogezabutumwa rizasubiza ibibazo biriho, rifasha umuntu w’iki gihe muri iyi si yacu. Banyakubahwa mwese, Bashyitsi bahire, bavandimwe, nsoje iri jambo mbifuriza Yubile nziza. Imana iragahora isingizwa mu bayo kandi ineza yayo iduhoreho. **Murakarama.** **+Vincent HAROLIMANA**
**Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri**
Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO