Ihimbazwa ry’umunsi mpuzamahanga w’abarwayi mu bitaro bya Nemba

Ku cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, mu bitaro bya Nemba hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abarwayi ku nshuro ya 31. Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisco yageneye uyu munsi, bufite insanganyamatsiko igira iti: Umwiteho (Lk10,35). Yibukije abarwayi ko Kiliziya n’abandi bavandimwe babari hafi kandi babasabira. Yagize ati: «Barwayi, bavandimwe bacu, mufite intege nke, aho muri hano n’abatari hano bari ku bitanda no mu ngo zabo hirya no hino, mumenye ko turi kumwe namwe ; mumenye ko tubazirikana, mumenye ko tubasabira. Kiliziya, umuryango mugari, irabasabira ndetse n’abandi bavandimwe n’inshuti babari hafi ari nacyo gisobanuro cy’uyu munsi ko mutatereranwe, ko tubari hafi, ko tubazirikana, ko tubasabira».

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, Uwamahoro Marie Thérèse, yakanguriye abantu bose kwita ku barwayi. Yizeza kuzakomeza ubufatanye mu kwita ku barwayi batishoboye. Naho Umuyobozi w’ibitaro bya Nemba, Dogiteri Jean Baptiste HABIMANA, yagarutse ku byo uyu munsi ubafasha. Agira ati: “Icyo uyu munsi ufasha abarwayi ni ukubahumuriza, bakumva ko batari bonyine, ko banashyigikiwe n’umuryango nyarwanda. Hari ibibazo bashobora kutugaragariza bibabangamiye, icyo gihe bidufasha kugenda dukemura ibyo bibazo kugira ngo imibereho yabo irusheho kugenda neza.”

Abarwayi bishimiye uyu munsi, bahamya ko n’ubwo barwaye hari abavandimwe babazirikana. Bashima impano bahawe, bashima uburyo bitabwaho n’abaganga babitaho. Mukagasasira Espérance urwariye muri ibi bitaro, yagize ati: “Uyu munsi mukuru mudukoreye twawishimiye. Twumva ko n’ubwo turwaye hirya hari abari kudutekereza, bakaduha n’isengesho, tukumva turanezerewe. Turashima serivisi nziza abaganga bo muri ibi bitaro baduha. Dusaba n’abandi baganga b’ahandi kujya bagerageza bakavuga neza, uburwayi niba ubonye utabushoboye, ukabwira umurwayi mu bugwaneza nta kumuca intege”.

Umunsi mpuzamahanga w’abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992. Usanzwe wizihizwa ku rwego rw’isi buri mwaka tariki ya 11 Gashyantare. Ariko mu Rwanda, Abepiskopi bemeje mu mwaka wa 1992 ko uzajya wizihizwa ku cyumweru cyegereye itariki ya 11 Gashyantare kugira ngo urusheho kwitabirwa n’abakristu benshi ku munsi w’Imana. Abarwayi bo mu bitaro bya Nemba bahawe impano zinyuranye zirimo ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO