Intangiriro
Mu mwaka w’1300 ni bwo Papa Bonifasi wa munani (Boniface VIII) yatangije bwa mbere umwaka mutagatifu, guhera ubwo buri myaka 50 ndetse na 25 hagiye hahimbazwa umwaka mutagatifu wa Yubile (Lev 25,10-15). Turazirikana cyane Yubile yo mu mwaka w’2000 yasozaga ikinyagihumbi itwinjiza mu kindi. Uwo muco mwiza rero ni wo ukomeza kugeza n’ubu, haba nyuma ya buri myaka 25 cyangwa ikindi gihe gikwiye, mbese nk’uko twahimbaje umwaka mutagatifu wa Yubile y’impuhwe z’Imana, guhera tariki 08/12/2015 kugera tariki 20/11/2016, mu nsanganyamatsiko yagiraga iti “Nimube abanyampuhwe nk’uko So ari Umunyampuhwe” (Lk 6, 36).
Birumvikana rero ko umwaka wa 2025 ari umwaka wa Yubile. Mu Rwanda, ni Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 Yezu aje mu isi n’imyaka 125 Inkuru nziza igeze mu Rwanda. Dufite uwo mugisha ko izi Yubile zombi zihurirana. Kugira ngo iyi Yubile y’impurirane ihimbazwe ku buryo bukwiye, Abepiskopi bo mu Rwanda basanze bikwiye ko yahimbazwa mu gihe cy’imyaka ibiri. Ni muri urwo rwego yafunguwe tariki 10/02/2024 i Kabgayi, ikazasozwa tariki 06/12/2025 i Kigali.
Yubile ni igihe kidasanzwe kandi cy’ingenzi mu buzima no mu mibereho y’umuryango w’Imana. Ni umwanya w’ingabire zidasanzwe z’Imana, ikaba igihe cyihariye cyo kuzirikana urukundo rw’Imana no guhugukira imbabazi zayo mu rugendo rwo kwisuzuma, kwicuza no kwisubiraho aho twaba twaraciye ukubiri n’Ivanjili twamenye.
Insanganyamatsiko ya Yubile
Ku rwego rw’isi, Papa yatanze insanganyamatsiko igira iti«Abagendana amizero» (Pèlerins d’Espérance – Pilgrims of hope). Impamvu y’ingenzi, ni uko muri iyi myaka isi yagiye ihura n’ingorane z’ingutu n’ingaruka zazo, zirimo ibyorezo bikomeye nka Covid-19, intambara mu bice bimwe by’isi, ibiza binyuranye byibasiye uturere tumwe na tumwe, n’ibindi. N’ubwo ibyo byose byabaye ariko tugomba kugumana itara ry’amizero mu buzima no mu mitima yacu, tugahanga amaso ahazaza tudacika intege. Nk’uko na Yobu yahuye na byinshi byamuhungabanyije, ariko akagira ati «Haracyari amizero ko n’igiti cyatemwe gishobora gushibuka» (Yb 14,7).
Muri Kiliziya yo mu Rwanda, abepiskopi bashingiye kuri iyi nsanganyamatsiko ya Kiliziya y’isi yose no ku mateka yaranze igihugu cyacu, baduhitiyemo n’insanganyamatsiko yihariye igira iti « Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro » (Ef 2,11-22). Tuyibonamo n’umurongo wa Sinodi y’abepiskopi izasozwa mu Ukwakira 2024, igaruka kuri Kiliziya mu rugendo, yunze ubumwe mu bufatanye no mu butumwa. Tubonamo kandi n’ingingo remezo y’Ikoraniro ry’Ukaristiya rya 53 ku rwego rw’isi (Quito/Equateur, 8-15/09/2024) n’irya kabiri mu Rwanda ( Butare, 5-8/12/2024) mu nsanganyamatsiko itwibutsa ko twese turi abavandimwe kandi ko ubwo buvandimwe ari bwo buzakiza isi mu bibazo by’inzitane idahwema guhura nabyo [La fraternité pour guérir le monde - Fellowship to heal the world: “Vous êtes tous frères - You are all brothers” (Mt 23,8)].
Ikirango cya Yubile ku rwego rw’isi
Iki kirango cya Yubile ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose gifite ibisobanuro bijyana
n’insanganyamatsiko:
1) Amashusho ane mu mabara anyuranye (ubururu, icyatsi, umuhondo n’umutuku) bigaragaza
inyokomuntu ituruka mu byerekezo bine by’isi. Abo bantu bafatanye urunana umwe ku wundi,
mu kugaragaza ubufatanye n’ubuvandimwe basangiye. Baragaragara nk’abari mu rugendo
basangiye kandi barangamiye umusaraba. Uw’imbere awuhobeye nk’ikimenyetso cy’ukwemera
akomeyeho n’ukwizera adateze gutakaza, ari byo bituma bose hamwe bagenda bemye.
2) Umusaraba na wo ntabwo ubereye aho gusa, ahubwo wunamye werekera ba bantu nk’ubasanganira ngo batiyumva nk’abatereranwe, ahubwo ukaba ari ikimenyetso ntakuka cyo kwizera ko batari bonyine. Intangiro y’uwo musaraba ifite ishusho y’igifashi, nk’igikoresho abasare bifashisha mu gutuma ubwato budahungabana haba mu gihe cyo gushyiramo abagenzi cyangwa mu gihe umuhengeri ubaye mwinshi cyane, bikaba ikimenyesto cy’ukwizera kudatamaza mu gihe cy’imihindagurikire y’imibereho ya muntu n’iyi si.
3) Mu nsi y’abo bantu hari umurongo w’ubururu ugaragaza amazi arimo umuhengeri bikerekana urugendo rw’ubuzima, rutanyura iteka ahatuje gusa, ariko ko tudakwiye kwiheba.
Ikirango cya Yubile ku rwego rwa Kiliziya yo mu Rwanda
Iki kirango ni umwihariko wa Yubile ya Kiliziya yo mu Rwanda ariko kinafitanye isano n’icyo ku rwego rw’isi, nk’uko twabisobanuye ku bijyana n’insanganyamatsiko yihariye ya Yubile mu Rwanda. Imbaga y’abemera, mu byiciro binyuranye, bakiri mu rugendo kuri iyi si itaburamo ibikorwa by’umwijima, yunze ubumwe kandi irangamiye Kristu Umucunguzi wacu utuma mu rw’«imisozi igihumbi» hadahwema kugaragara urumuri rw’amizero dukesha Ivanjili twakiriye.
Guhimbaza Yubile mu Rwanda no muri Diyosezi ya Ruhengeri
ITARIKI | YUBILE | URWEGO | AHANTU |
10/02/2024 | Gutangiza Yubile | C.EP.R | Kabgayi |
11/02/2024 | Gutangiza Yubile | Ruhengeri | Murama |
13/05/2024 | Impuhwe za Yubile | Ruhengeri | Ruhengeri |
08/06/2024 | Abakateshisiti | Ruhengeri | Mwange |
06/07/2024 | Isakaramentu rya Batisimu | C.EP.R | Zaza (Kibungo) |
10/08/2024 | Ubusaserdoti | Ruhengeri | Janja |
25/08/2024 | Urubyiruko | C.EP.R | Ruhengeri |
20/10/2024 | Amasakaramentu y’ibanze | Ruhengeri | Kanaba |
03/12/2024 | Abarwayi n’inzego z’ubuzima | Ruhengeri | Nemba |
3-8/12/2024 | Ikoraniro ry’Ukaristiya | C.EP.R | Butare |
27/12/2024 | Abana | C.EP.R | Kibeho (Gikongoro) |
29/12/2024 | Umuryango | Ruhengeri | Busengo |
05/01/2025 | Abana | Ruhengeri | Busogo |
26/01/2025 | Ijambo ry’Imana n’imibanire y’abemera Kristu | Ruhengeri | Bumara |
02/02/2025 | Ukwiyegurira Imana | C.EP.R | Kibeho (Gikongoro) |
25/03/2025 | Ukwiyegurira Imana | Ruhengeri | Rwaza |
01/05/2025 | Abakozi n'abafatanyabutumwa | Ruhengeri | Kinoni |
30/05/2025 | Uburezi | Ruhengeri | Butete |
08/06/2025 | Abalayiki n’Imiryango y’Agisiyo Gatolika | Ruhengeri | Runaba |
15/06/2025 | Ubusaseridoti | C.EP.R | Shangi (Cyangugu) |
27/06/2025 | Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe | Ruhengeri | Kampanga |
02/08/2025 | Umuryango | C.EP.R | Nyundo |
31/08/2025 | Urubyiruko | Ruhengeri | Gahunga |
08/11/2025 | Abalayiki | C.EP.R | Byumba |
23/11/2025 | Itangazamakuru Gatolika | Ruhengeri | Nyakinama |
06/12/2025 | Gusoza Yubile | C.EP.R | Kigali |
20/12/2025 | Gusoza Yubile | Ruhengeri | Ingoro ya B.M Mwamikazi wa Fatima |
Myr Gabin BIZIMUNGU
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Yubile muri Diyosezi ya Ruhengeri