Igitangaza cy’Ukaristiya cyabereye muri Arijantine

Umwe mu bakristu bakoresheje neza ikoranabuhanga ni umuhire Carlo Acutis wo mu Butaliyani. Yashinze urubuga rwa murandasi yakoreyeho iyogezabutumwa. Yarukusanyirijeho inyandiko n’amashusho byerekana ibitangaza by’Ukaristiya birenga ijana byabaye, bizwi kandi byemejwe mu mateka. Ibitangaza by’Ukaristiya ni ibikorwa bidasanzwe kandi bitangaje byabaye kubera ububasha bw’Imana, none bikaba biduhamiriza ko Ukaristiya ari umubiri muzima wa Yezu Kristu kandi ko muri yo Yezu Kristu arimo rwose. Ibyo byabaye kugira ngo abasanzwe bemera uko kuri barusheho gukomera mu kwemera no kugira ngo abaguhakana n’abagushyidikanyaho ndetse n’abatarakumenya bamenye kandi bemere ko koko Ukaristiya ari umubiri muzima wa Yezu Kristu kandi ko muri yo Yezu Kristu arimo rwose.

Muri iki gihe turi kwitegura guhimbaza ikoraniro rya kabiri ry’Ukaristiya mu Rwanda rizabera muri Diyosezi ya Butare kuva ku wa 04 kugeza ku wa 08 Ukuboza 2024, nifuje kubabwira kimwe mu bitangaza by’Ukaristiya nasanze ku rubuga rwa murandasi umuhire Carlo Acutis yabikusanyirijeho (). Igitangaza cy’Ukaristiya ngiye kubabwira cyabereye muri Arijantine (Argentine).

Ku wa 15 Kanama 1996, umukristu yakiriye Ukaristiya Ntagatifu mu biganza bye agiye guhazwa ariko ayigusha hasi kubera uburangazi kandi ntiyanayitoragura kuko yabonaga n’amaso ye ko yanduye. Undi mukristu amaze kubibona yahise atoragura iyo Ukaristiya ayishyira ku ruhande, maze yihutira kubimenyesha Umuyobozi wa Paruwasi, Padiri Alejandro Pezet. Padiri mu gukurikiza ibiteganywa na Kiliziya mu gihe nk’icyo, yashyize Ukaristiya mu gikoresho cyuzuye amazi meza, ayishyingura muri Taberinakulo ategereje ko yivanga n’amazi ngo iyonge.

Ku wa 26 Kanama 1996, Taberinakulo yarongeye irafungurwa kugira ngo Ukaristiya ikurwe mu gikoresho yari yashyizwemo, basanga itarivanga n’amazi (itarayonga) kandi ifite kuri yo ibimenyetso bitukura byakomeje byiyongera umunsi ku munsi. Iyo Ukaristiya yari iriho amaraso. Abapadiri ba Paruwasi bihutiye kureba Arikiyepiskopi wa Diyosezi ya Buenos Aires kugira ngo bamumemyeshe ibyabaye. Hafashwe umwanzuro wo gutegereza gato mbere yo gukora ubushakashatsi bwimbitse bwerekeye icyo gitangaza, ariko umuhanga muri siyansi witwa Professeur Castañon Gomez yahise atangira, ku giti cye kandi ku buntu, gukora ubucukumbuzi ku byabaye muri uwo mwaka. Arkiyepiskopi wa Diyosezi ya Buenos Aires abimenye yahise amuha inshingano n’ubutumwa bwo gukurikirana ibyerekeye icyo gitangaza no gukomeza ubucukumbuzi bushingiye kuri siyansi hagamijwe kumenya ibyabaye kuri ya Ukaristiya bashyize mu mazi ntiyonge ahubwo ikava amaraso.

Ku wa 06 Ukwakira 1999, Professeur Castañon Gomez yagiye i Buenos Aires abaza abapadiri 5 bahamya ibyabaye, banamwemerera ko hari indi Ukaristiya bashyize mu gikoresho cyuzuye amazi muri Gicurasi 1992 maze nyuma baza gusanga na yo yavuye amaraso. Nk’uko Professeur Castañon abisobanura, iyo ufashe amaraso ukayakoreraho ubushakashatsi muri laboratoire birashoboka kubonamo uturemangingo twera (globules blancs) dufasha mu kurwanya indwara mu mubiri. Mu maraso habamo amoko menshi y’uturemangingo dufite ibituranga byihariye. Mu gihe habaga igitangaza cya mbere muri Gicurasi 1992, Abapadiri bari bafite mu bakristu babo Umukristukazi wari umuhanga mu butabire (Chimie) ari na we basabye gusuzuma iyo Ukaristiya yavaga amaraso. Iyo mpuguke yavumbuye ko yari amaraso y’umuntu yari arimo uturemangingo tunyuranye dusanzwe tuzwi. Yatangajwe no kubona ko uturemangingo twera (les globules blancs) twari tucyifitemo ubuzima ariko ntiyabasha gukomeza ubushakashatsi ngo akore ikizamini kigaragaza uturemangingo ndangasano (examen génétique) kuko muri icyo gihe bitari byoroshye kugikora.

Professeur Castañon yafashe iby’ingenzi kuri izo Ukaristiya zombi zari zaravuye amaraso, mu maso y’Umunyamabanga w’Umwepiskopi (Chancellier) wemeje ko icyo gikorwa gikurikije amaabwiriza nk’uko byari byasabwe n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika muri Argentine. Mbere y’uko Professeur Castañon ahagurutswa no gukora ubushakashatsi kuri ibyo bitangaza, Arkiyepiskopi wa Buenos Aires w’icyo gihe yari yaravuganye n’Icyicaro cy’Ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya abasaba inyandiko ihamya ko Professeur Castañon yahawe inshingano zo gukora ubwo bushakashatsi mu buryo buzwi kandi bwizewe na Kiliziya. Iyo nyandiko yatanzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Gianfanco Girotti wari, muri icyo gihe, Umunyamabanga wungirije muri Biro bya Papa bishinzwe inyigisho z’ukwemera akaba yari n’umufatanya-butumwa wa hafi wa Kardinali Yozefu Ratzinger (Papa Benedigito wa XVI).

Ku wa 21 Ukwakira 1999, Professeur Castañon yagiye muri laboratwari ipima uturemangingo ndangasano (Les cellules génétiquesForence Analytical de San Francisco zabonye ibice by’uturemangingo ndangasano twa muntu mu bice bigize za Ukaristiya zavuye amaraso: yari amaraso y’umuntu arimo uturemangingo ndangasano twa muntu (Un code génétique humain). Muri Werurwe 2000, Professeur Castañon yamenyeshejwe ko umuhanga uzwi cyane mu bumenyi bw’ibice by’umubiri w’umuntu hakoresheje ibyuma bya mikroskopi wemewe n’amategeko (histopathologiste médico-légal) witwa Docteur Robert Lawrence, na we yagize uruhare muri ubwo bucukumbuzi bwakorewe muri iyo laboratwari y’i San Francisco, kandi ko ashaka gukomeza gukoreraho ubundi bushakashatsi bwimbitse. Professeur Castañon yatewe igishyika no kumenya ko uwo Docteur Robert Lawrence afite gahunda yo gukora ubundi bushakashatsi bwimbitse kuko yabonaga bizamusaba kumwishyura amafaranga menshi cyane, ariko izindi nzobere zo muri ya laboratwari y’i San Francisco zamusabye ko yakemera Docteur Robert Lawrence agakora ubwo bushakashatsi bwimbitse. Professeur Castañon yarabyemeye maze Docteur Robert Lawrence akomeza ubushashakashatsi hanyuma aza gusanga muri twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso harimo uturemangingo tw’uruhu rw’umuntu ndetse n’uturemangingo twera (globules blancs) tuba mu maraso y’abantu. Ayo makuru Docteur R. Lawrence yayamenyesheje Professeur Castañon Gomez.

Muri 2001, Professeur Castañon yagiye kureba Professeur Linoli wagaragaje ko muri twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso harimo uturemangingo twera maze amubwira ko bishoboka cyane ko utwo duce tw’Ukaristiya zavuye amaraso twaba ari uturemangingo tw’umutima. Muri 2002, Professeur Castañon na Professeur Linoli boherereje Professeur John Walker twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso. Uwo muprofoseri yadukoreyeho ubucukumbuzi muri laboratwari ya Kaminuza ya Sidyney mu gihugu cya Australie maze yemeza ko twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso turimo uturemangingo tw’imitsi (tissus musculaires) n’uturemangingo twera (globules blancs) tutigeze tugira icyo tuba kandi ubusanzwe siyansi yemeza ko mu gihe uturemangingo twera (globules blancs) turengeje iminota 15 tutari mu mubiri duhita dupfa, kandi buriya bucukumbuzi Professeur John Walker yabukoze hashize igihe kinini za Ukaristiya zivuye amaraso. Reka mbibutse ko abo baprofeseri turi kuvuga bakoze ubwo bushakashatsi ari abahanga ku rwego rwo hejuru cyane rusumba abahanga bafite impamyabumenyi z’ikirenga. Tugenekereje mu kinyarwanda abo baprofeseri twabita ba gaheraheza mu bumenyi n’ubucukumbuzi bwerekeye gusesengura uturemangingo tugize umubiri w’umuntu.

Muri Nzeri 2003, Professeur Castañon yasubiye nanone kureba Professeur Robert Lawrence maze amubwira ko ubushakashatsi bushya bwakozwe bwerekanye ko twa duce two kuri za Ukaristiya zavuye amaraso dukomoka ku bice by’umutima wabyimbye kandi ko Nyiri uwo mutima yabayeho koko. Ku wa 2 Werurwe 2004, kugira ngo bashire urujijo ku byabaye no ku byakozwe byose, Professeur Castañon na Professeur Robert Lawrence bagiye kureba umuhanga wa mbere mu buvuzi bw’indwara z’umutima n’ubuvuzi rusange, Professeur Frederick Zugibe wo muri Kaminuza ya Columbia mu mujyi wa New York.

Uwo Frederick Zugibe, Gaheraheza mu buvuzi bw’indwara z’umutima n’ubuvuzi rusange, ntabwo yari azi ko uduce twavuyemo amaraso bari bamuzaniye twakomokaga kuri Ukaristiya. Yadukoreyeho ubushakashatsi bwimbitse maze atangariza Professeur Castañon ibi bikurikira «Ibyo mwanzaniye ni umutsi w’umutima rwose, mu by’ukuri ni umutsi wo mu gice cy’ibumoso bw’umutima», hanyuma anamubwira ko umurwayi we, ni ukuvuga nyiri uwo mutsi, ari umuntu wababaye ku buryo bukabije cyane. Professeur Castañon yaramubajije ati: «Docteur, kuki uvuze ko umurwayi wanjye yababaye bikomeye?» Yaramusubije ati :«Kubera ko umurwayi wawe yagize ukwiteka kw’amaraso mu mitsi ye (thrombus), amaraso yavuriye mu mitsi arafatana inshuro nyinshi. Byahagaritse kenshi guhumeka ubundi bituma ahumeka nabi ubundi bikamugora cyane, kugira ngo umwuka mwiza utembere mu mubiri we byaramubabaje cyane ku buryo umurwayi yababaye bidasanzwe kuri buri nshuro y’uguhumeka kwe. Yababajwe cyane n’ikintu yakubiswe cyane mu gituza. Nanone kandi, umutima we wari ugitera igihe mwanzaniye turiya turemangingo nakoreyeho ubushakashatsi». Professeur Castañon yabajije iyo nzobere mu buvuzi bw’umutima: «Kubera iki ubwo ibyo?» Frederick Zugibe, Gaheraheza mu buvuzi bw’indwara z’umutima n’ubuvuzi rusange, yaramusubije ati: «Kubera ko twasanze uturemangingo twera (globules blancs) tukiri tuzima kandi ubusanzwe turiya turemangingo tuba ari tuzima igihe turi gutwarwa n’amaraso ; kubera iyo mpamvu rero, ubwo mwanzaniraga ibyo twakoreyeho ubushakashatsi, umutima warimo utera.» Professeur Frederick Zugibe, yaboneyeho umwanya wo kubaza Professeur Castañon aho yakuye za ngingo yakoreyeho ubushakashatsi hanyuma Professeur Castañon amubwiye ko zavuye kuri Ukaristiya, aratangara cyane.

Nitwibuke ko Professeur Frederick Zugibe, inzobere mu buvuzi bw’indwara z’umutima, yasanze ko twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso ari ingingo z’umutsi (muscle) wo mu mutima witwa myocarde. Uwo mutsi ni wo utuma umutima utera ukanabeshaho umubiri wacu.

Umwe mu bahanga mu by’ubumenyamana (Un théologien) yabwiye Professeur Castañon ko kuba ari uwo mutsi babonye bidatunguranye, ahubwo ko hari ikimenyetso bihishe. Yezu Kristu muri icyo gitangaza yifuje kutwereka intima-tima y’umutima we, umutsi utuma umutima utera nk’uko Ukaristiya ibigirira Kiliziya. Ariko se kuki ari uwo mu gice cy’ibumoso? Kuko ni ho hava amaraso asukuye maze agatembera mu mubiri wose maze umuntu akabo. Bityo rero muri Yezu Kristu ni ho hari isoko y’ubuzima, ni We dukesha kubaho. Ku wa 26 Werurwe 2005, nyuma y’imyaka 5 n’igice ubushakashatsi butangiye; Professeur Castañon yoherereje Cardinal Jorge Maria Bergoglio (ubu yabaye Papa Fransisko) raporo y’ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe kuri twa duce twa za Ukaristiya zavuye amaraso. Dore amwe mu magambo y’ingenzi agize iyo raporo:«Ni uturemangingo tw’umutima (tissu cardiaque), habayeho impinduka ku mutsi (myocarde) wohereza amaraso zitewe n’uko uturemangingo twabyimbye, ibyo bikareba igice cy’umutima cy’ibumoso cyohereza amaraso cyitwa ventricule gauche».

Bakristu bavandimwe icyo gitangaza cy’Ukaristiya maze kubabwira cyabayeho koko, mu mwaka wa 1996, mu gihugu cya Arjantine muri Arikidiyosezi ya Buones Aires. Ukaristiya yaguye hasi ikandura bayishyize mu mazi aho kuyonga ahubwo iva amaraso, ubushakashatsi bwagaragaje ko uduce twavuyemo amaraso ari uturemangingo tw’umutima w’umuntu. Icyo gitangaza nikidufashe kurushaho kwemera ko Ukaristiya ari umubiri muzima wa Yezu Kristu, kurushaho kuyubaha no kwitwararika igihe tugiye guhazwa kugira ngo hatagira na kamwe mu gace k’Umubiri wa Nyagasani kagwa hasi.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO