Buri gihe mu Misa iyo umuhango wo kwifurizanya amahoro urangiye, hakurikiraho igikorwa cyo kumanyura Ukaristiya. Giherekezwa n’indirimbo y’igisingizo cya Ntama w’Imana. Muri icyo gihe, umusaseridoti afata Ukaristiya yose akayimanyuramo kabiri, igice cy’iburyo akagishyira ku gasahani naho igice cy’ibumoso mbere y’uko agishyira ku gasahani, akuraho agace gato akagashyira mu nkongoro irimo Amaraso matagatifu ya Yezu Kristu. «Ibice bibiri binini bishushanya Kiliziya yuzuye umutsindo mu ijuru na Kiliziya iri mu isukuriro, naho agace gato kavanzwe n’amaraso ya Kristu kagashushanya Kiliziya ikiri ku isi igikeneye kwishushanya na Kristu kugira ngo ubuzima buzatuma ishyikira Kiliziya itamirije imitsindo yo mu ijuru» (Théophile NKUNDIMANA, Sobanukirwa n’ibikorerwa mu gitambo cy’Ukaristiya. Ibisubizo kuri bimwe mu bibazo wibaza, s.e., Kigali 2017, p. 127). Icyo gikorwa umusaseridoti agikora ari kuvuga buhoro aya magambo: «Uyu mubiri n’Amaraso by’Umwami wacu Yezu Kristu tugiye guhabwa, bitubere isoko y’ubugingo bw’iteka».
Ku wa 28 Werurwe 1171, ku munsi mukuru wa Pasika, mu Butaliyani ahantu hitwa i Ferari muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mariya i Vado, Padiri Pierre de Vérone, akaba n’umuyobozi w’iyo Bazilika, yari ari gutura Igitambo cya Misa ya Pasika. Igihe yari ari kumanyura Ukaristiya nk’uko tumaze kubisobanura, yabonye isoko y’amaraso adudubiza atumbagira ajya ku gisenge gito cyari hejuru ya Alitari. Mu gihe ibyo byose byabaga, ubwoba twakwita butagatifu bw’uwo mupadiri wari uyoboye iyo Misa ndetse no gutangara guhambaye ni byo byari byiganje muri iyo Kiliziya. Imbaga nyamwinshi y’abantu ihamya ko yabonye Ukaristiya yari yahinduye ibara igasa n’amaraso ndetse ikanagira kuri yo ishusho y’umwana muto. Ibyo byahise bimenyeshwa Musenyeri Amato, Umwepiskopi wa Ferari ndetse na Musenyeri Jerarido (Gherardo), Arkiyepiskopi wa Ravene, maze abo batangabuhamya bavuga ibyo babonye muri aya magambo:« Twabonye amaraso atumbagira agana ku gisenge gito cyo hejuru y’Alitari». Guhera ubwo, iyo Kiliziya yahise ihinduka hamwe mu hantu hakorerwa ingendo ntagatifu, maze ku itegeko ryatanzwe n’igikomangoma Erkole wa mbere (Ericole I), hemezwa ko guhera mu 1495 iyo Kiliziya bayagura ndetse bakanayivugurura.
Ubuhamya bwinshi bwaratanzwe kuri icyo gitangaza, ariko ubwagize ireme n’igisobanuro gihamye kandi cy’ingirakamaro ni ubwa Papa Ewujeni wa IV (Eugène IV). Ku wa 30 Werurwe 1442 yasohoye urwandiko ruhamya iby’icyo gitangaza yifashishije ubuhamya bw’abakristu ndetse n’ubw’abahanga mu mateka bo hambere, aha twavuga nk’inyandiko ya Gerarido Kambrense(Gherardo Cambrense) yo mu 1197 akaba ari nayo nyandiko ikuze kurusha izindi zoze zibara inkuru zerekeye icyo gitangaza, ndetse ikaba ishyinguye mu nzu y’ibitabo (Bibliothèque) yitwa Lamberitiyana (Lamberthiana) iherereye i Kantoruberi (Canterbury). Mu bihe bya vuba, umuhanga mu mateka Antonio Samaritani aherutse gukomoza kuri iyo nyandiko ya Gerarido maze ayivugaho mu nyandiko ye Gemma Ecclesiastica. Inyandiko yindi tubona ni iya Karidinali Migliyorati (Migliorati) yo ku itariki ya 6 Werurwe 1404 ihamya ko uzasura wese iyo kiliziya yabereyemo icyo gitangaza ndetse akanaha icyubahiro ayo Maraso y’Agatangaza, azaharonkera indulugensiya zishyitse.
Byongeye kandi kugeza magingo aya, tariki ya 28 buri kwezi, muri Bazilika yeguriwe Abogezabutumwa b’Amaraso Matagatifu (Missionnaires du Très Précieux Sang) bashinzwe na Mutagatifu Gasipari wa Bufalo (Saint Gaspare del Bufalo), bagira ishengerera ritagatifu ry’Ukaristiya bazirikana icyo gitangaza, naho buri mwaka iyo hitegurwa umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu.
Mu 1971 hizihijwe imyaka magana inani icyo gitangaza kibaye. Ni ukuvuga ko ubu ngubu hashize imyaka 853 kibaye. Nitwibagirwe ko icyo gitangaza cyabaye ubwo Padiri Pierre de Vérone yamanyuraga Ukaristiya, maze akabona isoko y’amaraso adudubiza atumbagira ajya ku gisenge gito cyari hejuru ya Alitari yarari guturiraho igitambo cy’Ukaristiya.
Padiri Gratien KWIHANGANA