w

Igitangaza cy'ukaristiya cyabereye i Cascia mu Butaliyani

Mu mwaka w’i 1330 i Cascia, umuturage wari urembye yahamagaje umupadiri ngo amuhe Ukaristiya. Uwo mupadiri utarakundaga kwita ku bintu no kubiha icyubahiro bikwiye, aho gutwara Ukaristiya mu mperezo ntagatifu (Ciboire), yafashe Ukaristiya imwe ayishyira mu gitabo cy’amasengesho (Bréviaire) nta cyo yitayeho. Ageze kuri uwo muturage wari urembye, Padiri yafunguye cya gitaho agira ngo akuremo ya Ukaristiya yari yashyizemo, nuko atangazwa no gusanga yahindutse ikibumbe cy’amaraso yari yafashe ku mpapuro z’icyo gitabo cy’amasengesho.

I Cascia, muri Basilika ya Mutagatifu Rita, habitswe ibisigazwa by’igitangaza gihambaye cy’Ukaristiya cyabereye bugufi ya Sienna mu mwaka w’i 1330. Byaturutse ku mupadiri wasabwe kujya guha Ukaristiya umuturage wari urembye.

Uwo mupadiri yafashe Ukaristiya, ayishyira ntacyo yitayeho mu gitabo cye cy’amasengesho, nuko ajya kureba wa murwayi. Agezeyo, amaze kumuha isakramentu ry’imbabazazi, yafunguye igitabo cye cy’amasengesho agira ngo akuremo ya Ukaristiya yari yashyizemo. Yaje gutangara cyane byo kumirwa ubwo yasangaga iyo Ukaristiya yagize ibara ry’amaraso agishyushye yari yafashe ku mpapuro z’aho yari yayishyize muri cya gitabo cy’amasengesho.

Padiri yaguye mu kantu, atangira kwicuza ibyo yakoze, nuko ahita ajya mu rugo rw’Abiyeguriyimana rw’aba Agustiniyani i Sienne kugisha inama umupadiri witwaga Simone Fidati w’i Cascia wari uzwiho cyane kuba umuntu w’intungane. Amaze kumva ubuhamya bw’uwo mupadiri, Padiri Simone yahise amuha Isakramentu rya Penetensiya, maze amusaba gushaka uburyo yabika neza impapuro ebyiri zari ziriho ya maraso. Kuva ubwo abapapa benshi bagiye bashishikariza abantu guha icyubahiro izo mpapuro, banagena uburyo uko kuzubaha byajya bibera ababikoze isoko y’impuhwe z’Imana.

Mu rwandiko rwanditswe mu mwaka w’i 1687, hemejwe ukuri kw’ibyasigaye bitagatifu by’icyo gitangaza cy’Ukaristiya cyabereye i Cascia, bikaba bibarizwa ubu ngubu mu rugo rw’Abiyeguriyimana bisunze Mutagatifu Agustini (Les Augustiniens). Muri urwo rwandiko harimo amakuru atagira uko asa arebana n’icyo gitangaza. Bivugwa ko kuva mu mwaka w’i 1837, abaturage b’i Cascia batambagiza ibyasigaye bitagatifu by’icyo gitangaza cy’Ukaristiya, ibyo bakaba babikora buri mwaka ku munsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya. Mu mwaka w’i 1930, hahimbazwa Yubile y’imyaka 600 icyo gitangaza kibaye, i Cascia habereye Ihuriro ry’Ukaristiya rya Diyosezi yose ya Norcia. Muri iryo huriro ni bwo hatangajwe inyandiko z’amateka yerekeye icyo gitangaza, hanatahwa ositanswari (ostensoir) itagira uko isa kandi ikoranywe ubuhanga.

Padiri Achille BAWE



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO