Igisibo mu byanditswe bitagatifu

Intangiriro

Bakristu Bavandimwe, umwaka wa Liturujiya ugizwe n’ibihe binyuranye biduha amahirwe yo kongera imbaraga mu bukristu bwacu no kubuvugurura. Muri ibyo bihe, twibuka ko Adiventi ari yo ibanza kuko itangira umwaka wa Liturujiya, ikadutegurira kwakira ku munsi mukuru wa Noheli. Igihe cya Noheli gisozwa n’umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagagasani, bityo tukaba twinjiye mu gihe gisanzwe kitugeza ku wa gatatu w’ivu. Ubwo tugatangira igisibo gitagatifu, igihe cy’iminsi 40 idutegurira Pasika ya Nyagasani.

Murabyibuka neza ko igihe cya Pasika tukimaramo iminsi 50, kigasozwa n’umunsi mukuru wa Pentekositi: Roho Mutagatifu amanukira ku Ntumwa. Hanyuma umunsi ukurikiyeho tukinjira mu gihe gisanzwe, n’ubundi kitugeza kuri adiventi. Uwo mwitozo tukawukomeza twibuka amayobera y’ugucungurwa kwacu aguniye mu buzima bwa Yeu Kristu: imenyeshwa ry’ukuvuka kwe, isamwa rye, ivuka rye, uko aturwa Imana mu ngoro ntagatifu, akabatirizwa muri Yorudani, akajya mu butayu, akavayo yinjira mu butumwa bwe, agacirwa urubanza rw’akarengane, akabambwa ku musaraba, agapfa kandi akazukira kudukiza.

Umwaka wa Liturujiya rero ugamije kudufasha kwinjira muri urwo rugendo, tukazirikana ubuzima bwa Yezu Kristu tugamije kumurikirwa na bwo mu mibereho yacu yose. Niyo mpamvu njye n’Abavandimwe Jean Aimé IRAKIZA, Umufratri uvuka muri Paruwasi ya GAHUNGA ariko akaba Umuseminari mukuru wa Diyosezi ya GIKONGORO na Jean Marie Vianney MANIRAGUHA, Umufratri uvuka muri Paruwasi ya RUNABA, Diyosezi ya RUHENGERI, bombi biga mu mwaka wa mbere wa Tewolojiya mu NYAKIBANDA, twifuje kuzirikana hamwe namwe kuri iki gihe cy’igisibo. Tukarebera hamwe icyo iki gihe ari cyo, n’uko gisobanurwa n’Ibyanditswe Bitagatifu kugira ngo twitegure neza guhimbaza izuka ry’Umwami wacu Yezu Kristu.

1. Igihe cy’igisibo ni iki mu Byanditswe Bitagatifu?

Iki gihe cy’Igisibo gifite izina rya “Carême” mu rurimi rw’Igifaransa rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini “quadragesima” bisobanura igihe cy’iminsi mirongo ine. Iryo jambo ryanasobanura ikintu kigizwe n’ibintu mirongo ine, cyangwa ikintu cya mirongo ine. Iki gihe kijyana n’ibisobanuro duhabwa na Bibiliya ko uyu mubare ushushanya igihe gihagije cy’ukuva mu gihe n’uburyo bumwe tujya mu bundi : Umwuzure wo ku gihe cya Nowa ushushanya kuva mu mibereho ishaje ya muntu tujya mu mibereho mishya wamaze iminsi 40. Yezu na We nk’uko tuza kubigarukaho yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 mu butayu yitegura gutangira ubutumwa bwe, n’ibindi bigereranyo binyuranye.

Kuva ku wa 3 w’ivu rero, umunsi utwibutsa guhinduka tukakira Ivanjili kandi ko twavuye mu gitaka akaba ari nacyo tuzasubiramo (Buh 15,10; Ez 28, 18; Mi 3, 21), iyi minsi 40 ibanziriza Pasika iduha amahirwe yo kwegerana n’Imana no gukora ugushaka kwayo, tukarushaho kwisanisha na Yezu Kristu. Ni urugendo rwo guhindukira, tugahanga amaso Kristu, tugafungurira imitima yacu urukundo rw’Imana dusenga, dusiba kandi dufasha abakene.

Ibara ry’isine dukoresha muri Liturujiya y’iki gihe risobanura ugutegereza, uguhinduka no guhindukira, rikanagenura ukwicuza. Rigaragaza icyifuzo cya buri mukristu cyo kurushaho kwegerana na Nyagasani muri iki gihe. Ibara ry’iroza ryambarwa ku cyumweru cya 4 cy’igisibo risobanura ibyishimo Abakristu bategurirwa kwakira ku munsi Mukuru wa Pasika, kuko iki cyumweru kizwi ku izina rya “Laetare”: Kwishima, bikomoka ku nteruro y’intangiriro yo kuri iki cyumweru ivuga iti « Ishime Yeruzalemu ». Uwo mwiteguro ubera abakristu umwanya wo kongera imbaraga muri uru rugendo.

1.1. Igisibo mu Isezerano rya Kera

Mu Byanditswe Bitagatifu, tubona ko igisibo gifite inkomoko mu gitabo cy’Intangiriro. Ku mutwe wa kabiri w’iki gitabo batwereka Adamu igihe Imana imushyize mu busitani ngo abuhinge kandi aburinde, ikamuha kurya ku mbuto z’ibiti bibugize ariko ikamubuza kurya ku giti kimwe cyari hagati mu busitani, cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi (Intg 2,15-17). Uko kubuzwa kurya kuri icyo giti kimwe, ni byo Mutagatifu Bazili (329-379) yaje gufata nk’itegeko cyangwa ibwiriza ryo kwigomwa no kwifata, ari na byo yahereyeho ashyiraho igisibo ahagana mu kinyejana cya 4. Mu isezerano rya kera, igisibo kigaragara kenshi mu bitabo bitandukanye nk’uko tugiye kubibona. Umubare 40 w’iminsi igisibo kimara kuri ubu ufite inkomoko muri Bibiliya. Urugero twavuga nk’igihe cya Nowa, igihe umwuzure wamaze iminsi 40 (Intg 7,17), iminsi 40 n’amajoro 40 Musa yamaze ku musozi wa Sinayi imbere y’Imana atarya, atanywa (Iyim 24,18; 34,24), igihe cy’imyaka 40 Abayisraheli bamaze batunzwe na manu kugeza igihe bagereye mu gihugu cy’Isezerano (Iyim 16,35), n’igihe cy’imyaka 40 Abayisraheli bagenze mu butayu kugeza ubwo ingabo zose zavuye mu misiri zishize (Yoz 5,6).

Aho umuryango w’Imana ugereye mu gihugu cy’Isezerano, igisibo kigaragara nk’uburyo bwo gutakambira Imana mu gihe cy’amakuba: amapfa, inzara cyangwa ibyorezo, aho abantu bahuriraga hamwe bagakoranira gusenga kugira ngo burure Imana (1 Bami 21,9). Ni igihe cyo kwicisha bugufi, kwisuzuma no kwicuza, cyo kwigorora n’Imana kugira ngo bacubye uburakari bwayo, igihe cyo kugarukira Imana ngo ibababarire (Neh 9,1-4; Yon 3,4-8). Tunabona henshi mu bitabo by’Isezerano rya kera ko igihe cy’igisibo cyajyanaga no kwicuza ibyaha no kwisubiraho bikajyana n’imigenzo n’imyitwarire yagaragaraga ku mubiri nko gushishimura imyambaro no kwambara ibigunira (2 Bami 19,1-2; Yudita 4,10.14; 1 Abamakabe 2,14; Yonasi 3,5-6), kwinyanyagizaho umukungugu (Neh 9,1; 2 Abamakabe 10,25), no kogosha umusatsi (Iz 3,24; 22,12). Henshi muri Bibiliya iyi migenzo tubona ko ijyana ubudatandukana, ikagaragaza ukwicuza n’ukwisubiraho by’uyishyira mu bikorwa. Ariko kandi ntitwanakwibagirwa ko hari n’indi migenzo yagaragazaga igisibo, akababaro no kwicuza nko kwiyambura imyambaro isanzwe (2 Abamakabe 8,35; Intg 37,34; 1 Bami 19,1; Est 4,1; Iz 37,1; Yon 3, 6) n’ibiranga-bwiza ku gitsina gore (Est 4, 17j).

1.2. Igisibo n’ubutumwa bw’Abahanuzi

Mu rurimi rw’Igihebureyi, Abahanuzi basobanurwa duhereye ku ijambo Nebiim rivuga «Uwahamagawe». Ubuhanuzi bwatangiye mu gihe cy’ubwami ahagana mu mpera z’ikinyejana cya 11 mbere ya Yezu. Hari ibintu by’ingenzi byatumaga umuhanuzi ahaguruka, akavuga ashize ubwoba, akibutsa imbaga Isezerano ry’Imana. Muri ibyo bintu twavuga uko Abami bakaga Imana icyubahiro, bakica, bagakiza babitewe no gukomera cyangwa kunesha abanzi. Hari ubwo ubukungu n’uburumbuke bw’igihugu byateraga imbaga kwibera mu munezero bagasuzugura Imana. Barangajwe imbere n’umwami bakohoka mu bigirwamana, bakarenganya abakene,ubutabera n’amahoro bikabura mu gihugu. Muri make kwimakaza ubugizi bwa nabi byatumaga Abahanuzi bahagurukira gucyaha imbaga y’Imana bayibutsa isezerano yarenzeho. Kuvuga ijambo ry’Imana no kubera abandi urugero bikaba byarasabaga Abahanuzi kugirana n’Imana umubano uzira amakemwa.

Amateka atwereka ko habayeho Abahanuzi b’ukuri. Abo wasangaga amagambo yabo aherekejwe n’ibimenyetso biturutse ku Mana. Ntibacikaga intege kubera ibitotezo, bamwe bemeraga no gupfa aho guhemukira Imana. Bakomezaga ukwemera n’amizero mu bantu. Hari kandi n’Ingirwabahanuzi cyangwa Abahanura-binyoma. Bo barangwaga n’amaco y’inda, amarangamutima, gushaka inyungu, guhakwa ku bami n’abatware babavugira aho kuvugira Imana. Imyifatire yabo yerekana ko batatumwe n’Imana.

Reka rero tuvuge ku butumwa duhabwa n’abahanuzi ku byerekeye igisibo. Birumvikana ko tuvuga abahanuzi b’ukuri, bo bari abahuza b’Imana n’umuryango wayo, bakaba intumwa nyazo zamamaza ugushaka kw’Imana. Muri bo, hari abo tunabona mu Bitabo by’amateka, ubutumwa bwabo tukazakomeza kubuzirikanaho.

Mu Isezerano rya kera umuryango w’Imana wakoraga igisibo hari icyo ushaka gusaba Imana ko ibafasha (Ezr 8,21). Mu gitabo cy’Umuhanuzi Yoweli batugaragariza igisibo nk’igihe cyo kugarukira Uhoraho binyuze mu kwigomwa no kwibabaza (Yow 2,12-17). Umuhanuzi Izayi we atwereka igisibo gikwiye, igisibo Uhoraho ashima (Iz 58,6-7). Mu kuvuga umunsi w’Uhoraho ni ukuvuga umunsi w’indunduro n’amateka y’abantu n’icibwa ry’urubanza, Umuhanuzi Yoweli wabayeho nyuma y’ijyanwabunyago ry’i Babiloni nko mu mwaka wa 400 mbere ya Kristu, atangaza ko uwo munsi uzabanzirizwa n’icyunamo no gutakamba, nta munezero uzaba ukirangwa mu bantu (Yow 1,1-2).

Ukuza k’uyu munsi w’Uhoraho ni intangiriro y’ibihe bishya, aho umwuka w’Uhoraho uzasesekara kuri buri wese (Yow 3,1-5). Nk’uko bigaragara mu mutwe wa 4 w’igitabo cye, uwo munsi w’Uhoraho ni ho Imana izacira urubanza amahanga. Ubutumwa bw’Umuhanuzi Yoweli bwibanda ku ngingo ebyiri zigarukwaho cyane mu Isezerano Rishya, imwe muri zo ikaba ukwihana, gusiba no gutakambira Uhoraho (Yow 2,12-17), Kiliziya ikanadusaba kubizirikana mu ntangiriro y’igisibo cya buri mwaka, bikanaha iki gitabo cya Yoweli umwanya ukomeye muri Liturujiya kuko cyerekana ko kwambaza Uhoraho bitanga umugisha, maze umuryango ukarushaho kuba indahemuka.

2. Igisibo mu Isezerano Rishya

N’ubwo tutabura kubona imwe mu migenzo yo mu Isezerano rya Kera nk’ibijyana n’imyambarire tubonana Yohani Batisita (Mk 1,6), Isezerano Rishya rigaragaza umwihariko mu gusobanura iki gihe. Igisibo ni igihe gihamagarira umukristu kugarukira Imana: mu kwigomwa, mu gusenga, mu rukundo no kubana neza n’abandi. Ni igihe kitwibutsa iminsi 40 n’amajoro 40 Yezu yamaze mu butayu atarya, atanywa (Mt 4,1-2 ; Mk 1,12-13; Lk 4,1-2).

2.1. Igisibo mu Mavanjili

Mu Isezerano Rishya, naho tubona igisibo nk’igihe cy’akababaro, igihe cy’agahinda. Ibi tubisanga mu mavanjili 3 abanza : iya Matayo, Mariko, n’iya Luka. Igihe abigishwa ba Yohani Batisita n’Abafarizayi babazaga Yezu igituma bo basiba ariko abigishwa be bo ntibasibe, Yezu akabasubiza ko ntawe ukwiye kugira ishavu no gusiba igihe akiri kumwe n’umukwe ari byo twagereranya n’igihe cy’ibyishimo, ahubwo ko abigishwa be bo bazasiba igihe umukwe (Yezu) azaba yabavanywemo, hakabaho igihe cy’akababaro n’agahinda (Mt 9,14-15; Mk 2,19-20; Lk 5,33-35).

Ntitwabura kugaragaza ko Isezerano Rishya riduha kandi isura nshya y’uko tugomba guhimbaza igihe gikomeye nk’iki. Ni amagambo ya Yezu ubwe ku myitozo y’ibanze inaranga abe mu gihe nk’iki: gufasha abakene, gusenga, gusiba kurya n’indi myitozo itwegereza Nyagasani nko gukora ibikorwa byiza, kutizirika ku bintu no kwegukira Imana. Igisibo rero ni igihe kitwibutsa ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu ndetse kikanaduhamagarira kubuzirikana dutegura Pasika Umutsindo wa Kristu. Ni yo mpamvu Kristu adushishikariza kukibamo no kugihimbaza ku buryo bushya, dufasha abakene (Mt 6,2-3), dusenga (Mt 6,6), bikanajyana n’uko twitwara iyo dusiba kurya (Mt 6, 16-18). .2. Pawulo Mutagatifu: Umutoza w’ugusiba nyako

Ikigereranyo cy’isiganwa dusanga mu mabaruwa ya Pawulo Mutagatifu ni urugero rwiza rw’uko tugomba kwihatira kunoza igihe cy’igisibo, bikaduha kuronka umutima mushya dukesha imyitozo nyobokamana dushishikarizwa kwitaho muri iki gihe. Pawulo Mutagatifu akoresha amagambo mashya tutabona mu Isezerano rya kera, akaba urugero rwiza muri uru rugendo. Abwira Timote ati : «Urugamba rwiza narurwanye inkundura, intera nagombaga kwiruka narayirangije, ukwemera nagukomeyeho» (2Timote 4, 7). Kuri we, insinzi abantu bagakwiriye kwishimira ku iherezo ry’ubuzima n’ugukomera ku kwemera, bikagereranywa n’isiganwa. Ni kimwe rero no ku gihe cy’igisibo aho buri wese ahamagarirwa kuvugurura ukwemera afitiye Yezu Kristu wapfuye akazuka.

Iyi mvugo-shusho ni nayo Pawulo Mutagatifu akoresha mu Ibaruwa ya mbere yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 9,24-27). Pawulo Mutagatifu arisobanura neza nk’uko umutoza aha amabwiriza abakinnyi mbere y’umukino. Pasika ni yo ntego ngo tugere ku bugingo bw’iteka. Ni ngombwa gutoza umubiri. Pawulo Mutagatifu we akanakoresha amagambo yumvikanisha uburemere bw’uyu mwitozo : gusiganwa, kwiruka, kurwana, kudahusha, guhana umubiri no kuwukandamiza no kwirinda guhigikwa. Atwibutsa ko iki gihe cyo kwigomwa no kwitisnda kigamije kudufasha kwakira ubuzima duhabwa n’Imana ariko kandi ko natwe tugomba kwitegura ngo tubwakire (1 Tm 4,8-10). Pawulo Mutagatifu kandi ashishikariza twese kuba ibiremwa bishya muri Kristu, tugatandukana n’ibishaje byayoyotse, tugahinduka bashya (2Kor 5, 17), tugaca ukubiri n’imibereho yacu yo hambere, tukivanamo imigenzereze ya muntu w’igisazira ugenda yiyangiza mu byifuzo bibi bimuroha, tugahinduka muntu mushya waremwe uko Imana ibishaka mu budakemwa no mu butungane nyakuri. (Efez 4,22.24)

Umusozo

Bakristu Bavandimwe, igihe cy’igisibo ni igihe cy’iminsi mirongo ine kidutegurira guhimbaza Pasika. Liturujiya y’iyi minsi mirongo ine ntitegura abigishwa gusa, ahubwo n’abakristu twese muri rusange, tukibuka amasezerano twagiriye Imana na Kiliziya, tukigomwa,tugafasha abakene kandi tukicuza ibyaha byacu. Kuzirikana uko iki gihe kigaragara mu Byanditswe Bitagatifu bidufashe kujya mbere mu bukristu no gukunda Ijambo ry’Imana.

Ubutumwa bw’abahanuzi buradushishikariza kudashishimura imyambaro yacu, ahubwo gushishimura imitima yacu: guhinduka. Twabonye ko ubutumwa bw’Umuhanuzi Yoweli bwibanda ku kwihana, gusiba no gutakambira Uhoraho, Kiliziya ikanadusaba kubizirikana mu ntangiriro y’igisibo cya buri mwaka. Twabonye kandi ko mu Isezerano Rishya, Yezu avugurura uburyo tugomba gukoramo igisibo, Pawulo Mutagatifu we agakoresha amagambo mashya yumvikanisha ubukungu bukubiye mu kubyaza umusaruro imyitozo nyobokamana adushishikariza. Dusabe Imana kuduha imbaraga n’ingabire zidufasha kubyaza umusaruro ubukungu bukubiye muri iki gihe kidutegurira guhimbaza Pasika.


Fratri Jean Renovatus IRADUKUNDA
Iseminari Nkuru ya NYAKIBANDA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO