Icyumweru cyahariwe Ijambo ry'Imana

Kuri iki Cyumweru cya 3 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya umwaka B, tariki ya 24 Mutarama 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abatuye urugo rwe, yasomye Misa mu rugo rwe yifatanije na Kiliziya Gatolika y’isi yose ihimbaza ku nshuro ya 2, Icyumweru cyahariwe Ijambo ry’Imana. Mu rwego rwo gufasha abakristu kumva Misa hakurikijwe amabwiriza yashyizweho na Leta birinda icyorezo cya koronavirusi, Radio na Televiziyo bya Energy bari bitabiriye iyo Misa ntagatifu kugira ngo babigeze ku bakristu bari hirya no hino.

Iki cyumweru cyihariye, cyahariwe Ijambo ry’Imana cyashyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisko kuwa 30 Nzeri 2019, mu rwandiko rwa Gishumba yise “Ahugura ubwenge bwabo” (“Aperuit Illis”), (Cfr Lk 24, 45) aho Papa yifuza ko Abakristu Gatolika barushaho gukunda Ijambo ry’Imana, ibyo bikagaragarira cyane cyane mu kurisoma, kurizirikana no kurihimbaza, kuko ari ryo shingiro ry’ubuzima bw’abemera. Nyirubutungane Papa Fransisiko asaba abakristu bose gushingira ubuzima n’ubutumwa bwabo ku byanditswe bitagatifu kuko Ijambo ry’Imana ryifitemo ubukungu n’ubushobozi muntu adashobora kwiyumvisha.

Mu rwandiko rushyiraho Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana « Aperuit illis », Nyirubutungane Papa Fransisko yagize ati: « Ntangaje ko Icyumweru cya 3 cy’Igihe gisanzwe giharirwa guhimbaza, kuzirikana no gutangaza Ijambo ry’Imana. Icyo cyumweru cy’Ijambo ry’Imana giteganyijwe mu gihe gikwiye cy’umwaka, aho duhamagariwe gushimangira ubumwe bw’umuryango w’Imana (Communauté juive) no gusabira ubumwe bw’abakristu. Ntabwo ari ibintu bihurijwe mu gihe kimwe gusa bidafite impamvu: Guhimbaza Icyumweru cy’Ijambo ry’Imana bigaragaza agaciro k’ubumwe bw’Abakristu, kuko Ibyanditswe Bitagagatifu bigaragariza abumva Ijambo ry’Imana inzira banyura kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse kandi buhamye » (J’établis donc que le IIIe Dimanche du Temps Ordinaire soit consacré à la célébration, à la réflexion et à la proclamation de la Parole de Dieu. Ce dimanche de la Parole de Dieu viendra ainsi se situer à un moment opportun de cette période de l’année, où nous sommes invités à renforcer les liens avec la communauté juive et à prier pour l’unité des chrétiens. Il ne s’agit pas d’une simple coïncidence temporelle: célébrer le Dimanche de la Parole de Dieu exprime une valeur œcuménique, parce que l’Écriture Sainte indique à ceux qui se mettent à l’écoute le chemin à suivre pour parvenir à une unité authentique et solide).

Nyirubutungane Papa Fransisko, asaba kandi ko mu rwego rwo guhimbaza uyu munsi neza, aho bishoboka abepiskopi bashobora gushira mu rwego rw’abasomyi abakristu babitorewe. Mu rwandiko rwe kandi, arashishikariza abapadiri kwigisha abakristu bashinzwe Ijambo ry’Imana no kubagezaho Bibiliya kugira ngo bakomeze gusabana n’Imana binyuze mu ijambo ryayo.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse cyane ku mbaraga z’ijambo ry’Imana. Yavuze ko ntawe ukwiye kwiheba cyangwa ngo ahebe abandi burundu kuko nta kure hatagerwa n’ijambo ry’urukundo n’ineza y’Imana. Yibukije abamuteze amatwi bose ko nta muntu numwe uhejwe ku riba ry’impuhwe z’Imana kandi ko nta nukwiye kwiheza. Nyiricyubahiro Musenyeri, yahamagariye abakristu bose kuzirikana no gusangira Ijambo ry’Imana mu ngo zabo cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya koronavirusi aho abantu batari gushobora guhura nk’uko byari bisanzwe mu Misa. Yasoje inyigisho ye ashishikariza abamuteze amatwi bose ko badakwiye kunangira umutima igihe cyose Yezu abatuma kandi bagaharanira kuva mu bitotsi by’icyaha, bagafatira urugero ku mubyeyi Bikira Mariya baharanira gusenga nta buryarya.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe Komisiyo y’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO