Icyemezo cyo gutangiza Paruwasi nshya ya Butete

Bakristu, Bavandimwe nkunda,

Amahoro ya Kristu nabane namwe.

Mu rwego rwo gukomeza gahunda Diyosezi ya RUHENGERI ifite yo kurushaho kwegera abakristu dushinga za paruwasi, bityo abakristu bakagezwaho Inkuru Nziza, bagahabwa amasakramentu n’ubufasha bakeneye badakoze ingendo zivunanye cyane ;

Nshingiye kandi ku bubasha nahawe (DC 515 na 518), no ku nshingano zo kwita ku bakristu nshinzwe, ntangije ku mugaragaro Paruwasi nshya ya BUTETE, ifite icyicaro mu Kagali ka GISOVU, Umurenge wa CYANIKA, Akarere ka BURERA, Intara y’AMAJYARUGURU.

Iyi Paruwasi BUTETE ibyawe na Paruwasi ya KINONI, ihana imbibi na za Paruwasi KINONI mu Majyepfo no mu Burengerazuba, Runaba mu Burasirazuba, na Diyosezi ya Kabale muri Uganda mu Majyaruguru. Igizwe na Santarali eshatu: BUTETE, GITARE, na RUKO, amasikirisale 9, ari yo: BUTETE, GITARAGA, MUGARAMA, RUKO, CYANIKA, KAYENZI, SOZI, GITARE, na RUGARAMA, n’imiryangoremezo 117.

Mu kwishimira ibyiza Diyosezi yacu ikesha ubuvugizi bw’Abatagatifu, tunabaragiza gahunda y’ikenurabushyo twimirije imbere, iyi Paruwasi ya BUTETE nyiragije Mutagatifu Yohani Pawulo II wizihizwa ku itariki ya 22 Ukwakira.

Kugarukira Imana, kumenya Kristu, kumukunda no kumukundira nibigaragare mu buzima bwa buri munsi mwitangira Kiliziya, mwubaka iyi Paruwasi yanyu nziza, kandi murushaho kujya mbere mu bukristu bwanyu.

Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima akomeze atube hafi.

Ruhengeri, tariki 17 Gicurasi 2014

**+ Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI**

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO