Ibirori byo gusoza umwaka wa 2022 no gutangira uwa 2023

Impera z’umwaka zirangwa n’iminsi mikuru itandukanye; muri yo umunsi mukuru w’Ivuka rya Nyagasani ukaba uhebuje kuko uha igisobanuro n’indi minsi ikurikiraho cyane cyane iyizihizwa mu buryo bw’iyobokamana. Aha twavuga nk’umunsi mukuru wa mutagatifu Stefano wahowe Imana, uwa Mutagatifu Yohani intumwa wivugira ko Yezu yamukundaga, uw’Abana b’i Betelehemu bahowe Yezu ndetse n’itariki ya 01 Mutarama aho duhimbaza Bikira Mariya Nyina w’Imana.

Mu gusoza rero umwaka wa 2022, tariki ya 31 ukuboza, habaye misa yo gushimira Imana mu maparuwasi ya Diyosezi ya Ruhengeri. Kuri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, misa yayoboye na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Mu ntangiriro ya Misa, Umwepiskopi yibukije ko Kiliziya y’isi yose yagize ibyago kubera ugutabaruka kwa Nyirubutungane Papa Benedigito XVI, wari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ariko yibutsa ko dushimira Imana yamuduhaye kandi na we turamushima nk’umugaragu mwiza wa Nyagasani, nk’umuntu w’intwari: wakunze Imana, agakunda abantu na Kiliziya yayoboye mu bihe bitoroshye. Umwepiskopi yasabye ikoraniro gukomeza kumusabira, kumuzirikana no kumuha icyubahiro.

Mu nyigisho ya misa yo gushimira Imana, Umwepiskopi yagarutse ku bintu bitatu. Icya mbere ni urukundo rw’Imana ruhebuje rwatumye itwoherereza Umwana wayo w’ikinege. Urwo rukundo rukigaragariza mu buryo Imana idusanga mu mateka y’ubuzima bwacu, mu miryango yacu n’amateka y’inyokomuntu. Icya kabiri ni ukumenya no guhora dushimira Imana kuko turi ibiremwa byayo kandi nta n’icyo dufite Imana itaduhaye: byose ni impano y’Imana kuko n’uko turi kose tubikesha ingabire y’Imana. Umwepiskopi yaboneyeho gushimira Imana kubera ibyo Diyosezi yagezeho mu mwaka wa 2022 ndetse ashimira abantu bose babigizemo uruhare. Mu ngingo ya gatatu, Umwepiskopi yibukije ko byose bitagenda uko tubyifuza. Ariko muri byose tukihatira kwizirika ku Mana, kuyitabaza kenshi ndetse no kwihatira gukora ibitunganye kuko hari ibyo Imana idukorera ariko hari n’ibyo Imana idusaba kwikorera kabone n’ubwo byose twabikorera ikuzo ry’Imana n’umukiro w’abantu.

Nyuma y’igitambo cya Misa, Umwepiskopi yakiriye mu rugo rwe abantu batandukanye barimo abalayiki, abiyeguriye Imana, abapadiri n’abandi bari mu nzego zitandukanye. Amagambo yavuzwe yose yagarutse ku kwishima, gushima no gushimira. Hafashwe kandi umunota wo kuzirikana no guha icyubahiro Nyirubutungane Papa Benedigito XVI witabye Imana.

Naho ku itariki ya 01/01/2023, Umwepiskopi yahimbaje Misa kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri aho hazirikanywe ibintu 3: umunsi mukuru wa Bikira Mariya Nyina w’Imana, Umunsi mukuru w’Ubunani ndetse n’umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro ku isi. Byose bikaba bishamikiye kuri Yezu Kristu, Umwana w’Imana wabyawe na Bikira Mariya amasekuruza yose yita Umuhire. Yezu akaba Umwami w'amahoro, intangiriro n’iherezo rya byose. Bityo rero, abantu bakwiye gusaba Imana amahoro, ariko bakwiye no kuba abantu b’amahoro n’abakunda amahoro. Umwepiskopi yifurije bose Umwaka mushya muhire wa 2023 kandi namwe musoma iyi nyandiko abifurije umwaka w’ishya n’ihirwe, umwaka w’amahoro n’imigisha, umwaka w’uburumbuke n’umunezero bishyingiye ku Mana.

Padiri Alexis MANIRAGABA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO