Kugira ngo habeho ingo nzima zibereye Imana, igihugu na Kiliziya, ni ngombwa gutegura uko bikwiye urubyiruko rwiyumvamo umuhamagaro wo kubaka urugo. Muri uko kurutegura, hari ibintu by’ingenzi bigomba kwitabwaho:
1. Gufasha urubyiruko guhura na Yezu
Nta cyiza nko kumenya uwo uri we. Ijambo ry’Imana niryo ridufasha kumenya abo turi bo by’ukuri koko. Ritwigisha ko turi abana b’Imana (reba 1Yh, 1 – 10). Ni Yo dukesha ubuzima, ni Yo itwaye ubuzima bwacu mu kiganza cyayo nk’umubyeyi udukunda. Yaturemeye kuzibanira na Yo mu byishimo by’iteka mu ijuru, uwo akaba ari umugambi iba ifitiye buri wese muri twe na mbere y’uko imuha kubaho (reba Ef 1, 3 – 14).
N’igihe abantu tugiye kure y’Imana tukayitera umugongo, Imana ntidukuraho amaboko. Irakomeza ikaduhendahenda igira ngo itugarure mu bana bayo no mu byishimo igenera abayiziritseho. Ni muri urwo rwego, kubera urukundo idukunda, Imana yemeye kuduha Umwana wayo Yezu Kristu kugira ngo “umwemera wese atazacibwa, ahubwo azagire ubugingo bw’iteka” (Yh3, 16).
Uwo Mwana w’Imana yemeye kuducungura, ubuhemu bwacu abwishyiraho, yemera kudupfira ku musaraba, bityo atwunga n’Imana Data, adukiza icyaha n’urupfu, abera buri wese muri twe umukiza n’umucunguzi.
Nyuma y’uko aducunguye atyo, Yezu arashaka ko twakira urukundo We n’Imana Se badukunda, tukakira dutyo agakiza yaturonkeye. Ahora ashaka kuba umwe na buri wese muri twe, tukaba incuti magara, akabera buri wese umuvandimwe badasigana (reba Yh 15, 1 – 17). Icyo dusabwa gusa ni ugukorwa ku mutima n’urwo rukundo rutagira uko rungana dukundwa, maze tugashimira Imana twegurira ubuzima bwacu Umwana wayo, bityo tukamubamo, natwe akatubamo, bikibera bityo ubuzima bwacu bwose (reba 2 Kor 5, 14 – 15).
Ngicyo ikigomba gutozwa urubyiruko rwacu mbere y’ibindi byose, rukamenya ko rufite Imana ho umubyeyi ubakunda, n’Umwana wayo Yezu ho incuti magara n’umuvandimwe, bakamwakira batyo mu buzima bwabo, bakamwemerera ko ababera icyitegererezo n’umusangirarugendo turimo twese tugana iwacu mu ijuru (reba Fil 3, 20).
Niyo mpamvu mbere y’izindi gahunda zose, urubyiruko rwacu rukeneye gutegurirwa gahunda ihamye kandi ihoraho yo gutozwa iyobokamana rya gikristu, rikaba umusingi, umuyoboro, n’icyerekezo cy’ibindi byose birukorerwa.
2. Kumenya umugambi w’Imana k’Ugushyingirwa no kuwinjiramo
Ugushyingirwa k’umugabo n’umugore, akaba ari ko soko nyayo y’urugo rw’abashakanye, si gahunda y’abantu. Ni gahunda y’Imana, ni ugushaka kwayo. Koko rero, Imana ni Yo yagennye ko ugushyingirwa kugomba kuba hagati y’umuntu w’igitsina gabo n’umuntu w’igitsina gore, bageze mu gihe cy’ubukure, umwe akizirika ku wundi, bakaba umubiri umwe, bakagirana batyo igihango cy’ubumwe, byose babikesha urukundo rw’Imana ibashyiramo bakarwiyumvamo hagati yabo (reba Intg 2, 18 – 24).
Ibindi byose byitiranywa n’ugushyingirwa muri iyi si ya none ni ibyo kwirindwa kuko ni ibya Sekibi. Aho kubaka urugo, birarusenya, bigasenya n’ababyishoyemo.
Urubyiruko rwacu rugomba gufashwa kumenya uwo mugambi w’Imana k’ugushyingirwa, rugatozwa kwinjira rwishimye muri uwo mugambi w’Imana, rukawugira uwarwo, bityo umusore n’inkumi biyemeje gufatanya kubaka urugo, bakishimira ko bakoze ugushaka kw’Imana, bakemera ko ari Yo ibahuje ikabubakira, bityo bagahora bayiziritseho, banezejwe n’uko urugo rwabo ari urwayo. Aha niho bagomba gutozwa umuco w’isengesho, kuzirikana Ijambo ry’Imana no kurikurikiza, gukunda guhimbaza Igitambo cy’Ukaristiya, n’uwo gukunda amasakramentu.
3. Kumenya urukundo rw’Imana no kwishimira kurubera umuhamya
Yezu niwe udutoza urukundo nyarwo. Niwe utubwira ati: “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze” (Yh 15, 13). Nta gitera ibyishimo nko gukorwa ku mutima n’urukundo Imana idukunda. Uwo bibayeho aterwa ishema n’uko ari umwana w’Imana Data, n’incuti y’Umwana wayo Yezu Kristu, kuva ubwo akibera umwe nabo.
Si ibyo gusa, ahubwo urwo rukundo rumubera inkuru nziza imugurumana mu mutima, ikamubuza amahwemo, agahumeka ari uko ayisangije bagenzi be, agira ngo nabo bagire ibyishimo nk’ibye. Urukundo rw’Imana ruramuhihibikanya (reba 2Kor 5, 14). Uko niko umuntu aba umuhamya w’urukundo rw’Imana.
Kuba umuhamya w’inkuru nziza y’urukundo rw’Imana ntibikorwa ku kanwa gusa, ndetse si nabwo buryo bw’ibanze bwo kuyamamaza. Uburyo nyabwo bwo kuba umuhamya w’urukundo rw’Imana ni ukubaho umuntu arangwa narwo koko, akarukunda abandi, abigiriye Imana Rukundo.
Gutoza urubyiruko rwacu uru rukundo nyarwo ni ngombwa cyane, kugira ngo umuhamagaro uwo ari wo wose rwinjiyemo, ruwinjiremo rubitewe n’uko rwakozwe ku mutima n’urukundo rw’Imana, rukaba rufite ishema kandi rutewe ibyishimo no kurubera abahamya.
Abinjiye mu muhamagaro w’ugushyingirwa, bakabiterwa n’urwo rukundo, buri wese agamije kurukunda mugenzi we bashakanye, no kurukunda urubyaro rwabo, no kurubatoza. Ibyo nibyo bibafasha kwitabira neza ubutumwa Imana igenera abashakanye bwo kuba ikimenyetso cy’urukundo idukunda twebwe abana bayo. Kuba abahamya b’urukundo rw’Imana bibera ababwitabiriye isoko y’ibyishimo bisendereye.
4. Kwakira ugushyingirwa nk’umuhamagaro w’Imana
Ugushyingirwa ni umuhamagaro w’Imana. Umugabo n’umugore biyemeza kubaho no kubana uko Imana ishaka ko abashakanye babana, baba bakiriye uwo muhamagaro w’Imana, maze ukababera inzira iganisha ku butagatifu.
Biracyagorana kubyumvisha abantu, kuko abenshi bibwira ko umuhamagaro wonyine ubaho ari uwo kwiyegurira Imana. Hari n’abagwa mu ikosa rikomeye cyane ryo gusumbanya imihamagaro, bakibwira kandi bakigisha ko ugushyingirwa ari umuhamagaro w’Imana, ariko ko uwo kwiyegurira Imana uwusumba. Ibyo si byo.
Imihamagaro y’Imana iratandukanye, iruzuzanya, ibereyeho kubaka Ingoma y’Imana mu bantu, yose irareshya imbere y’Imana, kandi ubaye mu muhamagaro w’Imana uyu n’uyu uwo ari wo wose uko bikwiye, umubera inzira iganisha ku butagatifu, iyo awubamo ari nta cyindi agamije, uretse kuba umuhamya w’urukundo rwayo mu bantu ( reba Familiaris Consortio n o 11).
Urubyiruko rwacu rugomba gufashwa kumva ko n’Ugushyingirwa ari umuhamagaro w’Imana, rukawinjiramo rwishimye, kandi rukawitaho, kugira ngo ugushyingirwa kurubere koko inzira y’ibyishimo kandi ganisha ku butagatifu.
5. Kugira imyumvire ikwiye ku bijyanye n’imibanire y’umugabo n’umugore
Turi mu gihugu gifite umuco wasaritswe n’inenge zikomeye mu bijyanye n’imibanire myiza hagati y’igitsina gabo n’igitsina gore. Na nyuma y’iyi myaka yose tumaze twakiriye Inkuru Nziza ya Kristu mu Rwanda, Abanyarwanda benshi bakiriye iyo nkuru nziza ntiyashoboye kubahindura muri urwo rwego.
Koko rero, umuco nyarwanda utoza igitsina gabo kumva ko kiri hejuru y’igitsina gore, ibyo bigatuma abagabo basuzugura abagore, kandi bakumva ari ibisanzwe! Umugore yitwa mutima w’urugo, kandi bikavugwa ko umukurusha aba akurusha urugo. Nyamara ibyo biba ari uburyarya kuko bihita biherekezwa na “nta jambo ry’umugore”, na “nta koko kazi ibika hari isake”, n’ibindi nk’ibyo.
Ni ibyo kwishimirwa ko Leta y’uRwanda ubu igenda ishyiraho amategeko n’imyumvire biha amahirwe amwe n’uburenganzira bumwe igitsina gabo n’igitsinagore. Kandi ni byo koko, kuko ari umugabo, ari umugore, imberey’Imana barangana, barareshya, kuko bombi ari ibiremwa byayo yaremye mu ishusho ryayo (reba Intg 1, 28). Kuba hari ibyo batandukaniyeho, Imana ntiyabigennye ityo ari ukugira ngo bahangane, ahubwo kwari ukugira ngo buzuzanye, maze muri uko kuzuzanya, ubuzima buryohe.
Abasore n’inkumi bacu bakeneye gufashwa kuva muri iyo myumvire ishaje, bagatozwa gukura bafite imyumvire ikwiye, kuko ari yo ifasha abashakanye kubana bishimye, kandi ikanabafasha guteza imbere urugo rwabo.
6. Guharanira iterambere ry’imibereho myiza
Biba byiza iyo urugo rw’umugabo n’umugore bashakanye rudaharaniye kubana neza gusa, ahubwo rugaharanira n’iterambere ryarwo. Ni yo mpamvu abasore n’inkumi, mbere yo kwinjira mu muhamagaro wo kubaka urugo, bagomba gutozwa uburyo bazakoresha ngo bateze urugo rwabo imbere, kugira ngo ruzarangwe n’imibereho myiza.
Ibyo, abasore n’inkumi bitegura gushinga urugo, bagomba kubanza gufata umwanya uhagije wo kubiganiraho, bakabijyamo inama, bakabifatira ingamba, bakabikorera imihigo bazahigura mu rugo rwabo. Buri wese agomba kwinjira muri uwo muhamagaro yiteguye gutanga umusanzu we, kandi yiteguye kugira imyumvire n’imyitwarire idasubiza urugo rwabo inyuma, byose bakabikora mu bwuzuzanye no mu bwubahane.
Ngibyo iby’ingenzi bigomba kwitabwaho mu gutegura urubyiruko rwacu kugira ngo ruzubake ingo nzima zibereye Imana, igihugu na Kiliziya. Yubile nziza kur rubyiruko rwacu.
Padiri Achille BAWE
Ushinzwe Komisiyo y’Umuryango
Diyosezi ya Ruhengeri