Hatangijwe imirimo yo kubaka Kiliziya ya Paruwasi nshya ya Musanze

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 05/08/019, i saa moya n'igice (07h30), Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka Kiliziya ya Musanze. Uwo muhango waranzwe no kuzitira ikibanza, gucukuramo no kubakamo ubwiherero buzajya bwifashishwa n'abazubaka Kiliziya; kubakamo hangari abakozi bazajya bugamamo; gutema ibihuru biri mu kibanza no gusiza ikibanza kizubakwamo Kiliziya ya Musanze. Abakristu, ababikira n'abapadiri bitabiriye iki gikorwa ari benshi bitwaje ibikoresho kandi bambaye iby'umuganda.

Mu gutangiza uyu muganda Umwepiskopi yasabye abakristu ko muri iyi mirimo atangije bazarangwa no kuva mu magambo n'ibitekerezo byinshi bakarangwa n'ibikorwa byinshi. Yagize ati: "Amagambo make, ibikorwa byinshi! Amagambo makeya yayandi atanga icyerekezo, amagambo makeya twishimira icyo turi guteramo intambwe tunibukiranya gahunda dufite ".

Yabibukije ko bakwiye gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma. Ati: "Iki gikorwa twakoze, biragaragaza imbaraga dufite kandi iyo mwirebye uko duhagaze abasaseridoti, abihayimana, abakristu, abakuru n’abato ibanga ryo gushyira hamwe tugakora ibyiza turikomereho". Yabashimiye ko bitabiriye iki gikorwa, abibutsa ko batangiye urugendo nta gusubira inyuma, agira ati: "Dutangiye urugendo ubu nta gusubira inyuma, nta guhagarara, dutangiye urugendo aho twifuza kugera ni ukugira mu gihe gikwiye Paruwasi nziza ya Musanze ibereye abakristu, ibereye n’Imana twubaha, Imana tuyoboka. Aha hantu duhagaze bavandimwe Imana yaraharambagije irahashima, ahangaha niho Imana yifuza guhurira ku buryo bw’umwihariko n’umuryango wayo.

Aha hantu hafite umugisha, aha hantu mureke tuhatunganye maze hazatubere irembo ritujyana mu ijuru aho duhurira n’Imana tukumva ijambo ryayo, aho duhurira n’Imana ikatudabagiza ibyiza itugenera ku buntu. Namwe rero nimwakire iyo gahunda y’Imana maze buri wese mu gipimo cye, mu rugero rwe no mu mbaraga afite twiyubakire Kiliziya, maze iyi Paruwasi ya Musanze ivuke ize yiyongera ku zindi muri gahunda ya Diyosezi yo kurushaho kwegera abakristu tubasanganiriza ibyiza Nyagasani atanga ku buntu. Turi kumwe twiyubakira Diyosezi, twiyubakira Paruwasi nziza ya Musanze kubera ko ari gahunda y’Imana kandi idasubira inyuma!" Nyiricyubahiro yashoje asaba ko iyi mirimo n'indi izakurikiraho bagomba kuyishyira mu biganza by'Imana; biringiye ubuvugizi bw'Umubyeyi Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Emmanuel Ndagijimana yahamagariye abakristu kuzitabira umuganda wo kubaka iyi Paruwasi mu byiciro binyuranye.

Mu izina ry’abakristu, Hakuzimana Callixte umuyobozi wa Santarali ya Musanze yatangaje ko iyi Paruwasi izabaruhura ingendo ndende bakoraga ikabafasha no kwitagatifuza no kurushaho kumenya Kiliziya icyo ari cyo. Yagize ati: "Hano ku Musanze twari tuhamaze imyaka irenga 10 tuhasengera twakoreshaga salle yo mu Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze, hari ibintu byinshi byari bibuze byo muri Kiliziya abakristu batazi ariko niyubakwa hari byinshi bazabasha gusobanukirwa". Ahamya ko bazatanga umuganda wabo biyubakira Paruwasi. Iyi paruwasi ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Iki gitekerezo cy’umushinga w’ishingwa rya Paruwasi ya Musanze cyatangajwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ku itariki ya 16 Nzeri 2017 asaba abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri gutekereza uko uwo mushinga wazagenda. Ije ikurikiye andi maparuwasi mashya ari kubakwa ariyo: Paruwasi ya Murama izabyarwa na Busogo; Kanaba izabyarwa na Nemba; Na Busengo izabyarwa na Janja.

NYIRANDIKUBWIMANA M. Goretti