Hashojwe ingando y'abana bahagarariye abandi muri Diyosezi ya Ruhengeri

Ku cyumweru, tariki ya 31/12/2023 muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hasojwe ingando y’abana basaga 200 bahagarariye abandi baturutse mu maparuwasi 16 agize Diyosezi ya Ruhengeri. Bari mu byiciro binyuranye birimo guhera ku myaka 8 kugera ku myaka 14; abakangurambaga babaherekeje guhera ku myaka 16 kugera ku myaka 21 n’ababyeyi bo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri bahagarariye abandi bitabiriye ingando y’abo bana. Iyo ngando yamaze iminsi ine. Yabereye mu ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro iyo ngando mu gitondo cyo ku wa gatanu, tariki ya 29/12/2023, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iyo ngando igira iti: “Nimureke abana bato bansange” (Mt 19: 13-19). Yagaragaje ko iyo ngando ari umwanya wo kugaragariza abana ko Diyosezi ya Ruhengeri ibakunda, ko Kiliziya ibitayeho muri uyu mwaka w’ikenurabushyo wahariwe kwita ku bana n’urubyiruko by’umwihariko muri Diyosezi ya Ruhengeri. Yabasabye kuzageza kuri bagenzi babo ubutumwa bazungukira muri iyo ngando no kuzarushaho kubera bagenzi babo icyitegererezo, barangwa n’uburere bwiza batozwa.

Umwepiskopi yakanguriye ababyeyi gukomeza kwita ku burere bw’abana babo, babatoza imico myiza iberanye n’indangagaciro za gikristu. Yakanguriye abarezi n’abandi bafite aho bahurira n’uburere bw’abana gufasha abana bagakura neza mu gihagagaro babereye Imana na Kiliziya bizabafasha kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo, Kiliziya n’Igihugu muri rusange.

Ni ingando yatangiwemo inyigisho n’ibiganiro binyuranye byatanzwe n’abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki byari bigamije kubafasha kumva ko nabo bafite ubutumwa bukomeye muri Kiliziya mu kigero barimo.

Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yifurije abo bana gukomeza gukura mu bwenge no mu gihagararo. Abasaba kwigirira icyizere.Yashimiye abafashije abo bana muri iyo ngando. Mu kiganiro yahaye abana ku nsanganyamatsiko igira iti «Abagendana amizero». Yabibukije no ari ngombwa kugendana amizero mu byo bakora byose.

Padiri Leonidas Ngomanziza, ushinzwe iyogezabutumwa ry’abana mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ahamya ko abana bakwiye kwitabwaho. Yabahaye ikiganiro ku “ Iyogeza butumwa rikorwa n’abana”. Yasabye ababyeyi gufasha abana gukurana uburere bwiza,bakabaha umwanya wo kwitabira gahunda zabo zibahuza zirimo utugoroba tw’abana, patronaje, misa z’abana n’izindi gahunda zibafasha gukura bakunda Kiliziya.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA ushinzwe Komisiyo y’abana n’iy’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, yakanguriye ababyeyi kwirinda ingeso mbi zirimo ubusinzi, kurwana, amakimbirane n’indi myifatire mibi bagaragariza imbere y’abana babo kuko bigira ingaruka mbi ku burere bw’abana babo zirimo kwiheba, kutigirira icyizere, gutsindwa mu ishuri n’ibindi. Padiri Festus NZEYIMANA ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ikenurabushyo muri Diyooszi ya Ruhengeri yabasobanuriye ikenurabushyo icyo ari cyo n’ibikorwa ryibandaho. Abasaba kuzajya bakoresha neza umwanya bafite muri Kiliziya. Padiri Pio NTEZIYAREMYE yabigishije ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tumenye, dukunde kandi dukorere Kiliziya”.

Padiri Apollinaire NTAWANZEGUKIRA yabasobanuriye kuri “Bikira Mariya urugero rw’abato mu kumvira”, abasaba kwigira kuri Bikira Mariya.

Padiri Ernest NZAMWITAKUZE Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima yasabye abana gukunda Imana, kubaha no gukunda isengesho.

Padiri Vincent TWIZEYIMANA Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yabahaye ikiganiro kigira kiti: “Imana ni urukundo”, abasaba gukundana birinda ivangura.

Sr Vestine UMUHOZA yabigishije ku nsanganyamatsiko igira iti: “Abana natwe twaba abatagatifu” abifuriza gukura neza bubaha amategeko y’Imana.

Mu bindi biganiro bahawe harimo ikiganiro ku biranga umukangurambaga mwiza w’abana cyatanzwe na Innocent TUYISENGE, Umuhuzabikorwa muri Komisiyo y’abana muri iyi Diyosezi.

Abana bitabiriye iyo ngando bishimiye ibyo bayungukiyemo birimo no gusobanukirwa ubutumwa n’inshingano bafite muri Kiliziya. Nk’uko byagarutsweho na ISHIMWE Jean Luc uhagarariye abana ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri.

Ababyeyi bahamya ko bagiye kurushaho kunoza umubano w’abashakanye mu ngo zabo, gutoza, no gukundisha abana babo isengesho.

Mu byaranze iyo ngando kandi harimo n’amatora y’abahagarariye abana ku rwego rwa Diyosezi n’ay’abahagarariye abakangurambaga. Abana batemberejwe mu bice binyuranye by’umugi wa Musanze birimo no mu rugo rw’Umwepiskopi, Fatima Hotel n’ahandi. Hakozwe amarushanwa atandukanye yibanze ku mivugo ku nsanganyamatsiko y’iyo ngando no ku bumenyi rusange.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA