Gukuramo inda ni ukwica inzirakarengane- Myr Visent HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko gukuramo inda ari ukwica inzirakarengane. Yabitangarije mu birori byo guhimbaza Umunsi w’Uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi wizihirijwe muri Paruwasi ya Janja tariki ya 27 Gicurasi 2022.

Umwepiskopi yagarutse ku kababaro k’impanuka y’inkongi y’umuriro yabereye mu Gihugu cya Senegali igahitana impinja 11. Yagize, ati: «Iyo twumva ako kababaro k’impinja 11 tubihuza n’abana bataravuka cyangwa se bakivuka bicwa n’ababyeyi babo gito. Ku munsi nk’uyu tuzirikana uruhare rw’ababyeyi mu kwakira neza ubuzima Imana itanga ibanyuzeho no kububungabunga no kurera neza, ndagira ngo twese nk’ababatijwe, aba Kristu twumve ko icyaha cyo gukuramo inda no kwica umwana ukivuka kimwe no kwica impinja, kwihekura ari ukwica inzirakarengane. Ni amahano akomeye».

Yibukije ababyeyi inshingano bafite zo kurengera ubuzima kuva umwana yasamwa kugeza avutse no gukomeza kumurindira ubuzima bamurera neza, bamurinda icyabwangiza. Umwana agakura arindwa ibyakwangiza ubuzima bwe bwose, ubuzima bw’umuntu bukubahwa kugeza igihe Imana yagennye. Umwana ugisamwa akaba ari umwana ababyeyi bafasha gukura neza akiri mu nda ya nyina, ababyeyi bakirinda ikintu cyose cyakwangiza ubuzima bwe.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ko guhimbaza Uburezi Gatolika bazirikana ko bafite inshingano zo gushyira ingufu mu kurinda abana n’urubyiruko rwabo ibintu byose byakwangiza ubuzima bwabo harimo n’ihohoterwa rikorerwa abana bakiri bato. Yagize, ati « Iyo tuzirikana agaciro k’ubuzima dusanga koko ubuzima ari impano ikomeye twahawe n’Imana. Ubuzima bw’umwana bukaba ari ubuzima bufite agaciro gakomeye».

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika ko Ishuri Gatolika ryari rikwiye kumurikirwa n’urugo rw’i Nazareti rwa Yezu, Mariya na Yozefu. Abana bagafata ishuri nk’aho ari mu rugo rwiza barimo, urugo rutekanye, rubanye neza kandi rworoherana. Yahamagariye abanyeshuri kwitoza gukunda umurimo, birinda guhushura, birinda amacakubiri, bimika urukundo hagati yabo ku ishuri, isuku muri byose no gufata neza ibikoresho by’ishuri. Yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane, abararikira kurangwa n’urukundo mu ngo zabo, kwita ku bana babo no kubagenera umwanya bakaganira, gukorana n’ishuri abana babo bigaho no kwishakamo ubushobozi. Yabahaye umukoro wo guharanira kubaka ingo nzima.

Musenyeri BIZIMUNGU Gabin, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhenngeri akaba anashinzwe Amashuri Gatolika ku rwego rwa Diyosezi yashimiye Umwepiskopi uburyo yita ku burezi. Ahamya ko batazatezuka ku ntego bihaye yo gutanga uburere buhamye.

NIYONSENGA Aimé Francois, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gakenke yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’u Rwanda. Yayijeje kuzakomeza ubufatanye. Depite Christine MUREBWAYIRE yahamagariye ababyeyi kwimika urukundo n’imibanire myiza mu muryango.

Insanganyamatsiko ihoraho y’Umunsi w’Uburezi Gatolika igira iti: «Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere buhamye». Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2022 igira, iti : «Kubaka no kuba mu muryango mwiza bidufashe kwigana umwete». Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, imivugo, guhemba abanyeshuri batsinzwe neza amarushanwa, guhemba abarezi babaye indashyikirwa no kuremera bimwe mu bigo by’amashuri mu kunoza inyubako zabyo.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO