Guha Umugisha Amacumbi mashya y'Abanyeshuri b'urwunge rwa Bikira Mariya Umwamikazi Rwaza

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 1 Gicurasi 2021, ubwo Kiliziya y’isi yose yahimbaza umunsi mukuru wa Yozefu mutagatifu urugero rw’abakozi, Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yatashye ku mugaragaro aha n’umugisha amacumbi mashya y’abahungu biga mu ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri ryitiriwe Bikira Mariya umwamikazi riherereye muri Paruwasi ya Rwaza. Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Gabini, akikijwe n’abapadiri batandukanye bakorera ubutumwa i Rwaza ndetse n’abandi baturutse mu rugo rw’Umwepiskoipi. Mu bandi bari bitabiriye uyu muhango, harimo umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Axelle KAMANZI, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaza Bwana Faustin GAFISHI, abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri Bikira Mariya umwamikazi ndetse n’abarezi babo.

Mu ntangiriro ya Misa, Myr Gabini yagejeje ku bitabiriye uyu muhango bose indamutso y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yari ahagarariye muri uyu muhango aboneraho kubamenya ko yagize ubundi butumwa bityo ko atabonetse ariko ko mu isengesho abazirikana kandi yishimira ibyiza byose bagezeho.

Mu nyigisho ye, Myr Gabini yibukije abateraniye aho bose agaciro k’umurimo aboneraho kubasaba gukora bitanga bafatiye urugero ku Mana bazirikana ko umurimo ari umuhamagaro. Yabasabye ko baharanira kugira isi nziza kurusha uko bayisanze, bagaharanira iteka kujya mbere. Yakomeje abibutsa ko bidahagije gukora, ahubwo ko icyingenzi ari ugukora gukora neza, ababwira kandi kobidahagije gukora icyiza, ahubwo gukora icyiza neza. Yibutsa abanyeshuri n’abarezi babo ko kugira ngo babigereho, bagomba kurangwa n’ishyaka, ikinyabupfura n’indi migenzo myiza iranga koko abana biga mu ishuri gatolika.

Mbere yo gutanga umugisha usoza igitambo cy’ukaristiya, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Ubutumwa bwatanzwe na Padiri umuyobozi w’ishuri, Padiri Evariste NSABIMANA bwabaye ubwo gushimira abantu batandukanye. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yabafashije kugira ngo bagere ku gikorwa cyo kwiyubakira amacumbi agezweho kandi ajyanye n’igihe dore ko ayo bari basanganywe atari ahagije ugereranije n’abanyeshuri baza babagana buri mwaka; by’umwihariko yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri uburyo bamugejejeho icyifuzo cyo kubaka amacumbi mashya akacyakira vuba kandi akagishyigikira ku buryo bufatika. Yashimiye Komisiyo y’uburezi muri Diyosezi ya Ruhengeri uburyo ibaba hafi cyane ndetse no mu gihe bahuye n’ibibazo bisaba ubushobozi bubarenze komisiyo ntibatererane. Yashimye ababyeyi bose baharerera uburyo bitanga abasaba kandi gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza. Yashimiye abarimu uburyo bakora akazi nk’umuhamagaro wabo bakarangwa no gukunda umurimo kandi bagafata ishuri nk’urugo rwabo ibyo bakaba barabigaragaje ku buryo bw’umwihariko mu gihe cya Koronavirusi; yashimiye kandi n’abanyeshuri uburyo bitwara neza buri mwaka bagahesha ishema ishuri bigamo.

Uhagarariye ababyeyi yavuze ko banezerewe kubera ibyiza bagezeho. Ni mu rwego rwo kunoza imibereho myiza y’abana babo. Avuga ko ibyo byose babigezeho kuberA UBUFATANYE BWIZA BURI HAGATI yabo n’ubuyobozi bw’ishuri. Yashimangiye ko gahunda zose bazigezwaho. Yashimiye ubuyobozi imyitwarire myiza babonana abana babo ko aribo babikesha. Yasoje avuga ko nk’ababyeyi biyemeje gukomeza kuba abafatanyabikorwa beza b’ishuri. Mu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye uburere bwiza butangwa n’ishuri. Yagize ati: “Ni ubufatanye bukomeye kuri Leta kubera iki gikorwa cy’intashyikirwa Diyosezi ya Ruhengeri ikoze cyo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage”. Yakomeje ubutumwa bwe asaba ababyeyi ko bagomba kugira uruhare mu burere bw’abana babo, babatoza ubumuntu cyane cyane igihe bari iwabo mu biruhuko. Yasabye kandi abana gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo intego zabo bafite bazabashe kuzigeraho. Yabasabye kwirinda ibibarangaza cyane cyane mu biruhuko hanimo ibiyobyabwenge, inda zitateguwe n’ibindi bibi bishobora kubabuza kugera ku ntego biyemeje. Mu gusoza, yabibukije ko ibyo byose biterwa n’inshuti mbi, ibigare bibi, bityo abasaba kwitwararika umunsi ku wundi bakamurikirwa n’uburere bwiza bavana mu ishuri gatolika.

Ubutumwa bwatanzwe n’umushyitsi mukuru, Nyakubahwa Myr Gabini BIZIMUNGU, yasabye abanyeshuri kwitwara neza bakarangwa n’indangagaciro za gikristu, bakarangwa n’isuku baharanira kwihesha agaciro bakagahesha n’ikigo cyabo. Yabasabye kwirinda urusaku, n’ibindi bintu bitari byiza bishobora kwangiriza isura yabo ku buryo iryo cumbi rizaba icyitegererezo koko. Yasoje ubutumwa bwe ashimira abantu bose bagize uruhare kugira ibi bintu bigerweho. By’umwihariko yashimiye Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA uburyo yitangiye iki gikorwa, ashimira ubuyobozi bw’ishuri imbaraga n’umuhate bagize kugira ngo ibyo byose bishoboke. Aya macumbi yahawe umugisha, yuzuye atwaye amafranga agera kuri miliyoni magana atatu mirongo itatu n’eshatu y’amafranga y’u Rwanda (333 000 000 Frws). Ni amacumbi kandi yubatswe ku buryo bugezweho dore ko ari amazu ageretse (en étage). Afite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri magana atanu (500), akagira icyumba kigari cyo gushyiramo imashini (Smart classroom) ndetse n’icyumba cyo gusengeramo (Shapeli).

Abanyeshuri bitabiriye Misa bateze amatwi ijambo ry'Imana

Madame Axelle KAMANZI, umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo guha umugisha amacumbi

Abapadiri bitabiriye Misa bafata ifoto y'urwibutso

Umutambagiro w'abanyeshuri werekeza ku ishuri

Uhereye i bumoso Padiri mukuru wa Rwaza Laurent UWAYEZU, umuyobozi w'akarere ka Musanze wungirije Madame Axelle Kamanzi, Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy'umwepiskopi wa Ruhengeri, Padiri Evariste NSABIMANA, umuyobozi w'ishuri na Bwana Faustin GAFISHI, umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rwaza

Musenyeri Gabini atera amazi y'umugisha amacumbi mashya

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO