Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 29/10/2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangije umwaka w'amashuri mu Iseminari nto ya Nkumba yaragijwe mutagatifu Yohani intumwa. Muri ibyo birori, hashimiwe abanyeshuri 9 bari mu wa kane bujuje mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (abandi 10 bujuje ntibabonetse kuko bakomereje amashuri mu bindi bigo bya Leta). Hashimiwe kandi abarimu 3 bigisha amasomo abanyeshuri batsinze cyane.
Nyuma y'igitambo cya Misa, hatashywe ibibuga bishya bya “basketball” na “volleyball”. Ku ruhande rwa Leta, ibyo birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Marie Chantal UWANYIRIGIRA, washimye ibyagezweho mu Iseminari nto n’imikorere myiza ya Kiliziya na Leta kandi asaba Iseminari kurushaho gutera imbere.
Mu yandi magambo yavuzwe, Umwepiskopi yatsindagiye icyo bivuze kuba umwana ushoboye kandi ushobotse. Yaboneyeho kugira inama abaseminari ndetse n’abarezi babo ngo iyo ntego bihaye izagerweho koko. Yishimiye kandi ibyo bibuga byubatswe asaba abanyeshuri kwitabira n’imikino. Naho Padiri Célestin MBARUSHIMANA, Padiri mukuru wa Seminari nto ya Nkumba (w’inzibacyuho) yishimiye ibyagezwe n’imitsindire yagaragaye umwaka w’amashuri ushyize kandi ashimira ubuyobozi bwa Diyosezi ya Ruhengeri mu kubaka ibibuga byatashywe ndetse no mu myigire y’abaseminari muri rusange. Umwarimu uhagarariwe abandi na we yashimiye uko babayeho ndetse ashimira na Diyosezi kubera ko imishahara yongerewe bakaba bakora ubutumwa bwabo bishimye.