Gutangiza Imyiteguro ya SINODI Y’Abepiskopi Izabera I ROMA mu Mwaka wa 2023 muri Diyosezi ya Ruhengeri

Ku cyumweru tariki ya 17 Ukwakira 2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatangije ku mugaragaro imyiteguro ya Sinodi y’abepiskopi izabera i Roma mu mwaka wa 2023 ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Mbere yo gutangiza iyi gahunda y’imyiteguro, Umwepiskopi yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abasaserdoti, abihayimana n’abalayiki bahagarariye abandi baturutse mu maparuwase yose agize diyosezi ya Ruhengeri kuwa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021. Umunsi ukurikiyeho, nibwo umuhango nyirizina wabereye mu gitambo cy’Ukaristiya Umwepiskopi yaturiye abakristu ba paruwasi Katedrali ya Ruhengeri i saa tatu (Misa ya kabiri) aho yari akikijwe na Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cye, Padiri TWIZEYIMANA Visenti, padiri mukuru wa Paruwasi ya Katedrali, padiri Cassien MULINDAHABI na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA.

Ni gahunda Diyosezi ya Ruhengeri yinjiyemo yifatanije na Kiliziya y’isi yose kandi yunze ubumwe na Papa Fransisko watekereje akanagena ko mu kwezi k’Ukwakira 2023 hazaba Sinodi isanzwe y’Abepiskopi ku isi yose. Yagennye ko iyo Sinodi yategurwa mu gihe cy’imyaka ibiri aho abagize umuryango w’abana b’Imana bose babigiramo uruhare. Insanganyamatsiko y’iyo Sinodi iragira iti: “Kiliziya igendera hamwe: mu bumwe, mu bufatanye no mu butumwa” (Pour une Eglise synodale: Communion, participation, mission”). Umwihariko w’iyi Sinodi ni igihe kirekire tuzayitegura n’uruhare Papa yifuza kuri buri Diyosezi. Muri Sinodi zabayeho mbere, wasangaga nabwo haba igihe cyo kuyitegura ariko bikakorerwa cyane cyane muri za komisiyo zitandukanye.

Umwepiskopi yibukije icyo Sinodi isobanura. Yagize ati : « Sinodi ni ijambo riva ku rurimi rw’ikigereki risobanura kujyana, kugendera hamwe (faire route ensemble/marcher ensemble). Mu mateka ya Kiliziya, iryo jambo ryaje gusobanura inama zitandukanye za Kiliziya Papa n’Abepiskopi bagiye bagirana bagafatiramo ibyemezo bifasha Kiliziya muri gahunda yo kwivugurura mu buzima bwayo no mu butumwa bwayo ». Sinodi izaba muri 2023 izaba ivuga ku bibazo bireba kiliziya ku isi yose muri rusange kandi bikaba ari bimwe kuri bose uretse umwihariko ushobora gushyirwaho na diyosezi runaka bitewe n’imiterere y’ubutumwa ariko bagendeye muri uwo murongo watanzwe na Papa. Mu nyandiko itegura iyi Sinodi harimo umurongo ngenderwaho watanzwe mu rwego rwo gutegura iyi Sinodi : Papa aragira ati : « Niba Sinodi ari ukugendera hamwe, abantu tugendera hamwe ni bande ? Ese muri Kiliziya dutega amatwi gute ? Muri kiliziya hari abantu bafata ijambo, ese ni bande ? Ese amasakaramentu tuyahimbaza dute ? Ni bande bayahimbaza ? Ese inzego muri kiliziya abantu bakorana bate ? hazarebwa kandi uburyo tubanye n’andi madini (dialogue dans l’Eglise et avec les autres confessions réligieuses)? hazarebwa kandi uburyo inzego zubatse, ubuyobozi muri kiliziya n’uburyo abantu bakorana, hazarebwa n’uburyo ibyemezo bifatwa muri kiliziya n’umurongo bihabwa, icya nyuma kizaganirwaho ni ibijyanye n’amahugurwa (formation).

Nk’uko Papa yabyifuje, Umwepiskopi yavuze ko Diyosezi ya Ruhengeri igomba gutangira urwo rugendo rwo kugendera hamwe. Aho tugomba kwicara tugateganya ibyo tugomba gukora, mu bijyanye no kwiyubaka mu butumwa bityo diyosezi igatanga umuganda mu kubaka kiliziya. Yavuze ko umwanya munini twawuha isengesho kugira ngo dutangire urwo rugendo tuzi icyo ruvuga n’ibizarukorwamo.

Mu nyigisho yatanze, yibukije abakristu bashaka kugendera hamwe ibyo bagomba kwirinda n’ibyo bagomba gukora. Agendeye ku masomo matagatifu y’icyumweru cya 29 gisanzwe, Umwaka wa Liturujiya B (Iz 53, 10-11 ; Heb 4, 14-16 ; Mk 10, 36-45) yasabye abakristu bose kwirinda kwitwara nk’abahungu ba Zebedeyi twumvise mu Ivanjili basaba imyanya y’icyubahiro cyangwa se bagenzi babo babagiriye ishyari. Abibutsa ko uko kwikuza no gushaka imyanya y’imbere, ubukire, amakuzo n’ishyari aribyo biduhoza mu ntambara kandi bikatubuza kugendera hamwe nk’abana b’Imana bityo ko bakwiye kubyirinda. Yabasabye ko kugira bagendere hamwe nk’abana b’Imana bakwiye kugira imyumvire itandukanye n’iy’abantu b’iyi si bakarangwa no kwicisha bugufi mu buzima bwa buri munsi.

Mbere yo gutanga umugisha, Umwepiskopi yatangije ku mugaragaro muri Diyosezi ya Ruhengeri imirimo yo kwitegura Sinodi y’Abepiskopi yo mu kwezi k’Ukwakira 2023. Ni mu ibaruwa yasomeye abakristu. Kuri uyu munsi kandi, Umwepiskopi yatanze ubuhamya ku ikoraniro ry’Ukaristiya ryabereye i Budapest muri Hongriya ku nshuro ya 52 tariki ya 5 kugeza ku itariki ya 12 Nzeli 2021. Kiliziya gatolika mu Rwanda yari ihagarariwe na Karidinali Antoni KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali n’Umwepiskopi wa diyosezi ya Ruhengeri. Yabwiye abakristu ko byose byagenze neza ku buryo bw’umwihariko akaba yaratangariye ukwemera n’ishema ry’ubukristu riranga abatuye Hongriya n’ibindi byinshi bitandukanye akaba yaravuze ko azashaka umwanya ukwiye wo kubigeza ku bakristu bose.

Mu gusoza, twakwibutsa ko iyi Sinodi Papa yatumije ari iya 30, akaba ari Sinodi isanzwe. Ni Sinodi ya 16 muri Sinodi zisanzwe. Imirimo yo kuyitegura izamara imyaka 2 (Ukwakira 2021- Ukwakira 2023). Iyi mirimo ikazakorwa mu byiciro bine : Gufungura imirimo y’imyiteguro ya Sinodi (Ukwakira 2021) ; Icyiciro cy’imirimo izakorwa mu madiyosezi (Ukwakira 2021- Mata 2022) ; Icyiciro cy’imirimo ku rwego rw’imigabane y’isi (Nzeli 2022- Werurwe 2023) n’icyiciro cya kiliziya y’isi yose cyangwa se Sinodi nyirizina (Ukwakira 2023). Papa yafunguye cyangwa yatangije iyo mirimo ku mugaragaro i Vatikani ku itariki ya 9 n’iya 10 Ukwakira 2021 aho kuwa gatandatu habaye ibiganiro mbwirwaruhame naho ku cyumweru hakaba Misa yo kuyifungura ku mugaragaro.

P.S : UWAKENERA GUSOMA UBUTUMWA BWOSE BWATANZWE N’UMWEPISKOPI, YASOMA URUPAPURO RURI IBURYO BWE KURI IYI PAJI.

Umwepiskopi ayoboye inama nyunguranabitekerezo kuwa gatandatu tariki ya 16 Ukwakira 2021. Akikijwe na Padiri Michel na Padiri Cassien

Abapadiri, abihayimana n'abalayiki bari bitabiriye inama nyunguranabitekerezo

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe Komisiyo y’itangazamakuru n’itumanaho