Groupe Scolaire Marie-Reine Rwaza yizihije umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi

Kuwa 22 Kanama buri mwaka, muri Kiliziya twizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi. Ni muri urwo rwego rero ishuri « Groupe Scolaire Marie -Reine Rwaza » ryaragijwe uwo Mubyeyi, ryizihije uwo munsi ku buryo bwihariye.

Ku ikubitiro, ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe mu kiliziya ya Paruwasi ya Rwaza i saa yine zuzuye. Iyo Misa ikaba yari iyobowe na Nyakubahwa Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba anashinzwe uburezi gatolika, akaba yari anahagarariye Umwepiskopi muri ibyo birori. Hari kandi abandi basaserdoti 19. Abanyeshuri, abarerera muri iryo shuri n’abarezi bari bitabiriye icyo gitambo cy’Ukaristiya cyanatangiwemo amasakaramentu ya Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku banyeshuri : abanyeshuri 34n’umurezi umwe baturutse muri iryo shurin’abandi banyeshuri 13 bo muri Groupe Scolaire Notre Dame des Apôtres de Rwaza.

Mu nyigisho ye, Myr Gabin yagarutse ku Ihame ry’uko Bikira Mariya ari Umwamikazi w’ijuru n’isi. Yagize ati : « Kwizihiza Bikira Mariya nk’Umwamikazi w’ijuru n’isi, si ibya none gusa. Kuva mu binyejana bya mbere mu mateka ya Kiliziya, abakristu bamwiyambazaga nk’Umwamikazi… Muw’ 1954 ni bwo Papa Piyo wa XII yemeje ku mugaragaro ko iryo hame rikwiye kwemerwa no guhimbazwa ku rwego rwa Kiliziya y’isi yose». Yakomeje agaragaza ko umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi ufitanye isanoya hafi n’umunsi mukuru wa Asomusiyo, Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru, dore ko uwo munsi uhimbazwa ku munsi wa munani nyuma y’Asomusiyo. Uwo Mubyeyi yahawe ingabire zirenze cyane iz’abandi ku bw’ubutungane bwe; bityo, ntabwo yatana n’umuhungu we, Umwami w’ijuru n’isi.

Mu kwibutsa icyo Ivanjili y’umunsi itubwira kuri Bikira Mariya, Myr Gabinyasabye kurangwa no kumenya kubaha Imana isumba byose, bityo igitinyiro twayigirira kikadutera no kubaha ibyayo byose, no kumenya umwanya wacu nk’abantu imbere y’Imana. Yasabye kandi kumenya gukora urugendo rw’ukwemera cyane cyane mu gihe hari ibyo tutarasobanukirwa neza, ndetse tukemera no kwigishwa ngo turusheho gukura mu kwemera guhamye. Yaboneyeho gusaba abari bagiye guhabwa amasakramentu kudakinisha ayo mabanga matagatifu bemeye kuragizwa kandi bakaba abahamya b’ukwemera mu buzima bwabo.

Igitambo cya Misa gihumuje, ibirori byakomereje mu ishuri ryitiriwe Umwamikazi w’ijuru n’isi (G.S.Marie – Reine Rwaza), aho abatumirwa bakiriwe n’indirimbo n’imbyino by’itorero ry’abanyeshuri b’iryo shuri. Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Evariste NSABIMANA, yakiriye anaha ikaze abashyitsi. Mu ijambo rye yagaragaje ko ishuri Marie – Reine rihagaze neza bigaragazwa n’ikinyabupfura n’imitsindire y’abarirererwamo. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri uburyo adahwema kuba hafi ishuri. Yanashimiye ubufatanye bw’ababyeyi, ariko anasaba kongera imbaraga muri ubwo bufatanye. Zimwe mu mbogamizi yagaragaje ni icumbi ry’abanyeshuri ritaruzura. Yaboneyeho gutangaza ibihembo ku munyeshuri GATESI Fruit (S5 MCB) witwaye neza mu marushanwa ya « East African Community », no ku murezi BUNANI Noel wahize abandi mu mitsindishirize mu bizamini bya leta. Yashoje ashimira ubufatanye bwiza bw’ababyeyi n’inzego bwite za leta, anasaba ko iyo migirire yakomeza.

Uhagarariye ababyeyi barerera muri iryo shuri, yashimiye akomeje Kiliziya Gatolika uburyo idahwema gutanga uburere buhamye. Avuga ko uburere, ikinyabupfura,imyigire n’imyigishirize bishimangirwa n’imitsindire mu bizamini bya Leta aribyo bituma ababyeyi bazana abana babo muri Marie Reine. Yashimye cyane Padiri Umuyobozi w’ishuri ku bwitange no kuba undi umubyeyi w’abana babo. Ibyo byongeye gushimangirwa n’umuyobozi w’umurenge wa Rwaza wari uhagarariye Leta muri ibyo birori. Yakomeje avuga ko Kiliziya ishimirwa uruhare runini ifite mu kurerera igihugu anizeza ubufatanye n’ubuvugizi mu gukemura bimwe mu bibazo bigikeneye ibisubizo kuri iryo shuri.

Mu ijambo risoza, Myr Gabin yasabye abanyeshuri kudapfusha ubusa amahirwe bahawe yo kurererwa mu ishuri ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’ijuru n’isi. Yakomeje avuga ko ubwo burere bwiza bahabwa butagomba kurangirira ku ishuri gusa, ahubwo ko bugomba kubaranga aho banyura hose no hanze y’ishuri. Yashimiye kandi umuyobozi w’ishuri ku bushake n’ubwitange adahwema kugararagaza mu butumwa bwe bwo kurera, aboneraho no gushimira abo bafatanya ubwo butumwa kimwe n’abafatanyabikorwa bose b’ishuri. Ibirori by’uwo munsi byakomereje mu nzu mberabyombi y’iryo shuri, ahabereye ubusabane bwasojwe n’umugisha.

Faratiri Eugène ARINATWE na Faratiri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA