G.S Nyakinama yizihije umunsi mukuru wa Kristu Umwami hatangwa n'amasakaramentu

Ku wa gatanu, tariki ya 24 Ugushyingo 2023, mu Rwunge rw’amashuri rwa Nyakinama ya I, hahimbajwe umunsi mukuru wa Kristu Umwami, waragijwe iryo Shuri. Hatanzwe n’amasakaramentu (Batisimu,Ugukomezwa, n’Ukaristiya) ku banyeshuri 32 bayiteguye neza. Ibyo birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Padiri Féstus NZEYIMANA, ushinzwe guhuriza hamwe ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi ya Ruhengeri, akaba yari n’Intumwa y’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri muri ibyo birori.

Mu nyigisho yatanzwe na Padiri Féstus NZEYIMANA, yavuze ko Umunsi mukuru wa Kristu Umwami ari umunsi ukomeye, utwibutsa ko Kristu ari Umwami w’amahanga yose n’ibiremwa byose; ukaba waratangiye guhimbazwa tariki ya 11 Ukuboza 1925 wemejwe na Papa Piyo wa XI. Uyu munsi mukuru utwereka uko ingoma y’ubwami bwa Kristu itandukanye n’ingoma y’ubwami bw’isi, kuko ingoma y’ubwami bw’isi yarangwaga n’ububasha burenze, icyubahiro, kwica bagakiza, intebe za cyami, ingabo n’intwaro za kirimbuzi, n’ibindi. Naho ingoma ya Kristu ni ingoma yo kwemera gupfa mu mwanya w’abantu, no gukoresha intwaro y’urukundo no kwicisha bugufi. Mu gusoza, yasabye abakristu bose kurangwa n’urukundo, kwitangira abandi, no gusabira abahawe amasakaramentu kugira ngo barusheho gukomera kuri Kristu we Mwami w’ibiremwa byose.

Mama Alphonsine NYIRANEZA, Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyakinama ya I, yavuze ko uyu munsi mukuru ari umunsi w’ibyishimo, kandi ukaba ari umunsi wo gushimira Imana. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubakunda cyane kandi akaba yohereje Intumwa ye ngo ibafashe guhimbaza uyu munsi mukuru no gutanga amasakaramentu ku banyeshuri babo. Yashimiye kandi n’abandi bose bitangira abana kugira ngo bazagire ejo heza hazaza.

Mu butumwa bwatanzwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakinama, Padiri Félix UWIMANA (MIC), yavuze ko guhimbaza uyu munsi mukuru ngarukamwaka w’Ishuri rya Paruwasi, ari ibyishimo bitwibutsa Kristu Umwami wacu. Yasabye buri wese mu bitabiriye uyu munsi mukuru (abayobozi, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abarimu n’abashyitsi) kurushaho gushyira hamwe no kwitangira abana kuko ari bo Kiliziya y’ejo ndetse bagakomeza kuzirikana no kwita ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “umunyeshuri usukuye, mu ishuri risukuye”.

Uhagarariye inzego bwite za Leta, Bwana Jean d’Amour NTEGEREJIMANA, Umuyobozi wa Njyanama y’Umurenge wa Nkotsi, yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare rukomeye ifasha Leta kugira ngo abantu barusheho kuba abanyarwanda beza n’ibindi bikorwa bitandukanye ikora by’umwihariko kuba yaratanze ikibanza kizubakwamo amashuri y’ubumenyingiro mu Murenge wa Nkotsi. Yasabye ababyeyi n’abarezi gufasha abana kwirinda ibintu byatuma bava mu ishuri, kurwanya imirire mibi, igwingira ry’abana ndetse n’umwanda.

Ishuri ry’Urwunge rw’amashuri rya Nyakinama ya I, rifite uburezi budaheza bw’imyaka 12, bwibumbiyemo abanyeshuri 1917 bari mu byiciro bitandukanye: Ishuri ry’incuke: 311; amashuri abanza: 1053; amashuri yisumbuye: 553. Naho abarezi ni 65. Guhera mu mwaka w’ 2014 kugeza mu w’2022 iri shuri rimaze guhesha impamyabumenyi abanyeshuri 235.

Uyu munsi mukuru wagenze neza, wari witabiriwe n’abasaseridoti, abihayimana, abayobozi mu nzego bwite za Leta, abarangije muri iri shuri, abahawe amasakaramentu n’ababyeyi babo, abashyitsi, abarezi, abanyeshuri n’abandi batandukanye.

Sylvestre HABIMANA
Paruwasi Nyakinama