G.S Nyakinama I yizihije umunsi mukuru wa Kristu-Umwami Wayiragijwe

Ku wa gatatu taliki 30 Ukwakira 2019, mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyakinama I, hahimbajwe umunsi mukuru wa Kristu-Mwami, waragijwe iryo shuri. Ibyo birori byabimburiwe na Misa Ntagatifu yayobowe na Myr Gabin Bizimungu, ushinzwe amashuri gatolika, wari unahagarariye Umwepiskopi muri ibyo birori. Muri icyo Gitambo cya Misa, abanyeshuri 26 bari bamaze iminsi bitegura, bahawe amasakaramentu ya Batisimu, Ugukomezwa, n’Ukaristiya.

Mu nyigisho ye, Myr Gabin yahereye ku masomo matagatifu y’uwo munsi avuga ku itorwa ry’umwami Dawudi wagombaga kuyobora umuryango wa Israheli, avuga no ku rukundo rw’Umwami w’abami Yezu Kristu rwitangira abandi kugera ku musaraba. Yaboneyeho gusaba abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abayobozi, guharanira iteka kuba abizerwa, abanyakuri n’inyangamugayo buri wese mu byo ashinzwe no mu bo abana na bo. Yasabye buri wese ko mubyo akora byose agomba guharanira kugera ku ntego nziza yiyemeje nta gucika intege, mu rugero rwa Yezu Kristu Umwami wacu, we wemeye kwicisha bugufi, agakora neza ubutumwa bwe kugera ku ndunduro, kandi akarenga n’ibyashoboraga kumubuza gusohoza neza ubutumwa bwe, atsinda icyaha, ndetse n’urupfu.

By’umwihariko yabwiye abateguriwe amasakaramentu ko bagomba gukomera kucyo biteguye kandi bagiye guhabwa, ntibibe kurangiza umuhango, ahubwo bikaba ubuzima. Yabasabye gukomeza gukura mu kwemera kandi bakagukomeraho badaciwe intege n’imihengeri myinshi y’iki gihe babikesha ingabire z’Imana duhabwa mu masakaramentu matagatifu. Mu bundi butumwa bwatanzwe, Padiri Mukuru wa Paruwasi Nyakinama, Padiri Dominique Iyamuremye Sebaratera, yibukije ko kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu Mwami, ari no kwizihiza ubuvandimwe dukomora ku Mwami wacu Yezu watwitangiye twese. Yasabye abarezi kwita ku murimo wabo uko bikwiye nk’uko Papa Fransisco abisaba kandi yibutsa abanyeshuri ko igihe bafite ari Imana yakibahaye bakaba bagomba kugikoresha neza, bakora ibikwiye.

Umuyobozi w’ishuri, Sr Alphonsine Nyiraneza yavuze ko G.S Kristu-Mwami Nyakinama I, yashinzwe muw’1927 ikaba imaze imyaka 92. Kuri ubu ifite abanyeshuri 1747, bari mu cyiciro cy’inshuke (78), abanza (1183) n’ayisumbuye (486), ikagira n’abarezi 46. Ishuri rifite icyerekezo cyo kwimakaza ubuhanga, ikoranabuhanga, ikinyabupfura, gutsinda no gukorera hamwe. Umuyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko n’ubwo hari byinshi byagezweho, imbogamizi na zo zitabuze. Hari nk’ibyumba bidahagije, igikoni kitaruzura neza, kutagira inzu yo kuriramo, ubwiherero budahagije, inkunga ya Leta itazira igihe, imyumvire y’ababyeyi bamwe na bamwe ikiri hasi mu byo gutoza abana gukunda ishuri, no kutagira uruzitiro rutuma umutekano w’abana ucungwa neza.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nkotsi ishuri riherereyemo yashimye gahunda nziza ishuri rifite n’umunsi mwiza ishuri ryateguye, kimwe n’ubufatanye buriho mu gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo. Yasabye abana n’ababyeyi kumva neza akamaro k’ishuri anenga cyane abana basiba ishuri bibereye mu masoko, abasaba kubireka bagategura neza ejo habo heza.

Usibye ubwo butumwa bwatanzwe n’abayobozi, abana n’ababyeyi na bo bagaragaje ko bafite ingamba nziza zo kurushaho gufatanya n’abayobozi b’ishuri n’abarezi mu kuzamura ireme ry’uburezi. Ni na byo Myr Gabin yagarutseho mu ijambo risoza, asaba abanyeshuri gucika ku mico mibi iyo ari yo yose yatuma biga nabi, asaba n’abarezi gukora umurimo wabo kinyamwuga, kuko mu myaka yashize hari abigeze kugaragaza imikorere n’imikoranire idahwitse. Yashimye abana ku mpano berekaniye mu bihangano binyuranye, imbyino, indirimbo n’imivugo byasusurukije ibirori, ashimira abahawe amasakaramentu n’ababateguye, ashima abitanze ngo umunsi ugende neza kimwe n’abawitabiriye bose.

Sylvestre HABIMANA
Paroisse Nyakinama