Dutozwe gukunda Imana guhera mu buto bwacu

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020, ku ishuri ry’inshuke rya Diyosezi ya Ruhengeri riherereye muri Paruwasi ya Busogo, riyoborwa n’Ababikira ba Bikira Mariya wo ku Musozi wa Karumeli , habereye Misa yo gutangiza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2020. Iri shuri ryitiriwe “Mother Elisea” ni ishuri ryigenga ryashirizweho mu rwego rwo gufasha ababyeyi kurera abana hatangwa uburere bufite ireme bw’abana batuye muri aka gace ka Busogo

Ishuri “Mother Elisea” ryatangiye mu mwaka wa 2012 ritangizwa n’Ababikira ba Bikira Mariya wo ku Musozi wa Karumeli, aho batangiranye n’abana b’inshuke. Iri shuri baryitiriye “Mother Elisea”, umubikira washinze umuryango wabo. Iri shuri ryatangirire ahahoze hari foyer y’ababikira, buhoro buhoro rigenda rimenyekana. Muri 2018 nibwo ryahawe na ministeri y’Uburezi icyemezo cyo gutangiza icyiciro cy’amashuri abanza, maze gitangira muri 2019. Kugeza ubu ababyeyi bakunze ishuri, kuko rifite abana bagera ku 141 barimo 92 biga mu cyiciro cy’inshuke, 31 biga mu mwaka wa mbere na 18 biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Rifite abarimu 4 bigisha inshuke n’abarimu 2 bigishaamashuri abanza.

Igitambo cy’ukaristiya cyatuwe na Padiri Mukuru wa Busogo, Padiri Charles Clément NIYIGENA, kibera ku cyicaro cy’iryo shuri. Padiri Mukuru yasabye abana gukunda Yezu no kwirinda kumubabaza aho yaberekaga ishusho y’umutima wa Yezu atamirije ikamba ry’amahwa, abasobanurira ko igihe umwana akoze icyaha niko aba ajomba ihwa mu mutima wa Yezu. Mu gusoza inyigisho, abana biyemeje kureka gusuzugura ababyeyi, biyemeza kandi gukunda bagenzi babo .

Gahunda yo gusomera misa abana muri Paruwasi ya Busogo igamije kurushaho gutoza abana gukunda Imana, gukunda isengesho no gukundana bakiri bato, kugira ngo bakurane uburere n’indangagaciro ziranga umukristu nyawe.

Gahunda ya gusomera abanyeshuri misa ikorwa mu mashuri yose ari muri Paruwasi ya Busogo.

Padiri Charles Clément NIYIGENA
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo