Dushoje ukwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa ariko ntidushoje Iyogezabutumwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri hashorejwe ukwezi kudasanzwe kwahariwe kuzirikana ku Iyogezabutumwa ku isi hose. Ibyo birori byabereye kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Insanganyamatsiko Papa Fransisco yahaye uko Kwezi k’Ukwakira 2019 yagiraga iti: "Batisimu itugira intumwa: Kiliziya ya Kristu mu butumwa bwo kogeza Inkuru Nziza ku isi hose".

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye abakristu kurushaho kuba umusemburo, urumuri n’umunyu w’isi, buri wese aharanira kuba intumwa nziza itiganda mu mvugo no mu ngiro. Yagize ati: "Nyuma yo guhimbaza uku kwezi buri mukristu asabwa gukomeza inzira yo guhinduka umwogezabutumwa, kuba umusemburo, urumuri n’umunyu w’isi. Bityo buri wese akaba asabwa guhaguruka akitanga kugira ngo bagenzi be baronke ubuzima buhoraho".

Nyiricyubahiro yagaragaje ko n’ubwo abakristu bashoje uko kwezi bazakomeza gukora ibikorwa by’iyogezabutumwa, agira ati: "Dushoje ukwezi kudasanzwe ko kuzirikana ku bikorwa by’Iyogezabutumwa ku isi hose ariko ntidushoje ibikorwa by’Iyogezabutumwa kuko Kiliziya yahawe inshingano yo kwamamaza Inkuru Nziza ku isi hose kugeza igihe Kristu azagarukira mu ikuzo akaba ari na cyo Kiliziya ibereyeho".

Umwepiskopi yatangaje zimwe mu ngamba zafatiwe muri uko kwezi kudasanzwe ari zo: Gukomera ku ngabire ya Batisimu, muri buri Paruwasi hakomeza gushyirwa imbaraga mu guharanira ko buri mukristu acengerwa n’Inkuru Nziza bityo ubuzima, ibikorwa n’imibanire by’abakristu b’ingeri zose birusheho kubera isi ya none urumuri, umunyu n’umusemburo. Gushyiraho no guha imbaraga Komisiyo y’Iyogezabutumwa (OPM) muri buri Paruwasi. Gushyiraho no gushyigikira Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’Abana n’iy’Urubyiruko guhera mu muryangoremezo ndetse no gutekereza ku buryo bunoze kandi bukwiye bwo gufasha abana n’urubyiruko kuko ari bo Kiliziya ya none n’ejo hazaza.

Umwepiskopi yashimiye abakristu uruhare bagaragaza mu Iyogezabutumwa. Yashimiye kandi abasaseridoti bafashije abakristu kurushaho kuzirikana ku gaciro ka Batisimu n’inshingano bafite mu muryango mugari w’abana b’Imana ari wo Kiliziya.

Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Iyogezabutumwa ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Frédéric HABUMUREMYI yagarutse ku bikorwa byakozwe muri Diyosezi yose muri uko kwezi birimo kuzirikana Ijambo ry’Imana rya buri munsi; Noveni yakorewe mu Miryangoremezo, mu mashuri Gatolika no mu miryango y’abihayimana; inyigisho zahawe amatsinda anyuranye y’abakristu: abana, urubyiruko, ingo z’abakristu, imiryango y’Agisiyo Gatolika, amatsinda n’amahuriro by’abakristu; kuvuga isengesho Papa yageneye uko Kwezi n’ inkunga izashyikirizwa ibiro bya Papa bishinzwe Iyogezabutumwa ku isi hose kugira ngo bibashe gushyigikira ibikorwa by’Iyogezabutumwa ku isi hose.

Padiri yibukije abakristu ko uko kwezi kwari kugamije kubakangura ngo barusheho guharanira kuba abogezabutumwa beza, bamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu bahereye ku bo babana. Ibyo bakabikora bihatira gushyira mu bikorwa inshingano n’ubutumwa bahamagarirwa ku bwa Batisimu bahawe.

Mu izina ry’abakristu ba Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Bwana Paul Barajiginwa yatangaje ko muri uku kwezi bungutse byinshi birimo no gusobanukirwa uruhare, inshingano n’ubutumwa bafite muri Kiliziya. Yagaragaje ko bihaye intego yo guhuza imbaraga bagamije kuba umusemburo mwiza mu baturanyi babo bagenzi babo bagamije kubaka Kiliziya, Igihugu no guhindura isi nziza.

Uku kwezi kudasanzwe kw’Iyogezabutumwa ku isi hose kwashyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisiko agamije gushimangira ubutumwa bw’abamubanjirije by’umwihariko Papa Benedigito wa XV, ubutumwa bwo gusobanurira uwabatijwe wese ko Kiliziya ibereyeho kwamamaza igihe cyose n’ahantu hose ko Yezu Kristu ari we Mukiza w’abantu bose.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti

Ubutumwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yageneye Abakristu mu misa isoza ukwezikwahariwe kuzirikana ku iyogezabutumwa ku isi hose.
Kububona kanda hano