DIYOSEZI YA RUHENGERI YUNGUTSE PARUWASI NSHYA YA KANABA

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ukuboza 2020, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yibarutse Paruwasi nshya ya Kanaba. Iyi paruwasi ikaba ibaye iya cumi na gatanu muri Paruwasi zigize diyosezi ya Ruhengeri. Ibi birori byabimburiwe no guha umugisha urugo rushya rw’abapadiri nyuma hakurikiraho igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye i saa tatu kiyobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri akikijwe n’abasaseridoti batandukanye ba Diyosezi ya Ruhengeri, hari hitabiriye kandi abihayimana baturutse hirya no hino n’abakristu batandukanye biganjemo abaturiye paruwasi Kanaba dore ko kubera icyorezo cya koronavirusi abakristu bose batemerewe kuza kwizihiza ibi birori mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi. Ibi birori kandi byitabiriwe n’abashyitsi batandukanye baturutse mu nzego za Leta : Madame Marie chantal UWANYIRIGIRA, umuyobozi w’akarere ka Burera, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya RUGENGABARI na KAMUBUGA, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera, n’abandi batandukanye.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu bitabiriye ibirori, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahamagariye abakristu kwakira Imana mu ngo zabo bafatiye urugero kuri Bikira Mariya. Yagize ati: « Nka Bikira Mariya, muvandimwe itegure kwakira Imana iwawe, mu mutima wawe, Kanaba akira Imana ije ngo iganze iwawe. Imigambi myiza yo gutuza Imana iwacu ni isoko y’imigisha. Ayo mahirwe agirwa n’abazi kwitegereza, kwibuka no kwiyemeza….. Iyi gahunda twagize yo kubakira Ingoro hano i Kanaba yasanze Imana yafashe iya mbere mu kuduha ibyiza by’igisagirane. Twakize yombi ibyiza Imana yageneye abayo ikabitugezaho ikoresheje abo idutumyeho no mu buryo Yo ubwayo yigeneye ».

Nyuma y’isangira ritagatifu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA akurikije gahunda Diyosezi ya RUHENGERI ifite yo kurushaho kwegera abakristu ashinga amaparuwasi, bityo abakristu bakagezwaho inkuru nziza, bagahabwa amasakaramentu n’ubufasha bukenewe hadakozwe ingendo zivunanye cyane, ashingiye kandi ku bubasha yahawe nk’uko biteganywa n’igitabo cy’amategeko ya Kiliziya Gatolika cyane cyane mu ngingo ya 515, no ku nshingano zo kwita ku bakristu, yatangije ku mugaragaro Paruwasi nshya ya KANABA ayiragiza Mutagatifu Fransisiko Saveri, umurinzi w’iyogezabutumwa. Iyi paruwasi ifite icyicaro mu Kagari ka MUCACA, Umurenge wa RUGENGABARI, Akarere ka BURERA, Intara y’AMAJYARUGURU. Paruwasi nshya ya KANABA yabyawe na Paruwasi ya NEMBA, igafata Santarali ya Mutungu ya Paruwasi ya MWANGE n’agace gato ka Santarali ya Kageyo ya Paruwasi ya RWAZA. Igizwe na Santarali enye: KANABA, RUSARABUYE, MUTUNGU na KALINGORERA; igizwe kandi n’amasikirisali makumyabiri n’abiri (22) n’imiryangoremezo ijana na mirongo itatu n’itatu (133). Iyi Paruwasi Umwepiskopi yayishinze abapadiri babiri: Padiri Mukuru ni Padiri Providance IDUKOMEZE n’umwungirije Padiri Piyo NTEZIYAREMYE.

Mu ijambo rye, padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba, Padiri Alexandre UWINGABIYE yatangaje ko bafatanyije n’abakristu ba Paruwasi ya Nemba bishimiye ko babyaye Paruwasi ya Kanaba. Yagarutse ku isano ikomeye y’ishingwa rya Paruwasi ya Nemba n’ishingwa ry’iyi Paruwasi nshya ya Kanaba. Yagize ati: «Paruwasi ya Nemba ivuka, abaturage bari bugarijwe n’inzara ya Ruzagayura yari yarayogoje isi mu mwaka w’1938, nyuma y’imyaka 82 ishinzwe yibarutse Kanaba mu gihe gikomeye aho isi yose yugarijwe n’iki cyorezo cya Covid 19. Bavandimwe kuba twibarutse Kanaba muri ibi bihe bitoroshye ni ikimenyetso cy’amizero. Imana idufitiye ubutumwa, biradusaba kudacika intege, kutiheba, gukomera, tukumva ko ibije byose n’ubwo byaba ibyorezo bikomeye iyo twiringiye Imana dutsinda». Yashimiye abakristu ba Kanaba, abahamagarira kubungabunga iyi Ngoro bahawe ikazabafasha guhuriramo na Nyagasani cyane cyane bimika Nyagasani mu mitima yabo.

Mu izina ry’ubuyobozi bwite bwa Leta, Madamu UWANYIRIGIRA Marie Chantal umuyobozi w’Akarere ka Burera yijeje umwepiskopi kuzakomeza kunoza umubano, imikorere n’imikoranire hagati ya Diyosezi ya Ruhengeri by’umwihariko muri iyi Paruwasi n’aka Karere abereye umuyobozi.

Mu butumwa busoza, Nyiricyubahiro Musenyeri yahamagariye abakristu ba Paruwasi ya Kanaba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe no kuyigana ikababera irembo ry’ijuru. Yagize ati: « Bakristu bavandimwe, iyi Paruwasi nshya mwayifuje igihe kirekire. Muyibonye mwari muyisonzeye. Nimugende mubwire abavandimwe bari baracogoye mu bukristu kubera urugendo rurerure n’intege nke ko mwashubijwe. Nimutoze hakiri kare abana kugana Kiliziya, mukangurire abato n’urubyiruko kugana Yezu ubakunda byahebuje kandi akaba afitiye abasore n’inkumi ijambo ry’agakiza, abafitiye igisobanuro cy’ubuzima. Ngaho mwese nimuyoboke Kiliziya muzi neza ko ari ho muhurira n’Imana mugashyikirana na Yo. Ni ho muhererwa amasakramentu, hagakorerwa n’indi mihango mitagatifu. Nihababere koko irembo ry’ijuru n’itorero ry’ubuvandimwe nyaryo.

Umwepiskopi yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa. By’umwihariko yashimiye Inama y’Abepiskopi bo muri Espagne, Arkidiyosezi ya Kolonye yo mu gihugu cy’ubudage, Ibiro bya Papa mu Rwanda, Umuryango w’ Abalazariste n’abandi bagiraneza b’ingeri zose. Yashimiye Abasaseridoti, Abiyeguriyimana n’abakristu bitanze muri iki gikorwa abibutsa ko n’ubwo bavunitse batavunikiye ubusa. Ati: «Mwarakoze, mwaravunitse, ariko ntimwavunikiye ubusa. Mwigomwe byinshi. Imana izabibahembere karijana. Mwumvise kurushaho ko Kiliziya ari iyanyu, ko tugomba kwiyubakira Kiliziya kandi mubigaragaza mu bikorwa. Turabashima namwe nimwishime. Iki gikorwa dutashye ni imbuto zeze ku giti cy’ uguhitamo neza, kwiyemeza, ubwitange, kwiyuha akuya n’ubufatanye. Ndahamya ko iyi Paruwasi nikomeza kubyubakiraho izagera kuri byinshi».

Nyiricyubahiro yifurije abazagana iyi Ngoro y’Imana yatashwe kugira ubuzima busendereye n’uburumbuke n’imbuto nyinshi z’ubutagatifu. Yifurije kandi ishya n’ihirwe Paruwasi nshya ya Kanaba, yifuriza ubutumwa bwiza ba Padiri Idukomeze Providance na Padiri Piyo Nteziyaremye. Yifurije abakristu Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO