Tariki ya 03/12/2024 Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda mu rwego rw’ubuzima. Hizihijwe Yubile y’imyaka 50 y’ibitaro bya NEMBA n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Fransisiko Saveli umurinzi w’ibyo bitaro. Ibyo birori byabereye muri Paruwasi ya Nemba. Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Yasabye abakora mu nzego z’ubuzima muri Diyosezi ya Ruhengeri guharanira kurangwa n’urukundo, impuhwe n’ishyaka ryo guharanira ineza y’abo bashinzwe nk’ibya Yezu Kristu.
Yagize ati: «Bavandimwe, kuri uyu munsi wa Yubile ni ngombwa kwibukiranya ko urukundo n’impuhwe nk’ibya Yezu ari byo bigomba kuturanga mu butumwa bwacu. Ndabona abayobozi banyuranye barimo abo mu bigo nderabuzima no mu bitaro bya Nemba. Mu butumwa bafite, mu mirimo bakora bagomba kumva ko bari mu butumwa bwa Kiliziya. Bagomba kugaragaza Yezu, urukundo n’impuhwe. Bagomba kugaragaza Yezu uhaguruka akazenguruka imigi yose n’insisiro. Bagomba kugaragaza Yezu ukiza icyitwa indwara n’ubumuga bwose. Ni nayo mpamvu twifuza ko mu mavuriro yacu abo dufatanyije ubutumwa baba koko abafatanyabutumwa atari abakozi basanzwe».
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yifurije Yubile nziza abakora mu bitaro bya Nemba, abifuriza gukomera ku ndangagaciro zo kunoza ubutumwa bakora muri aya magambo: «Ku buryo bw’umwihariko, ibitaro bya Nemba bihimbaza Yubile y’imyaka 50 turifuza ko abafite ubutumwa mu bitaro bya Nemba barangwa no kwitanga, urukundo, bakagira n’ubutwari nk’ibyaranze Mutagatifu Fransisiko Saveri umurinzi n’umuvugizi wabyo».
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Yagize ati: «Uyu munsi turasabira ubutumwa bwa Kiliziya mu bijyanye n’ubuzima ku buryo bw’umwihariko tugasabira ibitaro bya Nemba bihimbaza Yubile. Isengesho ryacu tukaritura Imana twisunze Mutagatifu Fransisiko Saveri dusaba ko abafite aho bahuriye n’ubutumwa bwa Kiliziya mu rwego rw’ubuzima muri Diyosezi yacu bagira urukundo n’impuhwe, ubutwari n’ishyaka ryo gukora ibyiza. Bitangire abandi batizigama, baharanire ineza y’abo bashinzwe no kuborohereza ububabare bityo bagaragaze Kristu mu buzima bwabo no mu butumwa bwabo».
Nyiricyubahiro Musenyeri yagaragaje ko guhimbaza Yubile ari umwanya wo gushimira Imana no kuyiragiza gahunda Diyosezi ifite zirimo n’iz’ubuzima. Yashimiye kandi abantu bose bagira uruhare mu butumwa bw’ubuzima. Ubwo butumwa yabutanze muri aya magambo: «Bavandimwe, muri iyi Yubile y’impurirane y’ubutumwa mu rwego rw’ubuzima muri Diyosezi yacu ya Ruhengeri na Yubile y’ibitaro byacu bya Nemba y’imyaka 50 turashimira Imana ibyiza byose yatugiriye muri iyi myaka ishize. Tukayishimira abantu bose bagize uruhare muri gahunda nziza ya Diyosezi yacu. Ni n’umwanya mwiza wo kuragiza Imana gahunda zacu dufite mu bijyanye n’ubuzima».
Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nemba Dogiteri Jean Baptiste HABIMANA yashimye abagize uruhare mu iterambere ry’ibyo bitaro mu myaka 50 bimaze. Yagaragaje ko ibyo bitaro bifite intego yo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bitanga serivisi nziza z’ubuvuzi, gukora ubushakashatsi no guhanga udushya mu bijyanye n’ubuvuzi.
Minisitiri w’ubuzima Dogiteri Sabin NSANZIMANA yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’u Rwanda ayizeza gukomeza ubufatanye.Yasabye abakora mu buvuzi kujya biragiza Imana mu isengesho. Yashimye serivisi nziza zitangirwa mu bitaro bya Nemba, abyizeza ubuvugizi, abyifuriza gukomeza kujya mbere.
Minisitiri ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Leta ya Navara muri Espagne yijeje ibitaro bya Nemba gukomeza ubufatanye mu bikorwa byo kwita ku buvuzi.
Ibitaro bya Nemba byashinzwe mu mwaka w’1974. Byaragijwe mutagatifu Fransisiko Saveri. Ubu birimo abakozi 175 bari muri serivisi zinyuranye bakomeye ku ndangagaciro yo kubaha cyane cyane abarwayi no kubagarurira icyizere, gukorera hamwe, kunganirana mu bufatanye, kwitanga, kuba bandebereho, ubunyamwuga, ibanga ry’akazi, ubudahemuka no kurangwa n’isuku aho bakorera no mu byo bakora.
Diyosezi ya Ruhengeri mu kwita ku iterambere rya muntu ikorera mu Turere tune: Gakenke, Nyabihu, Musanze na Rulindo. Ifite ibigo by’ubuzima 10, ibigo nderabuzima 9 hamwe n’ibitaro bya Nemba.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA