Diyosezi ya Ruhengeri yizihije Umunsi w’Uburezi Gatolika

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 Kamena 2021, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri hizihirijwe umunsi w’uburezi gatolika usoza ukwezi kwahariwe uburezi gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Muri uku kwezi kose, abanyeshuri n’abarezi bazirikanye ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kwiga no gusenga tubishyireho umutima".

Nyuma y’indamutso y’Umwepiskopi, Musenyeri Bizimungu Gabin igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri akaba anashinzwe uburezi gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abakristu bose gushimira Umwepiskopi wemeye kwizihiza uyu munsi w’uburezi gatolika hamwe na bo aboneraho gutangaza ibikorwa by’ingenzi byaranze ukwezi k’uburezi gatolika muri Diyosezi. Yavuze ko baranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’urukundo n’impuhwe aho abanyeshuri bafashije bagenzi babo n’abandi bakene batuye hafi y’ishuri ; hakozwe ibikorwa by’imirimo y’amaboko mu mashuri birimo n’imiganda n’isuku ; hakozwemo kandi ibikorwa byo gusenga ndetse n’amarushanwa ategura uyu munsi w’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi.

Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Inyigisho Umwepiskopi yagejeje ku bakristu ikubiye muri aya masomo: Ez 36,25-27; 2Tes 3,6-13; Lk 2,41-52. Agendeye ku ivanjili yasomwe mu gitambo cya Misa aho umwanditsi wayo Luka yagarutse ku rugo rw’i Nazareti :Yezu, Mariya na Yozefu, Umwepiskopi yasabye abitabiriye igitambo cya Misa ko ishuri rya Kiliziya gatolika ryari rikwiye kumurikirwa n’urugo rw’i Nazareti, rikaba rikwiye kandi kuba aho umwana yakirwa nka Yezu mu rugo rw’i Nazareti.

Nyiricyubahiro Musemyeri yakanguriye ababyeyi n’abafite uruhare mu burezi gutoza abana babo gukunda umurimo bafatiye urugero kuri Yozefu. Yagize ati: « Babyeyi, barezi, nimucyo dutoze abana bacu gukunda umurimo no kunoza ibyo bakora atari mu magambo gusa ahubwo cyane cyane mu rugero rwiza mutanga. Bayobozi mu nzego zitandukanye mwitangira uburezi, babyeyi, barezi, bana bacu, urugo rw’ i Nazareti, Mariya na Yozefu ni urugo rwiza rw’ababyeyi n’abarezi bahora bashishikariye gufasha abana babo kugera ku byiza Imana igenera abayo n’umuryango wayo. Basangira ibyishimo n’imibabaro. Nta gutinya kuvunika. Nta gucogozwa n’ibigeragezo ».

Agaruka ku bana biteguye guhabwa isakramentu ry’ugukomezwa, Umwepiskopi yababwiye ko bagiye gusenderezwa ingabire zaRoho Mutagatifu zituma babera Kristu abagabo mu bantu. Abasaba ko bagomba gukura mu kwemera babereye Imana n’abantu nka Yezu. Yagize ati : « Yezu ni umwana mwiza, uhabwa akakiriza yombi, akanyurwa akaberwa : ‘Nuko umwana arakura, arakomera, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana’(LK 2, 51-52) ». Umwepiskopi yasoje inyigisho ye asaba Imana ngo ikomeze itube hafi mu butumwa bwo kuyirerera abana bayibereye.

Mbere yo gutanga umugisha usoza, hatanzwe amagambo atandukanye mu rwego rwo kurushaho gusangira ibyiza by’uyu munsi.

Mu izina ry’abanyeshuri barererwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri, BIRIMWIMANA Marcel Blaise, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza mu ishuri ryragijwe mutagtifu Mariko( Saint Marc) yashimye uburezi n’uburere bahererwa mu mashuri ya Kiliziya Gatolika. Yatangaje umusaruro n’ingamba biyemeje muri noveni bakoze yateguraga uyu munsi zirimo gusenga, kwamagana ikibi, kubaha, imigenzo n’imyitwarire myiza, kurwanya ubunebwe no kugira gahunda nziza yo kwiga. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Mme Kamanzi Axelle Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gutanga uburezi bufite ireme. Yahamagariye ababyeyi kwita ku bana babo uko bikwiye bafasha Kiliziya mu nshingano bihaye zo kurerera igihugu na Kiliziya.

Mu ijambo rye, Padiri DUSINGIZIMANA Lambert ushinzwe uburezi gatolika ku rwego rw’igihugu yakanguriye abanyeshuri gukora bashishikaye birinda ubunebwe kandi bagaharanira iteka gutsinda neza amasomo.

Mu butumwa yagejeje ku bakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahamagariye abafite aho bahurira n’uburezi gatolika kurangwa n’urukundo rwa kibyeyi. Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje ibyo abafite aho bahurira n’uburezi bakwiye kwibandaho bizabafasha kurera neza birimo kurangwa n’urukundo rwa kibyeyi; ubufatanye bwa bose; ubwitange n’ishyaka ku murimo n’ icyubahiro kirangwa no kubaha Imana, abayo n’ibyayo, kubaha ababyeyi, abayobozi n’abarezi, kubaha ubuzima bwawe n’ubw’abandi. Yashimiye Leta y’u Rwanda ikomeza kwita ku burezi, ibaha abarimu n’ibikoresho byose ngombwa, yongera ibikorwa remezo bifasha abana kwiga neza. Yashimiye kandi urwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri rushinzwe uburezi n’abayobozi b’amashuri bose uruhare bagize mu gutegura uyu munsi.

Uyu munsi waranzwe kandi no guhemba abanyeshuri batsinze neza amarushanwa anyuranye yateguraga uyu munsi. Hahembwe kandi abarezi b’inararibonye bamaze igihe bigisha. Witabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abarezi, abanyeshuri, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri gatolika n’abapadiri bashinzwe uburezi mu ma Paruwasi n’abahagarariye umushinga wa Mureke Dusome n’abandi. Muri Diyosezi ya Ruhengeri habarurirwa amashuri gatolika asaga 140 arimo ayigenga n’ayo Diyosezi ifatanya na Leta.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO