Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya

Ku cyumweru, tariki ya 30 Mata 2023, muri Paruwasi ya Busengo hizihirijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri Umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Ibirori by’uwo munsi byayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yishimiye ko ibirori byabereye muri Paruwasi ya Busengo, Paruwasi iri ku ibere kandi ikunzwe, Paruwasi iri kurushaho kwiyubaka. Mu nyigisho yatanze mu misa, Umwepiskopi yagejeje ku bakristu ubutumwa bw’uwo munsi bwanditswe na Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, akaba ari na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe iyogezabutumwa ku isi. Insanganyamatsiko y’uwo munsi muri uyu mwaka igira iti: «Namwe nimujye mu mizabibu yanjye» (Mt 20,4). Hatsindagiwe ko uyu munsi ari igihe cyiza cyo kuzirikana no kwiyumvisha ko abakristu bagomba kwamamaza Kristu wazutse no kuba nka Mariya Madalena wihutiye kubwira abigishwa ko Yezu yazutse igihe yavugaga ati: «Nabonye Nyagasani, nimwumve n’ibyo yambwiye (Mt 20,18)».

Ubutumwa bw’uwo munsi bugararagaza ko gusabira ihamagarwa ari umwanya mwiza wo kuzirikana ko buri mukristu wese ahamagarwa na Nyagasani kugira ngo ajye gukora mu mizabibu ye. Agaragaza ko abakristu babitorerwa na Nyagasani mu mihamagaro itandukanye. Umwepiskopi yabigarutseho avuga ati: « Nyagasani ahamagara abo yishakiye ubwe, bakamusanga, akabatuma kwamamaza Inkuru Nziza ndetse akanabaha ububasha (Mk 3,13-15)». Yibukije abakristu ko muri iki gihe hakenewe abantu babwira bagenzi babo bababaye, abahungabanye, amagambo yo kubahumuriza no kubakomeza ari bo bitwa abakozi mu mizabibu ya Nyagasani’.

Umwepiskopi yashimiye abapadiri bose abakuru n’abato binjiye mu muzabibu ku masaha atandukanye, imbaraga n’ubwitange bakorana ubutumwa bwabo rimwe na rimwe mu bihe bikomeye, ahantu hagoranye ndetse n’ubushobozi budahagije, abifuriza gukomeza kubonera ibyishimo n’imbaraga bibafasha gukomera k’uwabahamagaye no gukunda abo batumweho. Umwepiskopi yashimiye imiryango itandukanye y’abiyeguriyimana ku ruhare n’umwanya ukomeye igira mu iyogezabutumwa rya Kiliziya. Abararikira gukomeza gutoza urubyiruko indangagaciro za gikristu. Yashimiye abakristu bubatse ingo. Agaragaza ko urugo ari Kiliziya nto. Yabashimiye ko bumvise ko Kristu ari we shingiro n’umuganda ukomeye w’urugo rwabo. Abibutsa ko urugo rwubakwa n’isengesho, gushyira hamwe, gukomera ku masezerano no ku gihango abashyingiranwa bagirana.

Umwepiskopi yashimiye by’umwihariko abasohoza ubutumwa muri Kiliziya kandi bakabikora nta gihembo cyo kuri iyi si bategereje. Ashima abitangira kwigisha abandi nk’abakateshiste, abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye za Kiliziya, abafite imirimo itandukanye, abari mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amakoraniro y’abasenga n’ibindi. Abifuriza guharanira kutazatatira icyizere Nyagasani yabagiriye abohereza mu mizabibu ye. Yashimiye urubyiruko ku bwitange n’umurava rugaragaza mu bikorwa bya Kiliziya, arwifuriza gukura rubereye Kiliziya n’Igihugu.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagarutse kandi ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisco yageneye uyu munsi. Asobanura ko umuhamagaro ari ingabire ijyana n’inshingano z’ubutumwa. Yibukije ko umuhamagaro abantu bose basangiye ari uwo kuba abatagatifu kandi bijyana no guharanira kuba beza, kuba abana b’Imana babereye Umubyeyi. Asaba buri wese kunoza ubutumwa ahamagarirwa akurikije umuhamagaro we bwite.

Mu buhamya bunyuranye bwatanzwe na Fureri Fulgence Turikumwe wo mu muryango w’Inyigisho za Gikristu we na Mama Françoise wo mu muryango w’Ababikira ba Mutagatifu Visenti wa Pawulo b’i Lendelede bahuriza ku gukunda isengesho mu nzira y’umuhamagaro barimo. Padiri Didier Dushyirehamwe yagaragaje ko urugendo rwe rwa gisaseridoti rwakomotse ku nyota yagize akiri muto yo kugira uruhare mu gusobanura Ijambo ry’Imana mu rurimi rw’ikinyarwanda kuko abapadiri b’abazungu bavugaga mu gifaransa maze abakristu ba Paruwasi yabo ya Nyakinama ntibabumve bose. Ahamya ko ibyo yabigezeho, abona bidahagije maze atangira inzira yo kuzaba umusaseridoti kugira ngo azajye abagezaho Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Ahamya ko umuhamagaro w’ubusaseridoti ari umuhamagaro uva ku Mana, ugatera ibyishimo. Yeretse urubyiruko ko inzira yawo, nubwo ari ndende, ariko iragendeka kandi irashoboka.

Naho urugo rwa Seminega Eugene na KAMBOGO Marie Claire bahamya ko isengesho, kubahana no kugirana inama byabafashije muri uwo muhamagaro barimo. Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutore muri Diyosezi ya Ruhengeri, yagaragaje ko guhimbaza uyu munsi ari umwanya wa buri wese wo kuzirikana ku muhamagaro we no gusabira urubyiruko rugishakisha umuhamagaro warwo. Barufasha kumva ijwi ry’Imana ribahamagara. Baruha inyigisho, amahugurwa n’imyiherero ku mihamagaro.

Hatanzwe kandi ikiganiro ku rubyiruko ruhagarariye abandi rwaturutse mu maparuwasi anyuranye agize iyi Diyosezi kandi rubarizwa mu matsinda y’abahamagarirwabutumwa (Groupe vocationnel), abihayimana n’abasaseridoti. Cyatanzwe na Padiri Festus Nzeyimana ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi ya Ruhengeri akaba anashinzwe n’ibikorwa bya Papa bijyanye n’Iyogezabutumwa ku rwego rwa Diyosezi. Agaruka ku bikorwa byakozwe mu maparuwasi no mu mashuri bitegura uyu munsi birimo kurushaho kwegera urubyiruko ruri mu matsinda y’abahamagarirwabutumwa (Groupe vocationnel). Yashimiye abagize uruhare mu bikorwa by’icyo cyumweru, ashimira n’urubyiruko rwitabiriye uwo munsi, arwibutsa ko Kiliziya irukeneye. Arusaba kutaburizamo ijwi ry’Imana ribahamagarira gukora mu muzabibu wa Nyagasani, abasaba gukomeza gusigasira iryo jwi ribahamagara bakajya mbere. Abibutsa ko Nyagasani abifuza muri Kiliziya, ko nta bushomeri buba muri Kiliziya, ko ibikorwa byo gukoramo ari byinshi birimo kwigisha Inkuru Nziza abataramenya Imana. Arusaba gukenyera rugakomeza, rukajya mbere mu butumwa haba muri Diyosezi, hanze yayo cyangwa mu mahanga.

Umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya ku isi ni ku nshuro ya 60 uhimbajwe. Washyizweho na Nyirubutungane Papa Paulo wa gatandatu i Roma mu mwaka w’1964 mu Nama Nkuru yabereye i Vatikani bwa kabiri.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO