Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’Abana

Kuri iki cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019, muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Iyogezabutumwa ry’abana. Ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ukaba warizihirijwe muri Paruwasi ya Nyakinama, aho abana n’abakangurambaga baturutse mu maparuwasi yose bahuriye muri iyi Paruwasi bakereye kwizihiza uyu munsi. Uyu munsi ukaba warabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Padiri Cassien MULINDAHABI, Ushinzwe guhuza ibikorwa by’ikenurabushyo muri Diyosezi akaba ari nawe wari uhagarariye Umwepiskopi muri ibi birori, hari kandi Padiri Frédéric HABUMUREMYI, Ushinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi, Padiri Dominique IYAMUREMYE, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyakinama, hari kandi n’abapadiri 6 baturutse mu budage akaba ari inshuti z’iyi Paruwasi. Ibi birori bikaba byaritabiriwe n’abihayimana bo mu miryango itandukanye, ababyeyi n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta. Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba yaragiraga iti « Bana namwe Yezu arabatuma »

Mbere yo gusoma ubutumwa bw’Abepiskopi bwari bugenewe uyu munsi, Padiri Cassien MURINDAHABI, agendeye ku masomo y’icyumweru, yibukije abana ko nabo bahamagariwe kuba abahire, abasaba guhora baharanira gushyora imizi muri Kristu, kugira ngo ibyo babigereho abibutsa ko bagomba guhora basonzeye ingoma y’Imana no guhora bifuza kubona Yezu. Kugira ngo ibi abana babigereho bakaba bakeneye guhabwa ingero nziza na bakuru babo, ababyeyi ndetse n’abarezi. Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abarezi kubera abana urugero rwiza, aho yabibukije ko abana ari beza ko ababyeyi icyo bahamagariwe ari ukubafasha gusanga Imana babakundisha gusenga no gusoma ijambo ry’Imana. Yibukije kandi abana ko nabo bahamagariwe kogeza ingoma y’Imana haba mu miryango yabo, mu nzira aho bagenda, ku mashuri ndetse n’aho bari hose.

Nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo n’udukino dutandukanye byateguwe n’abana n’abakangurambaga baturutse mu masantarari yose agize Paruwasi NYAKINAMA. Mu ijambo rya Padiri Mukuru w’iyi Paruwasi akaba anashinzwe Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana ku rwego rwa Paruwasi yashimiye abantu bose bitabiriye ibi birori, ashimira buri wese wagize uruhare mu mitegurire no mu mitunganyirize y’uyu munsi by’umwihariko ashimira Umwepiskopi wa Diyosezi yacu wemeye ko uyu munsi ubera muri Paruwasi ya Nyakinama, anashimira kandi Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana muri Diyosezi uburyo yafatanyije nabo gutegura uyu munsi. Mu ijambo rye kandi yaboneyeho kugaragaza uko Iyogezabutumwa ry’abana rihagaze, aho bishimira ko ubu buri muryango remezo ufite akagoroba k’abana kandi n’abakangurambaga babitaho, aboneraho no kugaragaza ibikorwa by’ingenzi bakora mu kwita ku bana hagamijwe kubafasha gukura mu bwenge no mu gihagararo banogeye Imana n’abantu. Mu gusoza ijambo rye akaba yarasabye Diyosezi gukomeza gufatanya kugira ngo Iyogezabutumwa ry’abana rirusheho gutera imbere.

Mu bandi bafashe ijambo, haba umwana uhagarariye abandi, yaba intumwa y’umurenge wa Nkotsi yari ihagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta, haba intumwa y’Umwepiskopi muri ibi birori bose bagarutse ku gushimira iyi Paruwasi uburyo yateguye neza uyu munsi, uruhare igira mu burere bw’abana haba mu kubateza imbere kuri roho no ku mubiri. Babasaba iyi Paruwasi gukomeza gushyira imbaraga mu kwita ku bana kuko aribo Kiliziya ya none n’ejo hazaza. Abana nabo bakaba barashishikarijwe kurangwa no kumvira, kubana neza n’abandi ibi kugira ngo abana babigereho bashisahikarijwe bakwitabira imiryango ya Agisiyo gatolika n’andi matsinda.

Kuri uyu munsi abana bakaba barakoze n’ibikorwa by’urukundo bitandukanye aho basuye abarwayi mu bitaro bya Nyakinama, ndetse basura n’imiryango 6 y’abatishoboye ituye hafi ya Paruwasi, bakaba barifatanije mu isengesho ndetse banabahaa impano zitandukanye. Nyuma y’iki gikorwa abana bose bitabiriye uyu munsi bagiranye ubusabane n’abashyitsi bitabiriye uyu munsi. Twibutse ko uyu munsi ku rwego rw’isi wizihizwa ku itariki ya 6 Mutarama buri mwaka, naho muri Kiliziya gatolika y’u Rwanda abepiskopi bahisemo ko uyu munsi mu Rwanda wajya wizihizwa ku cyumweru cya gatatu cya Gashyantare. Muri Diyosezi yacu akaba ari ku nshuro ya mbere uyu munsi zizihijwe ku rwego rwa Diyosezi, kuko ubusanzwe uyu munsi wahimbarizwaga ku rwego rwa buri Paruwasi. Mu mwaka wa 2020 uyu munsi ukaba uzizihirizwa muri Paruwasi ya Butete.

TUYISENGE Innocent ,
Komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana Diyosezi ya RUHENGERI.