Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mpuzamahanga w’Abakene

Ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakene ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri byabereye muri Paruwasi ya Busogo, ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2022.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, yagarutse ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisiko yageneye uwo munsi bufite insanganyamatsiko igira iti: «Yezu Kristu yemeye kwigira umukene ari mwe abigirira (2 Kor 8,9)». Ni ubutumwa busaba abantu gusangira bike bafite n’abadafite ikintu na kimwe; kurangwa n’urukundo rwa kivandimwe; kwirinda ikibi cyose; kwirinda ubunebwe; gukunda umurimo; kwihatira guha Imana umwanya w’ibanze no kuyishimira ibyiza ibagenera.

Musenyeri Gabin yagarutse ku kamaro ko kwizihiza uyu munsi, ahamya ko ari umwanya wo kuzirikana ku gaciro k’urukundo rukunda bose, barazwe na Yezu Kristu. Abakangurira guha agaciro imbabare n’indushyi, kwita ku bakene bazirikana ko nabo bafite agaciro, batagomba guhezwa ahubwo bakarushaho kwegerwa no gushyigikirwa. Yasabye urubyiruko by’umwihariko gukura amaboko mu mifuka rugakora, rukoresha neza ubwenge, umutima, imbaraga n’ubushobozi rufite bwo guhanga umurimo ngo rubone ibisubizo by’ibibazo biriho, ruharanira kwiteza imbere no guteza imbere Kiliziya n’igihugu.

Mu butumwa yagejeje ku bakene, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri BIZIMUNGU yahamagariye abakene kumva ko nabo mbere na mbere ari abana b’Imana, ko nabo bafite agaciro mu maso y’Imana, ko batagomba kwiheba no guheranwa n’ibibazo barimo. Yabibukije kuzirikana ko mu gihe bafashwa nabo uko babishoboye bashyiraho akabo kugira ngo nabo batere intambwe. Bakabikora atari ukugira ngo bagume aho bari ahubwo bagafashwa hagamijwe kugira ngo batere intambwe nabo bivane muri ubwo bukene.

Umuyobozi wa Caritas ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, Padiri Narcisse Ngirimana, yahamagariye abantu gusangira ibyo Imana yabahaye bakabigira umuco. Yibutsa ko ubukene atari ikintu washyira imbere ngo urate ahubwo nabo baharanira kwiteza imbere. Yakomoje ku bishobora gutera abantu ubukene, asaba abakristu kuzirikana abisanga mu bukene kubera ibibazo binyuranye nk’abimukira, abari mu ntambara, abavanwa mu byabo, imidugararo iterwa n’abantu, abamburwa ibintu byabo bakabura kivugira. Agaragaza ko abo bose baba bakeneye ubufasha bwo kubavuganira, kubashakira aho baba, kubashakira ibyo kurya n’ibyo kwambara. Yatangaje ko ubukene burimo ubwoko bwinshi ariko ababurimo bakagerageza kubihuza n’icyo Nyagasani Yezu Kristu yabigishije cyo guca bugufi bikaba inshingamo by’umwihariko ku mukristu. Padiri Narcisse yasabye abagize umuryango (umugore, umugabo n’abana) kunga ubumwe, kungurana ibitekerezo no gufatira hamwe umugambi, bakazamura iterambere ry’urugo rwabo.

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busogo, Padiri Charles Clément NIYIGENA yagarutse ku ishusho basigaranye yo kwizihiza uyu munsi w’Abakene, ahamya ko bazarushaho kwegera abakene binyuze mu miryangoremezo. Yahumurije abakene, abibutsa ko badakwiye kwiheba kuko bafite Imana, Umubyeyi ubakunda. Yagize, ati: «Umukene nawe yumve ko afite ijambo, ko na we ari umwana w’Imana, yumve ko na we ari umuntu uri ku kigero cy’abandi bantu. Turabahumurije tubabwira ko iyo ubuzima ubwakiye byose bishoboka». Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yita ku bakene, ayizeza kuzakomeza ubufatanye mu kuzamura iterambere ry’abakristu b’iyi Paruwasi bakiri mu bukene.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, SIBOMANA Ferdinand ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu Kagari ka Sahara yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu itanga mu kubaka iterambere ry’iki gihugu ayizeza kuzakomeza ubufatanye. Abakene bababaye kurusha abandi bahawe impano zinyuranye zirimo ibiribwa byateguwe na Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri. Bashimiye Caritas urukundo n’impuhwe yabagaragarije.

Umunsi mpuzamahanga w’Abakene washyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisiko. Ni ku nshuro ya gatandatu wizihijwe. Ibi birori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO