Diyosezi ya Ruhengeri yizihije umunsi mpuzamahanga w'abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya

Ku cyumweru cy’umushumba mwiza, tariki ya 21 Mata 2024, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, hizihirijwe umunsi mpuzamahanga w’abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya ku nshuro ya 61 ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatangaje ko Yezu Kristu ari Umushumba mwiza, utari umucanshuro, kuko amenya intama ze nazo zikamumenya, akaba umuzabibu tubereye amashami. Yezu Kristu ni Umushumba wigurana intama ze, wemera guhara amagara ye, ufite umutima ugarura izatannye, akagira n’umutima mwiza wo gukiza intama ze.

Umwepiskopi yakanguriye abakristu kubiba amizero no guharanira amahoro mu byo bakora byose bagaharanira kuba ababibyi b’amizero n’amahoro mu mitima y’abantu; bityo ibikorwa byabo bikaba ibyubaka amahoro n’ubutabera bahereye mu ngo zabo, mu miryango yabo, mu baturanyi, aho bakorera n’ahandi banyura hose. Yashimye uruhare rw’abiyeguriye Imana, abasaseridoti n’abalayiki mu iterambere rya Diyosezi ya Ruhengeri, abibutsa ko bari mu rugendo bagize umubiri umwe nk’abagendana amizero n’abaharanira amahoro nk’intego basangiye. Yabifurije kurushaho guharanira kurangamira Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro no kugira indoro y’amizero by’umwihariko muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane: Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye urubyiruko guhaguruka, kutirengagiza abandi, kuva mu bitotsi, kurangwa n’ubutwari bwo kwitangira abandi, guharanira kugendana amizero, gutanga ubuzima bushya, kuba abaharanira ubuvandimwe n’amahoro. Yibukije abakristu ko baba abiyeguriyimana, abasaseridoti n’abalayiki, ko umuhamagaro bahuriyeho bose ari uwo kuba abatagatifu. Asaba buri wese guharanira kumenya icyo Imana imwifuzaho. Asaba ababyeyi kujya bafasha abana babo mu muhamagaro baba bahisemo muri iyo nzira y’ubutagatifu.

Ababyeyi bahamya ko bakomeye ku mibanire myiza mu ngo zabo no gufasha abana babo. Urubyiruko rugaruka ku mihamagaro rwiyumvamo, rusaba ababyeyi n’abasaseridoti kuruba hafi mu mahitamo. Ni muri urwo rwego, kuri uwo munsi hatanzwe ubuhamya burebure bunyuranye ku muhamagaro wo gushinga urugo n’uwo kwiha Imana. Bwatanzwe n’abashakanye, ababikira, abapadiri n’abafureri haba muri iyo Misa na nyuma yayo mu birori byahuje urubyiruko n’abihayimana bari mu miryango inyuranye, abashakanye, abapadiri n’ababyeyi b’abihayimana.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO