Diyosezi ya Ruhengeri yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi

Ku cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2020, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abarwayi ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri byabereye mu bitaro bya Nemba. Kuri iyi nshuro ya 28, insanganyamatsiko igira iti: «Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura» (Mt 11, 28).

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu mu Gitambo cy’Ukaristiya Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wari unamuhagarariye muri uwo munsi, yabahamagariye gushyira mu bikorwa Ivanjili y’uwo munsi isaba kuba umunyu n’urumuri by’isi. Yabararikiye kurangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, bikagaragarira mu uko bitangira abandi mu buryo bunyuranye, cyane cyane mu kwita ku mbabare n’abarwayi.

Yakomeje abagezaho ubutumwa Nyirubutungane Papa Fransisko yageneye uyu munsi mpuzamahanga w’Abarwayi, bubahumuriza kandi busaba buri wese kumva ko ikibazo cy’umurwayi ari icye. Papa kandi yibukije ko uburwayi bugaragara ku ruryo butandukanye, ariko ko icy’ingenzi ari uguharanira ko muntu akira wese, ku mubiri, ku mutima no kuri roho.

Nyirubutungane Papa nanone aributsa abakora mu rwego rw’ubuzima guharanira gutunganya neza umurimo wabo. Arabasaba kubahiriza agaciro n’ubuzima bwa muntu birinda guha urwaho ibikorwa biganisha ku guhuhura abarwayi, ku kubafasha kwiyahura cyangwa gukuraho ubuzima, kabone n’iyo byaba bigaragara ko indwara barwaye idashobora gukira.

Umwe mu barwariye mu bitaro bya Nemba yashimiye Kiliziya kuba ibazirikana kandi ikabasabira. Yashimye uko abaganga babitaho, asaba ko umubare wabo wakwiyongera kugira ngo barusheho kwita ku barwayi uko bikwiye. Yanifuje ko imbangukiragutabara yajya itabara bose kandi ku gihe.

Mu izina ry’ibitaro bya Nemba, Dr Faustin MUNYARUGURU yashimye gahunda nziza ya Kiliziya yo kwita ku barwayi ashimira n’abantu bose bafite umutima ufasha abarwayi. Mu gusubiza bimwe mu byifuzo by’abarwayi, yibukije ko hari ibibazo bimwe na bimwe bidakemurwa neza kubera ko hari abadatanga ubwisungane mu kwivuza, bityo ibyo bakagombye gukorerwa ntibikunde uko byifuzwa. Yongeye gusaba gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwirinda indwara, guharanira kubana neza mu miryango, gusura abarwayi, by’umwihariko kwita ku basaza n’abakecuru batagira ababarwaza.

Mu ijambo risoza, Myr Gabin yavuze ko Kiliziya Gatolika ishishikajwe n’uko abantu bagira ubuzima buzira umuze ku mutima no ku mubiri. Yanibukije ko mu cyerekezo cyayo cy’ikenurabushyo ryegereye abakristu, Diyosezi ya Ruhengeri iharanira kwegera ibyiciro byose by’abantu, harimo n’abababaye n’abarwayi. Akaba ari yo mpamvu Diyosezi ya Ruhengeri ifite gahunda zinyuranye zigamije kurengera ubuzima bw’abaturage n’izo kwita ku barwayi. Yasabye abagana ibitaro bya Nemba kugira uruhare mu bibakorerwa, bita ku isuku kandi birinda ibikorwa byose byabangamira imigendekere myiza y’ubuvuzi buhatangirwa. Yashimiye abakozi bose bitanga, abakusanyije inkunga yo gufasha abarwayi n’abandi boze baje kwifatanya n’abarwayi babasabira.

Uwo munsi waranzwe kandi n’indirimbo n’imbyino zihumuriza abarwayi, gusura abarwayi no kubaha imfashanyo zinyuranye. Byitabiriwe n’abantu banyuranye barimo abihayimana, abaganga, abarwaza, imiryango inyuranye y’Agisiyo Gatolika, amatsinda y’abasenga n’abandi.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti