Diyosezi ya Ruhengeri yifurije Pasika nziza na Yubile y’Imyaka 25 y’Ubwepiskopi Mgr Alexis HABIYAMBERE

Kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Gicurasi 2022, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri, aherekejwe n’itsinda rito rigizwe n'abasaseridoti, abihayimana n'abalayiki bahagarariye abandi, bagiye kwifuriza Mgr Alexis HABIYAMBERE, Umwepiskopi ucyuye igihe wa diyosezi ya Nyundo isabukuru nziza y'imyaka 25 y'Ubwepiskopi. Musenyeri Alexis HABIYAMBERE yahawe Ubwepiskopi kuwa 2 Mutarama 1997, kuva icyo gihe kugeza mu mwaka wa 2016 yari Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo. Yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2016, ubu akaba atuye mu rugo rwitiriwe Musenyeri Aloys BIGIRUMWAMI, Umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Nyundo, muri Paruwasi ya Rambo (i Kigufi). Hagati y’Umwaka wa 2010 kugeza 2012, Papa Benedigito wa 16 yamutoreye kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Ruhengeri mu gihe nta mwepiskopi bwite diyosezi ya Ruhengeri yari ifite.

Itsinda ryari rihagarariwe n’Umwepiskopi wa Ruhengeri ryageze mu rugo aho Musenyeri Alexis HABIYAMBERE atuye ahagana mu ma saa kumi z’umugoroba, bakiranwa ibyishimo n’uwo mubyeyi bari bagendereye. Mgr Alexis HABIYAMBERE, amaze gutembereza ubusitani bwiza bukikije ikiyaga cya Kivu itsinda ryaturutse muri Diyosezi ya Ruhengeri, yabakiriye mu rugo rwe barasabana.

Mu ijambo rye, Musenyeri Visenti yashimiye Mgr Alexis uburyo yabaye hafi umuryango w'Imana uri muri Diyosezi ya Ruhengeri mu gihe itari ifite umushumba wayo bwite hagati ya 2010-2012. Yagize ati, « Nyiricyubahiro Musenyeri, ubu twaje nka diyosezi kugira ngo tukwifurize Pasika nziza. Turanazirikana ko uri mu mwaka wa Yubile y’imyaka 25 y’Ubwepiskopi kandi muriyo, diyosezi ya Ruhengeri ikaba ifitemo imyaka ibiri. Ni agace gato ariko gafite agaciro gakomeye kuri Diyosezi yacu ya Ruhengeri. Tuzi neza ko byari ibihe bikomeye, ibihe bitoroshye, ariko Diyosezi ya Ruhengeri irashima ubwitange mwagaragaje mufatanije n’indi mirimo harimo ku buryo bw’umwihariko Diyosezi ya Nyundo mwari mubereye Umwepiskopi. Turashima Imana yabamurikiye byose bikagenda neza ». Umwepiskopi yakomeje amubwira ko itsinda rya Ruhengeri ryaje kumusura kugira ngo rigire umwihariko waryo wo kumwifuriza Yubile nziza y’imyaka 25 y’Ubwepiskopi kuko ubutumire bw’umunsi nyirizina bwageze muri diyosezi ya Ruhengeri buvuga ko uwo munsi uzizihizwa kuwa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022 muri Paruwasi Katedrali ya Nyundo. Umwepiskopi yasoje ijambo rye amugezaho ubutumire bwo kuza gusura Diyosezi ya Ruhengeri kuwa 24 Gicurasi 2022, ubwo azasanga abasaseridoti bose, bamwe mu bahagarariye abihayimana n’abalayiki bateranye mu nama, bose bakongera kumwifuriza isabukuru nziza.

Mgr Alexis nawe mu ijambo rye yashimimye urukundo Diyosezi ya Ruhengeri imugaragarije n'impano bamuzaniye, ashima kandi uburyo yakiriwe neza n'abasaseridoti ba Ruhengeri igihe yari umuyobozi wabo kuko bamwumvaga vuba, bakajyana nawe kandi bagakorana neza. Yagize ati, « ubwo nageze mu Ruhengeri ngasanga ubuzima butoroshye, nagize amahirwe na none mpura n’abasaseridoti beza barambanira bamfasha kubishyira ku murongo. Nahise mbibutsa ko meze nka Yohani Baptista kandi ko uwo nteguriza nifuza ko yazasanga ibintu biri ku murongo ». Yasoje ijambo rye asaba Umwepiskopi kumushimirira abapadiri bose kubera ko bamubaniye neza kandi ko atigeze abona abatamushyigikiye mu nama bagiranye zose.

Nyuma y’ibiganiro n’ubusabane ku batuye urugo rwa Mgr Alexis HABIYAMBERE n’itsinda ryamusuye, bahawe umugisha basezeranaho ahagana i saa moya z’umugoroba (19h00).

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Ushinzwe komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO