Diyosezi ya Ruhengeri yatangije yubile y'impurirane

Ku Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, ku munsi wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Lourdes, muri kiliziya ya Paruwasi ya Murama, yanizihizaga uwo Bazina Mutagatifu yaragijwe, haturiwe Igitambo cya Misa ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri cyo gutangiza ku mugaragaro Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yibukije abakristu ko Yubile ari igihe cyo kwivugurura, abasaba kuzitabira ibikorwa bizayiranga muri iyi myaka ya 2024-2025.

Nyiricyubahiro Musenyeri yatangaje gahunda y’imihimbazo izaranga Yubile, uko izagenda ikurikirana ku rwego rw’Igihugu n’urwa Diyosezi n’aho izabera. Buri Paruwasi ikazagira igikorwa cy’ubutumwa kizayihimbarizwamo, ariko bitari uguhimbaza gusa, ahubwo birushaho gushyigira ubwo butumwa muri diyosezi yose. Yahereye ku itangizwa rya Yubile ku rwego rw’Igihugu ryari ryaraye ribereye i Kabgayi, kuwa gatandatu, tariki 10/02/2024, akomereza kuri uyu munsi wo kuyifungura ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, asoreza ku munsi wo kuyisoza ku rwego rw’Igihugu i Kigali kuwa gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025 no ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri, kuwa gatandatu ya 20 Ukuboza 2025, ku munsi w’isabukuru y’imyaka 65 Diyosezi ya Ruhengeri izaba imaze ishinzwe.

Yasabye abagize Umuryango w’Imana kuzarangwa no kwivugurura mu bukristu barushaho gushora imizi muri Kristu nk’uko biri mu cyerekezo kirekire cya Diyosezi ya Ruhengeri, kandi bakarushaho kugendera hamwe mu mikorere n’imikoranire inoze, barushaho kwita ku bana n’urubyiruko, nk’uko intego y’uyu mwaka w’ubutumwa muri diyosezi ibivuga. Yakomeje agira ati: « Kubera ko Yubile ari igihe cy’imbabazi n’impuhwe z’Imana, iyi Yubile izabere buri wese umwanya wo kwivugurura no kugarukira Imana ».

Yasabye buri Paruwasi, imiryango y’abiyeguriyimana, imiryango y’Agisiyo Gatolika, amahuriro n’amatsinda anyuranye, amakomisiyo na serivisi za Diyosezi kugaragaza isura y’iyi Yubile mu iteganyabikorwa, mu buzima n’ubutumwa bwabo muri iyi myaka ya 2024-2025 bagendeye ku nsanganyamatsiko ya Yubile, ikajya igarukwaho mu ngingo zayo zinyuranye. Yaboneyeho no gutangaza ibimenyetso by’ingenzi bizaduherekeza ari byo Ikirangantego, Indirimbo (Hymne) n’Isengesho bya Yubile.

Ku rwego rw’isi, Nyirubutungane Papa Fransisko iyo Yubile yayigeneye insanganyamatsiko igira iti: « Abagendana amizero ». Aho ni na ho Kiliziya Gatolika mu Rwanda yafatiye insanganyamatsiko yihariye, inabihuza na Sinodi y’Abepiskopi kimwe n’Ikoraniro ry’Ukaristiya ryo muri uyu mwaka, ibibumbira muri aya magambo: « Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro (Ef 2,11-22) ».

Dore uko gahunda y’ihimbazwa ry’iyo Yubile ku rwego rw’Igihugu no muri Diyosezi ya Ruhengeri iteye:
.Kuwa 10/02/2024: Gutangiza Yubile ku rwego rw’igihugu i Kabgayi
.Kuwa 11/02/2024: Gutangiza Yubile ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri ku Murama
.Kuwa 13/05/2024: Kuzirikana ibikorwa byo guhinduka n’impuhwe za Yubile ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri
.Kuwa 08/06/2024: Yubile y’abakateshisiti ku rwego rwa Diyosezi i Mwange
.Kuwa 06/07/2024: Guhimbaza Isakaramentu rya Batisimu ku rwego rw’Igihugu i Zaza (Kibungo)
.Kuwa 10/08/2024: Yubile y’Ubusaserdoti ku rwego rwa Diyosezi i Janja
.Kuwa 25/08/2024: Yubile y’abana n’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu mu Ruhengeri
.Kuwa 20/10/2024: Guhimbaza amasakaramentu y’ibanze ku rwego rwa Diyosezi i Kanaba
.Kuwa 03/12/2024: Yubile y’abarwayi n’abo mu nzego z’ubuzima ku rwego rwa Diyosezi i Nemba
.Kuwa 3-8/12/2024: Ikoraniro rya kabiri ry’Igihugu ry’Ukaristiya i Butare
.Kuwa 29/12/2024: Yubile y’Umuryango ku rwego rwa Diyosezi i Busengo
.Kuwa 05/01/2025: Yubile y’abana ku rwego rwa Diyosezi i Busogo
.Kuwa 26/01/2025: Yubile y’ubutumwa bwo kwamamaza Ijambo ry’Imana n’imibanire myiza mu bemera Kristu ku rwego rwa Diyosezi i Bumara
.Kuwa 02/02/2025: Yubile y’Ukwiyegurira Imana ku rwego rw’Igihugu i Kibeho (Gikongoro)
.Kuwa 25/03/2025: Yubile y’Ukwiyegurira Imana ku rwego rwa Diyosezi i Rwaza
.Kuwa 01/05/2025: Yubile y’abakozi n’abafatanyabutumwa ku rwego rwa Diyosezi mu Kinoni
.Kuwa 30/05/2025: Yubile y’uburezi ku rwego rwa Diyosezi mu Butete
.Kuwa 08/06/2025: Yubile y’Abalayiki n’Imiryango y’Agisiyo Gatolika ku rwego rwa Diyosezi i Runaba
.Kuwa 15/06/2025: Yubile y’Ubusaseridoti ku rwego rw’Igihugu i Shangi (Cyangugu)
.Kuwa 27/06/2025: Yubile y’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe ku rwego rwa Diyosezi i Kampanga
.Kuwa 02/08/2025: Yubile y’umuryango ku rwego rw’Igihugu ku Nyundo
.Kuwa 31/08/2025: Yubile y’urubyiruko ku rwego rwa Diyosezi mu Gahunga
.Kuwa 08/11/2025: Yubile y’abalayiki ku rwego rw’Igihugu i Byumba
.Kuwa 23/11/2025: Yubile y’Itangazamakuru gatolika ku rwego rwa Diyosezi i Nyakinama
.Kuwa 06/12/2025: Gusoza Yubile ku rwego rw’Igihugu i Kigali
.Kuwa 20/12/2025: Gusoza Yubile ku rwego rwa Diyosezi ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri

Amaze gusoza ijambo, yashyikirije udutabo dusobanura Yubile na gahunda yayo abari bahagarariye ibyiciro by’abapadiri, abihayimana n’abalayiki muri Diyosezi. Uwu muhango wasojwe no kuririmba indirimbo ya Yubile no kuvuga Isengesho rya Yubile. Abakristu mu ngeri zinyuranye bagaragaje ibyishimo byo kuba binjiye mu mwaka mutagatifu wa Yubile kandi bizeza kuzawubyaza imbuto nziza kandi nyinshi bafashijwe n’ingabire y’Imana.

Marie Goretti Nyirandikubwimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO