Diyosezi ya Ruhengeri yatangije imirimo yo kubaka amazu azakenerwa ya Paruwasi ya Nkumba yitegura kuvuka

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubaka amacumbi n’ibiro by’abasaseridoti bazakorera ubutumwa muri Paruwasi nshya ya Nkumba yitegura kuvuka. Ikazabyarwa na Paruwasi ya Kinoni. Umwepiskopi yasabye abakristu guhuza imbaraga ngo icyo gikorwa kizagende neza.

Ni igikorwa cyabaye ku wa kabiri, tariki ya 25/06/2024. Cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Yakanguriye abacyitabiriye gukunda isengesho, kwihatira kumenya Imana, kuyiringira no kuyitumira mu byayo bijyana no kwirinda inzira z’igihogere. Yagaragaje ko icyo gitambo cya Misa ari umwanya ukomeye wo kuragiza Nyagasani ibikorwa by’inyubako zikenewe ngo Paruwasi nshya ya Nkumba izavuke.

Nyuma ya Misa, hakozwe umuganda wo gutunganya ahashyizwe iryo buye ry’ifatizo. Uwo muganda witabiriwe n’abakristu, abasaseridoti n’abihayimana baturutse hirya no hino muri Diyosezi ya Ruhengeri. Batunganyije icyo kibanza, gutwara amabuye azakenerwa, gukusanya umusanzu uzifashishwa muri ibyo bikorwa n’ibindi.

Mu butumwa busoza uwo muganda, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yakanguriye abakristu kuzarangwa n’ubufatanye n’ubwitange muri ibyo bikorwa bikenewe ngo Paruwasi ya Nkumba izavuke. Yatangaje ko bakomeye kuri gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu muri uyu mwaka wa yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Diyosezi ya Ruhengeri izataha ku mugaragaro amaparuwasi mashya atanu ari kubakwa nk’urwibutso rw’iyo yubile harimo Paruwasi ya Musanze izabyarwa na Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri; Nyamugali izabyarwa na Paruwasi ya Mwange; Nkumba izabyarwa na Kinoni; Gashaki izabyarwa na Rwaza; na Karuganda izabyarwa na Paruwasi ya Nemba.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abapadiri bo mu muryango w’abapalotini ku bufatanye na Diyosezi ya Ruhengeri bagaragaje mu kubaka Santrali ya Nkumba izagirwa Paruwasi. Yashimiye abasaseridoti bakorera ubutumwa mu Isemineri nto ya Nkumba uburyo ifasha umuryango w’Imana uri muri aka gace; abasaba kuzakomeza ubwo bufatanye, umurava n’ubwitange muri ibyo bikorwa.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kinoni, Padiri Tegera Wenseslas yagaragaje ko bishimiye ibyo bikorwa batangirijwe n’Umwepiskopi, asaba uruhare rwa buri wese ngo bizagende neza. Abakristu ba Paruwasi ya Kinoni bahamya ko bashyigikiye icyo gikorwa kandi bazatanga uruhare rwabo ngo babone Paruwasi nshya ya Nkumba.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO