Diyosezi ya Ruhengeri yashoje icyumweru cy’umuryango

Ku cyumweru, tariki ya 19 Gashyantare 2023, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri habereye ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentini no gusoza icyumweru cy’umuryango ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Igitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA.

Agaruka mu masomo y’uwo munsi (Lev 19,1-18; 1 Kor 3, 16-23; Mt 5,38-48), Umwepiskopi yibukije abakristu ko urugo ruri mu mugambi w’Imana, abibutsa ko urukundo ari wo musingi ukomeye urugo rukwiye kubakiraho kuko urugo rwubakiye ku bindi nk’amafaranga, uburanga birayoyoka. Yabahamagariye gufatira urugero ku rugo rw’i Nazareti rwa Yozefu, Mariya na Yezu, no kuzirikana ko urugo ari ishuri ry’ubutagatifu, haba ku babyeyi no ku bana. Yagize ati: « Muri urwo rugo rw’i Nazareti niho Yezu yakuriye yunguka ubwenge n’igihagararo, anyuze Imana n’abantu (Lk 2, 52)». Nyiricyubahiro yahamagariye abashakanye kwishimira umuhamagaro wo gushinga urugo, kurwubakira ku rukundo rurenga imvi n’iminkanyari ndetse n’ibindi by’abo bashakanye. Yabasabye kutagwingiza abana babo kuri roho no ku mubiri. Abibutsa ko ari abasangirangendo bakwiye kurangwa n’ubufatanye, bakazagera mu ihirwe ry’ijuru bahereye mu ngo zabo hano ku isi. Yabararikiye kurangwa no kwihangana, ukuri, gusaba imbabazi no kuzitanga, ubwitange, kumvira Imana, kwimika Imana mu ngo zabo, kujya bashimira Imana yabahuje no kuyitura ingorane bahura nazo, baharanira kubaka urugo rwiza bakunda kwita « ijuru rito ».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yakanguriye abagize umuryango gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo by’umwihariko ikibazo cy’itandukana rya hato na hato mu bashakanye. Abasaba kurangwa n’ubumwe hagati y’imiryango yahanye abageni, kwita kuri ba sogokuru na ba nyogokuru n’abageze mu zabukuru muri rusange. Yakomoje ku muco mubi wo gukuramo inda, yibutsa abashakanye ko gukuramo inda ari icyaha, ari ukuvutsa ubuzima inzirakarengane, abasaba gusigasira ubuzima bw’umwana kuva agisamwa, akarindwa ihohoterwa, akitabwaho, agatozwa uburere bwiza. Yabifurije ko ingo zabo zarangwa n’ibyishimo, zikaba igicumbi cy’ubuzima.

Padiri Mukuru wa Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri Vincent TWIZEYIMANA, ahamya ko bagiye gushyira imbaraga mu gutegura abageni no kwegera abashakanye mu byiciro binyuranye hagamijwe kubaka umuryango mwiza, urugo rukaba koko ijuru rito. Urugo rwa Paul Barajiginwa na Valentine Uzamukunda bashimye ubwitange bwaranze Mutagatifu Valentini, umurinzi w’abakundana ; bahamya ko iki cyumweru cy’umuryango kibasigiye byinshi mu rugo rwabo birimo gusigasira umubano wabo nk’abashakanye no kwita ku bana babo.

Ibi birori by’iki cyumweru cy’umuryango byaranzwe n’ibiganiro, igitambo cya Misa, umutambagiro wo gutura indabo urugo rutagatifu rw’i Nazareti, umutambagiro w’amaturo yo gushimira Imana, ubuhamya n’ubusabane. Icyumweru cy’umuryango mu ma Paruwasi agize iyi Diyosezi cyaranzwe n’isengesho rya noveni, ibiganiro, kwizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentini n’ibindi.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO