Diyosezi ya Ruhengeri yakoze urugendo nyobokamana I Kibeho

Ku wa gatandatu tariki ya 14 Werurwe 2020, imbaga y’abakristu, abihayimana n’abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri barangajwe imbere n’Umushumba wabo Musenyeri Visenti HAROLIMANA bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho kwa Nyina wa Jambo. Bimaze kuba akamenyero keza ko mu kwezi kwa Werurwe buri mwaka Diyosezi ya Ruhengeri ikora urugendo nyobokamana i Kibebo. Uyu mwaka byabaye akarusho kuko rwitabiriwe cyane. Muri paruwasi zigize Diyosezi ya Ruhengeri uko ari 14 hiyongereyeho Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi Ngiro rya INES-RUHENGERI haturutse abapadiri 30 n’abakristu basaga 2000. Ibi ntibigomba kugira uwo bitangaza kuko muri Diyosezi ya Ruhengeri abakristu b’ingeri zose barezwe mu muco wo kubaha no gukunda Umubyeyi Bikira Mariya dore ko iyi Diyosezi yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima n’amaparuwasi menshi akara yararagijwe uwo Mubyeyi. Turamwiyambaza mu byo dukora byose, tukabana nawe mu byishimo no mu makuba. Gahunda zacu zose twazishyize mu biganza bye kandi ubuvunyi bwe burigaragaza mu ngeri zose. Mu ikenurabushyo ryegereye abakristu no muri gahunda zigamije iterambere ry’umuntu wese uyu Mubyeyi aradushoboza. Imbaga iturutse mu Ruhengeri igeze i Kibeho yakiriwe neza maze Umuyobozi w’ingoro, Padiri HARERIMANA Francois, atanga ikiganiro ku mabonekerwa y’i Kibeho n’akamaro ko kuhakorera ingendo nyobokamana aho yahamije adashidikanya ko ntawusura Umubyeyi ngo atahe ubusa. Hakurikiyeho isengesho ryo gushengerera Yezu mu isakaramentu ry’Ukaristiya. Mu gitambo cya Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Ruhengeri, twifatanyije by’umwihariko n’isi yose ndetse n’igihugu cyacu dusaba ngo Imana itube hafi mu bihe by’amage duterwa n’icyorezo cya Coronavirus. Tweretse Imana tunyuze ku Mubyeyi Mariya abahitanywe n’iki cyorezo ndetse n’abacyanduye twemera ko no mu bihe by’amage Imana idahwema kutugaragariza ubuvunyi bwayo. Mu nyigisho, Umwepiskopi afatiye ku masomo y’umunsi mukuru wa Bikira Mariya abwirwa ko azabyara Umwana w’Imana, yagarutse ku kwemera kwa Bikira Mariya kwatumye byose bishoboka. Yemeza ko niba dufite byinshi bitunanira ari ikimenyetso cy’uko dufite ukwemera guke kuko ntakinanira Imana. Yezu yabigaragaje igihe yari hano ku isi. N’ibyo abantu babonaga bidashoboka yarabikoraga bamwe bagatangara abandi bakemera. Ati: “ Byose bishobokera uwemera”.Yagarutse kandi ku butumwa bwa Kibeho aho Bikira Mariya adusaba gusenga ngo tutagwa mu rwobo. Ni Umubyeyi uburira abana be bo muri iyi si imeze nabi, igana mu rwobo. Abantu benshi bararwanya ukwemera abandi bakabaho nk’aho Imana itabaho. Ni yo mpamvu Umwepiskopi yatakambiye Imana ngo idutabare. Yasoje aragiza Imana Kiliziya n’abayobozi bayo.

Padiri Angelo NISENGWE