Diyosezi ya Ruhengeri yakoze Forum y’Imiryango y’Agisiyo Gatolika, Amashyirahamwe, Amahuriro n’Amatsinda y’Abasenga

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2019, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima habereye Forum ku ncuro ya gatatu yahuje abibumbiye mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga baturutse hirya no hino mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Yitabiriwe kandi n’abihayimana n’abapadiri bahagarariye ayo matsinda mu ma Paruwasi. Iyi Forum yaranzwe n’Igitambo cy’Ukaristiya, indirimbo, inyigisho n’amasengesho bikubiyemo ubutumwa bwo gukunda Imana, gukorera Kiliziya no kuyitangira bahareye mu miryangoremezo yabo.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu bitabiriye iyi Forum, mu misa, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abari mu miryango y’Agisiyo Gatolika n’amatsinda y’abasenga guhashya inzangano n’amacakubiri bahereye mu ngo zabo, aho batuye, mu baturanyi, mu bo bava inda imwe n’aho bakorera imirimo inyuranye. Nyiricyubahiro yabakanguriye kuba intangarugero no guhesha ishema Kiliziya aho kuyisiga icyasha. Yahamagariye abashakanye kumurikirwa n’urumuri rw’Ivanjili. Yasabye buri wese kuzana umuganda we mu kubaka Kiliziya umuryango w’Imana. Yabararikiye gufatira urugero kuri Bikira Mariya, gukurikira Yezu Kristu, gukoresha neza ubwenge Imana yabahaye no kumvira ugushaka kw’Imana mu rukundo rutizigama. Yabifurije kuzasohoza neza ubutumwa n’inshingano bahamagarirwa.

Mu butumwa busoza iyi Forum, Nyiricyubahiro Musenyeri yararikiye abakristu gukomera ku ibanga ry’ubumwe n’ubufatanye nk’abana ba Kiliziya, ba Diyosezi ya Ruhengeri bahuje imbaraga, batahiriza umugozi umwe. Yifuje ko iyi Forum yahabwa ingufu mu byiciro binyuranye. Yashimiye abapadiri bita ku miryango ya Agisiyo Gatolika bita ku banyamuryango bayo. Abibutsa ko abagize ayo matsinda n’amahuriro y’abasenga ari ingufu za Kiliziya. Yashimye kandi ubwitange n’ishyaka by’abalayiki bitangira Diyosezi. Umwepiskopi yashimiye Padiri Andreya NZITABAKUZE wari umaze imyaka myishi ashinzwe kwita ku balayiki akaba yarahawe ubundi butumwa aboneraho no kwifuriza ubutumwa bwiza Padiri Cassiem MULINDAHABI yahaye ubutumwa bwo gufasha abalayiki.

Mu izina ry’abakristu, NIYONZIMA Bernard, uhagarariye Imiryango y’Agisiyo Gatolika n’Amatsinda y’Abasenga ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri yatangaje ingamba bafite zirimo: gukomeza gukangurira urubyiruko kugira umuco mwiza wo kubaha no guha agaciro isakramentu ry’ugushyingirwa, barushaho guca umuco wo kwishyingira, babatoza inzira izira ubwiyandarike; gukomeza kwigisha abakristu umuco wo kwigira no kwitanga mu rwego rwo kwiyubakira ingo nzima, imiryangoremezo myiza na Kiliziya bazirikana ko ak’imuhana kaza imvura ihise. Yashyikirije Umwepiskopi inkunga yo kumufasha mu Ikenurabushyo ryegereye abakristu (Pastorale de Proximité) ingana n’amafaranga ibihumbi Magana inani na mirongo irindwi na bitanu (875 000F).

NTIVUGURUZWA Protogène, uhagarariye abalayiki ku rwego rw’igihugu, yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri n’abasaseridoti umwanya bagenera abakristu b’iyi Diyosezi. Yasabye abakristu bitabiriye Forum kudapfusha ubusa amahirwe n’umwanya bahabwa muri Kiliziya, abakangurira gukunda umuryangoremezo no kuwitabira.

NYIRANDIKUBWIMANA Maria Goretti