Diyosezi ya Ruhengeri yakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho

Ku wa gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025, abakristu 2122 ba Diyosezi ya Ruhengeri, bayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, bakoreye urugendo nyobokama i Kibeho. Rwaranzwe no gutaramira Bikira Mariya mu ndirimbo, kuvuga Rozari, ishapure y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya n’iy’impuhwe z’Imana, no gukora inzira y’umusaraba.

Nyuma y’iyo myitozo nyobokamana, abakristu bakurikiye ikiganiro ku kamaro ko gusiba no kwigomwa mu buzima bw’umukristu. Cyatanzwe na Padiri Jean Pierre GATETE, umusaseridoti ukorera ubutumwa ku Ngoro ya Bikira Mariya i Kibeho. Yashishikarije abakristu bitabiriye urwo rugendo nyobokamana gucengeza mu buzima bwabo umugenzo mwiza wo gusiba n’uwo kwigomwa cyane cyane muri iki gihe cy’igisibo. Gusiba ibyo kurya no kunywa ndetse no kwigomwa ibishimisha umubiri, iyo bikozwe mu bwiyoroshye, nta buryarya no kwibonekeza, ni ikimenyetso cyo guhinduka no kwisubiraho. Iyo imyitozo ifasha abakristu guhugukira iby’ijuru, kuzirikana no gufasha bagenzi bacu bababaye, gutsinda icyaha n’ibishuko bya shitani, no gutera imbere mu busabaniramana. Padiri Jean Pierre GATETE yavuze ko umukristu wese usenga agomba gusiba kandi usiba wese agomba kugira impuhwe. Gusiba bifasha umukristu gufungurira Imana umutima we no kuwufungurira bagenzi bacu bari mu kaga. Bimurinda kuba nyamwigendaho, bigacogoza ubwikunde muri twe. Bihashya muri twe ubwirasi n’izindi ngeso mbi nyinshi, kandi bidufasha guhongerera ibyaha byacu bwite n’ibya bagenzi.

Mu mabonekerwa y’i Kibeho, Bikira Mariya yasabye Alufonsina Mumureke, Nataliya Mukazimpaka, na Mariya Clara Mukangango kujya bakora ibikorwa bibabaza umubiri bagamije kunga ubumwe na Yezu Kristu mu mibabaro yigabije yo gukiza isi. Yababwiye ibikorwa byo kwibabaza ndetse bimwe abibanyuzamo. Yabasobanuriye ko gusiba ibyo kurya no kunywa ndetse no kwigomwa ibishimisha umubiri ari bumwe mu buryo bufasha umukristu gukiza roho ye ndetse n’iz’abandi. Tugomba rero kutirengangiza ubwo butumwa bwa Bikira Mariya bufite ishingiro muri Bibiliya, mu ruhererekane rwa Kiliziya no mu nyigisho z’abashumba bayo, ahubwo tukihatira kubushyira mu bikorwa cyane cyane muri iki gihe cy’igisibo.

Iyo nyigisho yatanzwe abakristu bari guhabwa isakramentu rya Penetensiya kandi bakomeje kurihabwa no mu gihe cy’isengesho ryo gushengerera Yezu Kristu mu Ukaristiya ryayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba ari na we wayoboye Misa Ntagatifu.

Mu nyigisho yatangiye mu Misa, Nyiricyubahiro Musenyeri yasabye abakristu kuzirikana ko bakoze urugendo nyobokamana mu gihe cy’igisibo no mu mwaka wa yubile y’impurirane: imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Ingingo z’ingenzi zigize inyigisho y’igisibo zihuye n’ubu butumwa Bikira Mariya yatangiye i Kibeho: gusenga ubutitsa nta buryarya, kwisubiraho no guhinduka, ndetse no gusiba no kwigomwa. Iyo migenzo myiza idufasha kurushaho kurangamira Yezu Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, bityo tugahinduka koko abantu bagendana amizero nk’uko Papa Fransisiko yabiduhayemo intego muri iki gihe cya Yubile. Ni imyitozo nyobokamana idufasha gusanga Yezu Kristu uhora atubwira ati: “Nimungane mwese, abarushye n’abaremerewe, jye nzabaruhura” (Mt 11, 28). Yezu Kristu ni We mahoro yacu. Umunyantege nke umwiringira amukomeresha imbaraga ze. Hahirwa abamwiringira. Umuntu uri kumwe n’Imana ntacyo yikanga, ntacyamukura umutima. Ayo ni amahirwe dufite nk’abakristu.

Nyiricyubahiro Musenyeri yavuze ko andi mahirwe dufite ari uko Bikira Mariya atubereye Umubyeyi udutakambira ku Mwana we Yezu maze twakumvira icyo atubwira cyose ahari ikimwaro no kwiheba hagahinduka ibyishimo nk’uko byagenze mu bukwe bw’i Kana. Nk’uko Bikira Mariya yabonye ikibazo cyari cyavutse mu bukwe bw’i Kana, no muri iki gihe arebana impuhwe abantu bose babuze icyizere cy’ubuzima, amahoro n’ubuvandimwe, kandi ahora adusabira ku Mana. Icyo twebwe adusaba ni ugukora icyo Yezu Kristu atwifuzaho, tukagengwa n’itegeko ry’urukundo nk’uko yabitwigishije akabiduhamo n’urugero, maze ibyo ngibyo bigatuma ahari hugarijwe n’ukwiheba, ahari amacakubiri, n’ahari intambara, haganza ukwizera, amahoro n’ubuvandimwe kubera ko abantu bumviye ugushaka kw’Imana.

Nyuma y’iyo nyigisho, Misa yarakomeje nk’uko biteganywa n’Igitabo cya Misa muri Kiliziya Gatolika. Mu gusoza, Musenyeri Eugène DUSHIMURUKUNDO, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro n’Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, yashimiye abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri bakoreye urugendo nyobokamana ku butaka butagatifu bw’i Kibeho kandi abasaba gukomeza gutera inkunga umushinga wo kwagura Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho no kongera ubushobozi bwo kwakira neza abaza bayigana.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye Imana yahurije i Kibeho abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri, ashimira n’Umubyeyi Bikira Mariya wayakiriye neza. Yashimiye n’abakristu bose bitabiriye urwo rugendo nyobokamana ndetse n’abantu bose bagize uruhare mu myiteguro no migendekere myiza yarwo. Yaboneyeho n’umwanya wo kongera kubabwira ko turi mwaka wa Yubile y’impurirane : imyaka 2025 y’icungurwa rya bene muntu n’imyaka 125 Inkuru Nziza imaze igeze mu Rwanda. Yanabamenyesheje ibikorwa bijyanye no gukomeza guhimbaza Yubile biteganyijwe mu minsi iri mbere, abashishikariza kuzabyitabira no kugira uruhare mu kubitegura.

ITARIKI YUBILE URWEGO AHANTU
22/03/2025 Ukwiyegurira Imana Diyosezi ya Ruhengeri Rwaza
01/05/2025 Abakozi n’abafatanyabutumwa Diyosezi ya Ruhengeri Kinoni
30/05/2025 Uburezi Diyosezi ya Ruhengeri Butete
08/06/2025 Abalayiki n’Imiryango y’Agisiyo Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri Runaba
15/06/2025 Ubusaseridoti C.EP.R Shangi (Cyangugu)
27/06/2025 Ibikorwa by’urukundo n’impuhwe Diyosezi ya Ruhengeri Kampanga
02/08/2025 Umuryango C.EP.R Nyundo
31/08/2025 Urubyiruko Diyosezi ya Ruhengeri Gahunga
08/11/2025 Abalayiki C.EP.R Byumba
23/11/2025 Itangazamakuru Gatolika Diyosezi ya Ruhengeri Nyakinama
06/12/2025 Gusoza Yubile C.EP.R Kigali
20/12/2025 Gusoza Yubile Diyosezi ya Ruhengeri Ingoro ya B.M Mwamikazi wa Fatima

Nyuma yo gutangaza iyo gahunda, Umwepiskopi yahaye umugisha amazi n’ibikoresho by’ubuyoboke, yifuriza abantu bose umugisha w’Imana usendereye.

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO