Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye Amasezerano y’Umwari wa Nyagasani mu Mateka Yayo.

Kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 23 Mata 2022, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, bwa mbere mu mateka ya Diyosezi ya Ruhengeri, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yatuye igitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo amasezerano y'umubikira wo mu muryango w'Abari ba Nyagasani. Ni Mama Violette NYIRAMBONIGABA, uvuka muri Paruwasi ya Bumara wiyeguriye Imana burundu muri uyu muryango.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije Mama Violette ko agiye guhabwa icyubahiro cyo kuba umugeni wa Kristu no kunga ubumwe bukomeye na We. Yagize, ati: « Ugiye kuba umwe mu bahamya b’ubwami bw’Imana buzaza. Ujye uhora uzirikana aya magambo ya Pawulo Mutagatifu yandikiye abanyaroma ‘Ntimukigane ibi bihe turimo, ahubwo nimuhinduke, mwivugururemo ibitekerezo, kugira ngo mumenye neza ugushaka kw’Imana, ikiri icyiza, icyashimisha n’ikiboneye’ (Rm 12,2)».

Nyiricyubahiro yatangaje ko ubuzima n’ubutumwa bw’Umwari wa Nyagasani ari umuhamagaro uhimbaje ariko usaba ingufu n’ubutwari nk’ibyaranze Petero na Yohani. Mu bitotezo n’ibigeragezo bitabura mu butumwa, Nyiricyubahiro yararikiye uyu Mwari wa Nyagasani kumvira mbere na mbere ugushaka kw’Imana mu butumwa. Yamuhamagariye guhora arangwa n’ukwemera kudahinyuka, ukwizera gukomeye, urukundo ruzira uburyarya, kwicisha bugufi no kuzirikana Ijambo ry’Imana.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije Mama Violette ko gusenga nta buryarya ari ingabo ikomeye iturinda twese kugwa mu mutego wa Sekibi. Yagize, ati: « Usenge ubudatuza, amasengesho ya Kiliziya ahore mu mutima wawe no mu kanwa kawe, kandi uhore ukora ibikorwa by’impuhwe. Urumuri rwawe ruhore rwaka, abantu barubone, kugira ngo hasingizwe Imana Data uri mu Ijuru kandi huzuzwe umugambi wayo wo gukoranyiriza ibintu byose muri Kristu. Ukunde abantu bose, cyane cyane abababaye. Wite ku bakene, abanyantege nke ubarwaneho uko ubishoboye kose, wigishe abataramenya Imana, urere kandi ubere urugero rwiza abakiri bato, ufashe abageze mu zabukuru, uhoze kandi wihanganishe abapfakazi n’imfubyi, ndetse n’abugarijwe na Sekibi».

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yararikiye Mama Violette guhora yiringiye ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya amwigana mu mvugo no mu ngiro. Yamwifurije kuzasohoza neza ubutumwa ahamagarirwa.

Mu butumwa bwa Mama Violette NYIRAMBONIGABA, yashimiye Imana n’abamubaye hafi bose mu rugendo rwo kwiyegurira Imana. Yagize, ati: “Ndasabagizwa n’umunezero muri Nyagasani, Umutima wanjye uhimbajwe n’Imana yanjye” (Iz 61,10a)”.By’umwihariko yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA wagize uruhare rukomeye ku butorwe bwe.Yamushimiye inama nziza n’ubufasha yamuhaye, amushimira kandi ko yemeye kumwegurira Imana burundu muri Kiliziya. Mama Violette yasezeranyije Umwepiskopi ko atazamukoza isoni. Yashishishikarije abakiri bato gukomeza kumva ijwi ry’Imana no gutinyuka kuvuga “Yego” ngo baze dufatanye gukora mu muzabibu wa Nyagasani. Yasabye buri wese inkunga y’isengesho, bamusabira gukomeza kuba indahemuka.

Imfura muri uyu muryango w’Abari ba Nyagasani, Mama Eudulene Mukarugwiza, yashimiye Mama Violette umurava n’ishyaka yagaragaje mu nzira yo kwiyegurira Imana. Yamusabye gusigasira uwo muhamagaro.Yamwifurije kuzasohoza neza ubutumwa bwe kandi amwizeza inkunga y’isengesho.

Abari ba Nyagasani ni ababikira biyegurira Imana ariko bagakomeza kuba muri rubanda. Abari ba Nyagasani bakora ubutumwa bataba muri kominote, ngo bature mu rugo rumwe nk’uko abandi bihayimana babaho. Kugeza ubu, Diyosezi ya Ruhengeri ifite Abari ba Nyagasani babiri (2) bose bavuka muri Paruwasi ya Bumara: Maman Vestine DUKUZUMUREMYI wasezeranye mbere, amasezerano yayakoreye i Kigali na Maman Violette NYIRAMBONIGABA. Kugeza ubu, abari ba Nyagasani mu Rwanda bamaze kugera kuri 27 basezeranye. Intego y’uyu muryango ni: “Kuba ikimenyetso cy’urukundo Kristu akunda Kiliziya ye”.

Padiri Ernest NZAMWITAKUZE,

Ushinzwe umuryango w’Abari ba Nyagasani muri Diyosezi ya RUHENGERI.


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO