Ku wa gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, muri Paruwasi ya Rwaza hizihirijwe ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri Yubile y’impurirane mu rwego rw’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Igitambo cya Misa cyabimburiwe n’umuhango wo kwimika ishusho y’umubikira wa mbere mu Rwanda witwa Mama Mariya Yohana Nyirabayovu wo mu muryango w’ababikira b’Abenebikira wakoreye amasezerano muri iyi Paruwasi ya Rwaza. Ni umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.
Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye igitambo cya Misa, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yagarutse ku wihayimana uwo ari we, ikimuranga n’ubutumwa afite muri iki gihe. Yagaragaje ko Abiyeguriyimana ari ababatijwe Imana ihamagarira kwiyegurira Kristu n’abavandimwe babo, basezerana ubusugi kubera ingoma y’ijuru, bagahitamo ku bwende ubukene no kubaho mu kumvira. Yagaragaje ko ukwiyegurira Imana ari imwe mu nzira mu rugendo rugana aheza Imana yifuriza abantu bose ubutagatifu. Yabibukije abihayimana ko uwihayimana ari uwumvise neza ko guhitamo bijyana no kuzinukwa, gukurikira Kristu bikaba amahitamo meza, abasaba kumesa kamwe muri uwo muhamagaro bahisemo birinda gukebaguza bareba ibyo basize inyuma. Yagize ati: «Nta byago nko kubona uwiyeguriyimana ufata impu zombi, ushaka kubaho nk’ab’iyi si. Uwo amaherezo yisanga yabuze ihene n’ibiziriko, yabuze intama n’ibyuma. Arwara urukebu kuko ahora areba ibyo yasize inyuma cyangwa agahumagira kuko ahora yiruka inyuma y’ibyamusize».
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yahishuriye abiyeguriyimana ko itara n’intwaro izabafasha kutayobagurika mu rugendo rugana ku butagatifu ari ya masezerano Uwiyeguriyimana akora mu ruhame rwa Kiliziya bagomba kumva neza ariyo: ukumvira, ubukene n’ubusugi. Yabibukije ko ukumvira ari ugukunda Yezu, ukamukurikira kugera aho uba utagikora ugushaka kwawe ahubwo ugushaka kw’Imana kwigaragaza ku buryo bwinshi cyane cyane mu bashinzwe kukuyobora. Igisubizo cya buri wese kitaretsa kikaba «Dore ndaje ngo nkore ugushaka kwawe (Heb 10,9)».
Yabibukije ko ubukene atari ubutindi ahubwo ari ugutegereza byose ku Mana kuko umuntu ntacyo ari cyo nta n’icyo yakwishoborera wenyine. Ibyo bikamuha ubwigenge akesha kuba atihambiriye ku by’iyi si n’ibyayo bijyana no kunyurwa na bike bafite bagakomeza kwizera Imana, Umubyeyi utigera atererana abana be. Umwepiskopi yabibukije ko ubusugi ari ukwiyegurira Imana wese, akaba uwayo gusa, akayegurira ubuzima bwe bwose n’ibye byose. Yabasabye guharanira kurangwa n’ibyishimo bitageruka, amahoro mu mubano we n’Imana n’abantu, gutumika atiremereye kandi ataremereye abandi. Yasoje abifuriza kujya bahora biyambaza kandi bakurikiza urugero rwa Bikira Mariya Umuja w’Imana waranzwe no kwicisha bugufi no kwirundurira wese muri Nyagasani. Yabifurije kandi gukomeza kuba indahemuka ku isezerano bagiriye mu ruhame rwa Kiliziya, abifuriza umugisha w’Imana.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yashimiye abihayimana ku ruhare rwabo mu iterambere rya Diyosezi ya Ruhengeri. Yabasabye kwaguka bashinga ama kominote mu ma Paruwasi mashya atagira abihayimana. Yatangije ku mugaragaro urugendo rwa Yubile y’imyaka 125 Paruwasi ya Rwaza imaze ishinzwe izahimbwazwa mu mwaka wa 2028. Yifuriza abakristu ba Paruwasi ya Rwaza kurushaho gushora imizi muri Kristu buri iki gihe cya Yubile.
Padiri Théoneste Zigirinshuti, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nemba uhagarariye abiyeguriyimana muri Diyosezi ya Ruhengeri yijeje Umwepiskopi gukomeza gutanga umuganda wabo mu kwamamaza Ingoma y’Imana, amwizeza gukomeza kumuba hafu mu cyerekezo cyo kwegera abakristu hashingwa amaparuwasi mashya. Yanamushyikirije itafari ryo gushyigikira ibyo bikorwa. Yakanguriye urubyiruko kudapfukirana ijwi ry’Imana ribakangurira kwiyegurira Imana igihe biyumvisemo uwo muhamagaro.
Padiri Eugène NIYONZIMA ukuriye abakuru b’Abihayimana mu Rwanda yifurije abihayimana bo muri Diyosezi ya Ruhengeri guhora batera intambwe, kuba abihayimana b’ukuri no kurangamira Kristu bamubera ibimenyetso bizima.
Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Gabin Bizimungu ukuriye komisiyo ya Yubile muri Diyosezi ya Ruhengeri, Yagaragaje hakozwe ibikorwa binyuranye birimo: ibiganiro byagiye bitangwa hirya no hino mu ma Paruwasi; ihuriro ry’abiyeguriyimana ku nsanganyamatsiko igira iti: «Abiyeguriyimana nk’abahamya b’amizero, ubuvandimwe n’amahoro mu bantu»; guhurira muri Paruwasi ya Kinoni ahari abihayimana badasohoka bifatanyije kwizihiza Yubile ku rwego rw’abihayimana badasohoka; bahuye n’ababyeyi b’abiyeguriyimana, gusura amatsinda y’ubutore n’ibindi. Yagaragaje ko bazarushaho gushinga amakominote mashya mu maparuwasi; kurushaho kwegera urubyiruko ruri mu matsinda y’ubutore mu mashuri n’ibindi bikorwa biteza imbere ikenurabushyo muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Ni ibirori byitabiriwe n’abihayimana baturutse mu miryango inyuranye igera kuri 33 ikorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA