Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’Ubusaseridoti

Ku wa 10/08/2024 kuri Paruwasi ya Janja habereye ibirori byo kwizihiza yubile y’ubusaseridoti ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri. Yizihijwe mu gihe Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu gihe cya Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda ifite iyi insanganyamatsiko: «Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro». Misa yayobowe na Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Nyiricyubahiro Myr Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru, n’abapadiri benshi.

Muri ibyo birori bihire, abafaratiri 7 bahawe ubudiyakoni. Dore amazina y’abo badiyakoni bashya n’amaparuwasi bavukamo: Hakizimana Jean Olivier (Paruwasi Mwange), Iradukunda Jean Renovatus (Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri), Mberabagabo Janvier Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri), Nduwayezu Olivier (Paruwasi Rwaza), Nshimiyimana Aloys (Paruwasi Runaba), Nshimiyimana Jean de Dieu (Paruwasi Gahunga), Uwanyagasani Barnabé (Paruwasi Janja). Abadiyakoni bahawe ubupadiri ni Bizimana Maurice na Nsababera Narcisse (Paruwasi Janja). Kuri uwo munsi kandi abapadiri 7 ba Diyosezi ya Ruhengeri bahimbaje yubile y’imyaka 25 y’ubupadiri. Dore amazina yabo n’amaparuwasi bavukamo : Padiri Hagenimana Fabien (Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri), Padiri Mulindahabi Cassien (Paruwasi Janja), Padiri Nizeyimana Aphrodis (Paruwasi Janja), Padiri Niyigena Eugène (Paruwasi Janja), Padiri Niyitegeka Valens (Paruwasi Bumara), Padiri Ntungiyehe André (Paruwasi Bumara) na Padiri Festus Nzeyimana (Paruwasi Rwaza).

Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana yashimiye Imana kubera ukuntu yasendereje muri Diyosezi ya Ruhengeri ingabire y’ubusaseridoti muri uyu mwaka. Yasabye abapadiri bashya kugaragaza mu mvugo mu ngiro Kristu We soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro, bakaba intumwa z’amahoro igihe cyose n’ahantu hose. Padiri Maurice Bizimana yamuhaye ubutumwa muri Paruwasi ya Bumara, Padiri Narcisse Nsababera amuha ubutumwa muri Paruwasi ya Busengo. Umwepiskopi yakomeje ijambo rye yifuriza yubile nziza abasaseridoti bose ba Diyosezi ya Ruhengeri abasaba kurushaho kurangwa n’iyi migenzo myiza 5 : kuba intumwa z’amahoro, kuba abantu buzuye ukwemera na Roho Mutagatifu, kuba abapadiri bafite ubuhanga n’ubushobozi mu butumwa, kuba abashumba bashishikajwe gusa no gukenura ubushyo baragijwe, no kudategekesha igitugu no kuba inyangamugayo aho bari hose. Yasoje ashimira abapadiri bizihije Yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti kubera ishyaka n’urukundo bagaragaje mu bikorwa by’iyi Diyosezi abifuriza gukomeza kuryoherwa n’ingabire y’ubusaseridoti. Yifurije kandi abapadiri n’abadiyakoni bashya ubutumwa bwiza, abashishikariza guharanira kuba abasaseridoti banogeye Imana.

Nyiricyubahiro Myr Servilien Nzakamwita we yishimiye uruhare yagize ku ngabire y’ubusaseridoti muri Diyosezi ya Ruhengeri ubwo yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Janja, anifuriza Diyosezi ya Ruhengeri gukomeza kujya mbere.

Mu izina ry’abasaseridoti barindwi bizihije Yubile y’imyaka 25 y’ubusaseridoti, Padiri Festus Nzeyimana yagaragaje ko bishimiye umuhamagaro wabo w’ubusaseridoti. Yijeje Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri kuzakomeza gukora neza ubutumwa muri Kiliziya no gukomeza abavandimwe Nyagasani abatumaho. Yashimiye Imana n’abantu bose bagize uruhare mu rugendo rwabo rw’ubusaseridoti.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gakenke, Niyonsenga Aimé Francois, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku ruhare igira mu iterambere ry’igihugu cyacu ayizeza kuzakomeza gufatanya.

Mu gusoza, abantu bitabiriye uwo munsi mukuru wo guhimbaza yubile y’ubusaseridoti ku rwego rwa Diyosezi bishimiye ubutumwa bahawe n’ukuntu ibirori byagenze neza cyane. Byasojwe n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO