Ku Cyumweru tariki ya 26 /01/2025, Kuri Paruwasi ya Bumara, Diyosezi ya Ruhengeri yahimbaje Yubile y’impurirane mu rwego rwo kwamamaza Ijambo ry’Imana no kwimakaza imibanire y’abemera Kristu. Hanahimbajwe kandi umunsi mukuru wa Paruwasi ya Bumara, yaragijwe Bikira Mariya Mwamikazi wa Kibeho. Byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, akikijwe n’abapadri ndetse n’abandi bakristu baturutse mu maparuwasi yose.
Mu nyigisho ye, umwepiskopi yatangiye yerekana ko guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 Jambo yigize umuntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze iwacu mu Rwanda ari ibyo gutangarira. Ni ugutangarira urwo rukundo Imana yakunze abantu , rwigaragaje ubwo yohereje umwana we w’ikinege. Yagize ati: “Ni igitangaza cy’urukundo rw’Imana koko. Imana yohereje Umwana wayo ku isi kugira ngo ageze Inkuru nziza ku bakene, atangarize imbohe ko zibohowe, impumyi ko zihumutse, n’abapfukiranwaga ko babohowe, kandi yamamaze umwaka w’impuhwe za Nyagasani (reb Lk4, 18-19).
Umwepiskopi agendeye ku masomo matagatifu yo ku Cyumweru cya kane gisanzwe, yerekanye ko Ijambo ry’Imana ari ukuri. Yavuze kandi ko ubuhanuzi bwose bwuzurijwe muri Yezu Kristu wigize umuntu. Yongeyeho ko Yezu ari we bumwe bwacu, kuko ari we wahurije hamwe ibyari byatatanye n’abari batatanye kubera impamvu zinyuranye. Yakomeje avuga ko abakristu ari ingingo nyinshi zigize umubiri umwe kandi ko ubwo bumwe bushingiye mu kuhirwa na Roho umwe. Yaravuze ati: “Abantu turatandukanye ariko turi magirirane, turuzuzanya ndetse tukaba dusangiye akabisi n’agahiye”.
Nyuma ya Misa, hakurikiyeho ibirori n’ubusabane. Mu butumwa Umwepiskopi yatanze, yagarutse ku gaciro k’Ijambo ry’Imana mu buzima bw’abemera Kristu bose. Yagaragaje ko Ijambo ry’Imana rimurikira intambwe zacu, rikaboneshereza inzira zacu, rikaduha icyerekezo. Yongeyeho ko iryo Jmabo riduhamagarira kubana nk’abana b’Imana, kubana nk’abavandimwe, tukaboneraho kunoza imibanire myiza yacu hamwe n’abemera Kristu bose. Yerekanye ko Bibiliya ari ubukungu bwuzuye aho yagize ati: “Bibiliya, Ijambo ry’Imana, ni inkingi ya mwamba inyigisho za gikiristu zishingiyeho”. Yatsindagiye ko Ijambo ry’Imana ari ryo soko tuvomamo kugira ngo tubone ibyo twigisha abantu maze bayoboke Imana kandi bamenye inzira y’umukiro. Muri make, Bibiliya ni igitabo gitagatifu gihebuje ibindi byose kikaba gikubiyemo iby’ingenzi Imana yahishuriye abemera twese, kugira ngo dukomeze dutangarire urukundo rwayo tugendeye ku byo yivugiye n’ibyo yakoreye umuryango wayo.
Kugira ngo Ijambo ry’Imana rikomeze rishinge imize mu mitima y’abemera kandi rirusheho kumurikira umubano w’abmera Kristu, umwepiskopi yasabye ko ibi bikurikira byakwitabwaho:
1. Gukangukira gutunga Bibiliya no kuyisoma kenshi;
2. Gukora ubuvugizi Bibiliya ikaboneka ku giciro kidahanitse;
3. Kwita ku Ishuri Tumenye Bibiliya;
4. Guha umwanya Ijambo ry’Imana mu nama zinyuranye;
5. Gushyiraho Komisiyo y’ubutumwa bwa Bibiliya n’imibanire y’abemera Kristu mu
maparuwasi yose.
Mu gusoza, umwepiskopi yashimiye abantu b’ingeri zose bagira uruhare mu kwitangira Inkuru nziza, aho yashimiye cyane cyane abamisiyoneri b’Afurika batatinye ingorane zari zibategereje bakemera kuba ibikoresho by’Imana maze bakatuzanira Inkuru nziza y’umukiro. Yasoje ashimira abapadiri n’abakiristu ba Paruwasi ya Bumara umurava n’ubwitange bateguranye uyu munsi mukuru wagenze neza rwose.
Padiri Jean d’Amour BENIMANA